Urubyiruko rw’Umudugudu w’Amahoro rwishimiye gusura Urwibutso rwa Ntarama, rugira ubutumwa rutanga

0
Abaturage b'Umudugudu w'Amahoro basobanurirwa Amateka ya Ntarama muri Jenoside (Ifoto/Bakomere P)

Umudugudu w’Amahoro mu Kagali ka Nyakabanda Umurenge wa Niboye Akarere ka Kicukiro mu mpera z’icyumweru wasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri mu Murenge wa Ntarama, maze bamwe mu rubyiruko baserukiye abandi rwishimira ko rumenye amateka rutari ruzi.

Umuyobozi w’Umudugudu w’Amahoro mu gutanga ubutumwa yibanda ku rubyiruko (umukobwa ufashe ururabo ni Uwizeye Alphonsine)

Uwizeye Alphonsine umukobwa w’imyaka 23 utuye mu Mudugu w’Amahoro yabwiye ikinyamakuru izubarirashe.rw ko ntamateka ahagije ya Jenoside yari azi kuko atavukiye mu Rwanda, usibye kuyumva ku ishuri ariko yari atarajya ku rwibutso ngo abone abamusobanurira uburyo Jenoside yateguwe n’uburyo yashyizwe mu bikorwa.

Alphonsine yakomeje avuga ko yatunguwe n’ibyo yabonye i Ntarama ati “aya mateka twajyaga tuyiga mu ishuri, siranzi ko ari uku bimeze”,

Uyu mukobwa na none yavuze icyo yumva cyakorwa kugira ngo Jenoside itazasubira ukundi ati “urubyiruko rwigishwe, rumenye amateka, rumenye n’ingaruka za Jenoside, abaje gusura inzibutso basobanurire n’abandi batararusura”.

Uwimana Daniel w’imyaka 24 yavuze ko yamenye byinshi kuko yiboneye uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranwe ubugome bukabije. Uwimana yakomeje agira ati “hari byinshi mbonye bintunguye, gusura uru rwibutso rwa Ntarama biramfashije cyane, ibyo mbonye nzabisobanurira bagenzi banjye”.

Daniel asanga icyakorwa kugira ngo Jenoside itazasubira ari uko urubyiruko rwajya ruhura rukaganira ku mateka mabi u Rwanda rwanyuzemo kugira ngo ibyabaye bitazongera.

Nshimiyimana Alexis w’imyaka 31 yavuze ko amakuru avuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi yakundaga kuyareba kuri Televiziyo no kuyumva mu biganiro bibera mu midugudu mu gihe cyo kwibuka.

Nshimiyimana avuga ko amateka yamenyeye i Ntarama azayabwira abana be kuko nabo ari ngombwa ko bayamenya.

Uyu musore yavuze icyakorwa kugira ngo ibyabaye mu Rwanda bitazasubira ukundi ati “urubyiruko rugomba kwigishwa, rukamenya ibyabaye”.

Nyirigira Elie Umuyobozi w’Umudugudu w’Amahoro yavuze ko kugira ngo Jenoside ikumirwe hakenewe umuryango muzima. Uyu muyobozi yavuze ko iyo urugo rufite umugore mwiza atoza abana be uburere bwiza bigatuma ntawukura afite umutima wo guhemukira mugenzi we.

Nyirigira yavuze ko Abarinzi b’igihango bemeye guhisha abahigwaga muri Jenoside babikesha uburere bwiza bakuye ku babyeyi babo ati “ba mutima w’urugo babaye beza n’ibindi ntibyabaho umugore afite uruhare mu kujya inama”.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko gusura inzibutso ari ngombwa kugira ngo abantu bamenye amateka igihugu cyanyuzemo.

Nyirigira yatangarije ikinyamakuru izubarirashe.rw ko nubwo yazanye n’ababyeyi mu gikorwa cyo gusura Urwibutso rwa Ntarama, ariko mu miyoborere ye yibanda ku rubyiruko kuko ari rwo rugomba kubaka igihugu kugira ngo ibyabaye bitazongera.

Nyirigira Elie Umuyobozi w’Umudugudu w’Amahoro yashimiye ubuyobozi bwa Leta y’u Rwanda ati “ubuyobozi bwiza dufite butanga icyizere, imyaka 23 irashize dufite amahoro”.

Innocent Ruzigana umukozi wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) yavuze ko Urwibutso rwa Ntarama ruri mu nzibutso 5 zirebererwa na CNLG harimo:Urwa Nyarubuye muri Kirehe, Nyamata mu Bugesera, Murambi muri Nyamagabe, Bisesero na Ntarama.

Izi nzibutso zikiyongera ku rwa Kigali rurebererwa na CNLG na Leta.

Uyu mukozi wa CNLG yavuze ko Jenoside ifite imizi mu bakoloni baje mu Rwanda bagacamo abaturage ibice babumvisha ko baturuka ahantu hatandukanye no kuvuga ko batagereye mu Rwanda rimwe.

Yakomeje avuga ko amacakubiri yigishijwe kera, muri 1959 Abatutsi batangira kumeneshwa bahungira mu bihugu by’abaturanyi abandi bacirirwa mu Bugesera kugira ngo bicwe n’isazi ya Tsétsé.Kuva muri uwo mwaka amacakubiri yakomeje kwigishwa kugeza Jenoside ibaye mu mwaka wa 1994.

Jenoside yakorewe Abatutsi ubwo yatangiraga tariki ya 7 Mata 1994, abatutsi ba Ntarama bahungiye muri Kiliziya kuko ariho bari bizeye umutekano, bakomeza kwirwanaho ariko tariki ya 18 Mata 1994 nibwo haje Bisi zuzuye abasirikare n’Interahamwe zica abari bahahungiye.

Ku itariki ya 18 Mata akaba ari bwo mu Murenge wa Ntarama hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi kuko kuri iyo tariki ari bwo abahungiye kuri Kiliziya bishwe.

Innocent Ruzigana umukozi wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) yavuze ko tariki ya 15 Gicurasi 1994 ari bwo bake bahungiye mu rufunzo bitaga “CND” barokowe n’ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi.

Urwibutso rwa Ntarama rushyunguwemo imibiri y’abatusi ibihumbi 5 bahiciwe muri Jenoside.

Kuri uru rwibutso hakubiyemo amateka y’uburyo abantu bahahungiye n’ibikoresho bya gakondo byakoreshejwe mu kubica. Harimo aho biciraga impinja bazikubise ku rukuta, aho batwikiye abihishe mu gikoni akaba bitazwi ko hari uwaharokokeye.

Umudugudu wa Bukinanyana mu Kagali ka Nyakabanda niwo wabanje gusura urwibutso rwa Ntarama, mu cyumweru gikurikiyeho Akagali ka Nyakabanda nako kagiye gusura Urwibutso rwa Mwirire mu Karere ka Rwamagana,kuwa 17 Kamena 2017 Umudugudu wa Amahoro nawo wagiye gusura urwibutso rwa Ntarama mu Karere ka Bugesera.

Andi mafoto

Abaje bahagarariye abandi babanje gusobanurirwa amateka ya Ntarama kugeza muri 1994
Abaturage bo mu Mudugudu w’Amahoro mbere yo kugera ku rwibutso rwa Ntarama
Aha hari urumuri rw’icyizere
Amwe mu mafoto y’abiciwe i Ntarama

Nyirigira Elie nyuma yo gusura urwibutso rwa Ntarama
Ni uku Kiliziya ya Ntarama yasenywe
Nyuma yo gushyira indabo ku rwibutso
Nyirigira Elie Umuyobozi w’Umudugudu w’Amahoro n’abo bari kumwe bashyize indabo ahashyinguye abiciwe i Ntarama
Nyirigira Elie Umuyobozi w’Umudugudu w’Amahoro yagize ubutumwa yandika mu gitabo cy’abashyitsi
Nyirigira Elie Umuyobozi w’Umudugudu w’Amahoro yatanze inkunga

Tanga igitekerezo