MINISANTE yateye utwatsi ugutakamba kw’abaforomo bavuga ko ibizamini bakora bikomeye

    3
    Umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE, Ndimubanzi Patrick (Ifoto Ndayishimye JC)

    Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko itazigera yemera ko Abanyarwanda batakaza ubuzima kubera abaforomo badafite ubumenyi buhagije.

    Ubwo MINISANTE yitabaga Komisiyo y’imibereho myiza mu mutwe w’abadepite, yabajijwe ibijyanye n’ibabazo bikigaragara mu baforomo bagaragaza ko ibizamini bakora mbere y’uko bemererwa gutangira akazi bikomeye, ngo bikaba binahabanye n’ibyo baba bize.

    Muri iyi minsi humvikanye amakuru ya bamwe mu baforomo batakambira inzego zitandukanye bavuga ko ibizamini bahabwa bikomeye bikaba bitsinda umugabo bigasiba undi.

    Mu minsi ishize ni bwo urugaga rw’abaforomo n’ababyaza rwasohoye amanota y’abakoze ibizimini bibahesha uruhushya rwo gukora nk’abaforomo n’ababyaza babanyamwuga bafite impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza.

    Mu banyeshuri 1231 bakoze iki kizamini, 171 ni bo bagitsinze, aho bigaragara ko umubare w’abatsinze uri hasi cyane ku w’abakoze bose.

    Mu bakoze bose icyo kizamini, abagera kuri 917 bakoze nk’abakandida bigenga, aho ngo abatarenze 20 ari bo babashije gutsinda.

    Gusa urugaga rwabo runabitegura rwemeza ko ibyo bizamini bikomoka muri za porogaramu abo baba barigishijwe igihe bari ku ntebe y’ishuri.

    Umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE, Ndimubanzi Patrick, avuga ko ibizamini buhabwa abaforomo kugira ngo bahabwe icyemezo kibemerera gukora bitaba bikomeye, aho ngo hari benshi babitsinda kandi ko badashobora kwemera ko abantu bajya mu kazi batizeye ubumenyi bafite.

    Yagize ati “Mu by’ukuri ibizamini ku baganga ni twibanire, bano bana bavuga ngo ntabwo dushaka ko batubaza nta shingiro bafite kuko ubundi umuganga uwo ari we wese aho akora hose buri mwaka baba bamubaza ngo wiyongereyeho ubundi bumenyi buhe? Kuko ubumenyi bugenda buhinduka, buri munsi havumburwa ibintu bishya wize mu ishuri cyangwa utize mu ishuri, umuganga rero aba agomba kwihugura, ni inshingano.”

    Yunzemo ati “Muri aba bana bose bakora ibizamini hari abatsinda ntabwo ari nk’aho bose batsindwa, abo batsinze ko baba biganye n’abo bandi biba byagenze bite? Ikindi kintu dushinzwe ubuzima bw’Abanyarwanda, butangirira ku muntu ukuvura, iyo umuntu ukuvura adafite ubushobozi buhagije ntabwo azagukiza ashobora no kuzakora ibintu bikwangiza, icyo ni cyo kibi cy’ubuganga, umuganga mwiza aragukiza, umuganga mubi akakwica. Ikintu cyonyine dufite cyo kumenya ko umuntu ari umuganga mwiza kandi ashoboye ni uko tumubaza.”

    Akomeza avuga ko haramutse hari ishuri rimwe ngo umuntu ashobora kurishyira ku rwego rwiza rikananagenzurwa ku buryo abanyeshuri bavamo baba bujuje ibisabwa. Ariko ngo kuba abanyeshuri biga mu mashuri atandukanye biba ari ngombwa ko hasuzumwa ubumenyi bwabo.

    Yagize ati “Iyo utangiye kugira ibigo byinshi bitandukanye ntabwo ushobora kumenya niba bose bigisha kimwe kandi ikimenyimenyi ni iyo ibi bizamini bikozwe urabibona koko, hari ibigo bitsindisha cyane kandi buri gihe, hari n’ibigo batsindwa buri gihe. Icyo gihe rero uko twabivuga kose, uburyo bwonyine bwo kurinda abanyarwanda ni uko tubanza kureba tukavuga ngo uyu nguyu arashoboye.”

    Ndimubanzi yanavuze ko kuba abatanyurwa n’ibyo bizamini bakomeza gutakambira inzego zinyuranye kuri we nta cyo bivuze, aho ngo ntacyo bizahindura kuko ubuzima bw’Abanyarwanda ari bwo bukomeye kurusha ibindi.

    Uyu muyobozi yavuze ko hari ikibazo kigaragara ku masomo abantu baba barize mu mashuri yisumbuye atabemerera kuba bakwiga ubuganga, bigatuma bashobora no gutsindwa ibizamini bibaha ibyangombwa byo gukora akazi.

    Mu minsi ishize urugaga rw’abaforomo ruherutse gutangaza ko hari abiga ubuforomo bari barize ubwarimu mu mashuri yisumbuye cyangwa ubwubatsi, ibintu bemeje ko bihabanye cyane.

    Ibi kandi ngo binagaragazwa n’ibisubizo bakunze gusubiza mu bizamini byo kubona icyangombwa cy’ubunyamwuga, aho hari ngo n’ababazwa aho umutima w’umuntu uherereye ntibabashe kuhasobanura.

    Gusa MINISANTE ivuga ko igiye gufatanya na MINEDUC ndetse n’Inama Nkuru y’Amashuri makuru ngo hagenzurwe niba koko abanyeshuri biga mu mashuri y’ubuvuzi barize amasomo y’ubumenyi ari na yo yemerera abantu kwiga ubuvuzi muri kaminuza n’amashuri makuru.

    3 Ibitekerezo

    1. ibi bintu byo gusakuza cya ne mu itangazamakuru ntawe utakwifuza kuvurwa n’umuhanga ni bongere bakore kandi bagerageze kongera ubumenyi kuko hari abo ubona no mu kazi ukibaza niba yarize bikakuyobera ibyo umubajije byose ngo simbizi!!!!!!!!!!!!
      MINISANTE N’URUGAGA RW’ABAFOROMO BAKOMEREZE AHO BARINDE UBUZIMA BW;ABATURAGE!!!!!!

    Tanga igitekerezo