Abasiyilamu bo mu Rwanda bashima Kagame wabakijije izina ‘Abaswayile’

    1
    Perezida Kagame yifurije umunsi mwiza wa Eid Abayisilamu bose bo mu Rwanda

    Abayisilamu bo mu Rwanda bavuga ko batazibagirwa ubutegetsi bwaranze iki gihugu mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko batari abanyakuri.

    Izina ‘Abaswayile’ ngo ryakoreshwaga kenshi ku bari abayoboke b’iri dini, gusa ngo leta ya Perezida Kagame niyo yaribakijije.

    Sheikh Sindayigaya Musa uvugira idini ya Isilamu mu Rwanda akanayobora Abayisilamu mu Mujyi wa Kigali, avuga ko ubuyobozi bwa Perezida Kagame ngo aribwo bwabagaruriye icyizere, nabo bakumva ko ari Abanyarwanda nk’abandi, aho guhora babonwa nabi.

    Abagize iri dini bavuga ko kwitwa umuyisilamu mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi byari nk’icyaha gikomeye, ku buryo ngo hari n’aho umuntu yageraga agiye kwaka serivise, bigasaba ko abanza guhindura amazina ye.

    Sheikh Sindayigaya agira ati “Abayisilamu kera batwitaga Abaswayile, umuntu yinjiraga ahantu yambaye ikirango cy’idini bakamubwira bati banza ugikuremo mbere y’uko tuvugana, ariko ubu Abayisilamu dufite agaciro nk’abandi banyarwanda, ntabwo tukitwa abaswayile, turishimira igihugu cyacu ndetse tukumva turyohewe no ku kibamo, ibyo tubikesha imiyoborere myiza ya Perezida Kagame.”

    Akomeza agira ati “Ikindi twari twarahejwe mu mashuri, mu mateka yaranze u Rwanda umuyisilamu kugira ngo yemerwe kwiga, yagombaga kubanza guhindura amazina ye, ibyo byarabaye ariko ubu nta mwana w’umuyisilamu ugihezwa.”

    Uretse ngo kwitwa abaswayile, abagize iri dini bavuga ko mu gihe cya leta za mbere ya Jenoside, abari abayisilamu ngo bari barambuwe bimwe mu bikorwa remezo bari bariyubakiye bo ubwabo.

    Bavuga ko bongeye kubihabwa n’ubuyobozi bwa Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda.

    Aha niho Sindayigaya yunzemo ati “Hari ishuri ryitwa ku Ntwari i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali. Iri ni ishuri ryubatswe n’Abayisilamu mu gihe bari bamaze guhezwa mu mashuri, bafashe umwanzuro biyubakira iri shuri ariko ubutegetsi bwararifashe buraribaka, bongeye kurisubizwa kuri Leta ya Perezida Kagame.”

    Abagize iri dini bavuga ko kuva Perezida Kagame yajya ku buyobozi, yagaragaje impinduka zikomeye cyane guha ubwisanzure buri munyarwanda nta guheza, nk’uko ngo ubundi butegetsi bwagiye bubikora.

    Igitekerezo kimwe

    Tanga igitekerezo