Leta irashaka guteza imbere ibijumba nk’igihingwa cyera vuba kikanihanganira amapfa

    2
    Umuyobozi mukuru wa RAB, Dr Marc Cyubahiro Bagabe, aganira n'abanyamakuru (Ifoto/Janvier Nshimyumukiza)

    Dr Marc Cyubahiro Bagabe uyobora Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), avuga ko u Rwanda rufite impamvu nyinshi zo guteza imbere ibijumba zirimo kuba byihanganira amapfa.

    Yabivugiye mu nama ya 16 ngarukamwaka y’abashakashatsi mpuzamahanga ku bijumba iteraniye mu Rwanda, aho biga uko bakomeza guteza imbere iki gihingwa.

    Bamwe mu bitabiriye iyi nama ya 16 yiga ku bijumba barimo abanyarwanda n’abanyamahanga. Inama nk’iyi ya 11 na yo yabereye mu Rwanda (Ifoto/

    Umunya-Uganda Dr Robert Mwanga wahawe Igihembo Mpuzamahanga kubera ubushakashatsi yakoze ku biribwa (World Food Prize Winner), yashimangiye ibivugwa na Dr Cyubahiro muri aya magambo:

    “Ugereranyije n’ibindi bihingwa, ibijumba birihangana, kuko bihangana n’amapfa mu gihe ibindi bihingwa bipfa, ikindi kandi byera vuba kuko hari n’ibyerera amezi atatu, ibi rero ni igisubizo ku bahinzi bafite ikibazo cy’ubuke bw’ibiribwa. Muri urwo rwego rero abatubuzi b’imbuto hirya no hino ku isi barabyaza umusaruro ayo mahirwe aboneka mu bijumba…”

    Dr Robert Mwanga asobanurira abanyamakuru umwihariko w’ibijumba (Ifoto/Janvier Nshimyumukiza)

    Umwaka ushize u Rwanda rwashegeshwe n’amapfa yatumye imyaka irumba n’amatungo menshi agapfa, cyane cyane mu Burasirazuba bw’Igihugu. Ikilo cy’inyama z’inka cyaguraga 250Rwf.

    Ku ngengo y’imari y’umwaka wa 2016/2017, ubushakashatsi mu buhinzi bwagenewe amafaranga miliyari na miliyoni 100. Dr Cyubahiro avuga ko n’umwaka utaha “dushaka gushyiramo nk’ayo.”

    Dr Marc Cyubahiro Bagabe, aganira n’abanyamakuru (Ifoto/Janvier Nshimyumukiza)

    Muri ayo mafaranga azagenerwa ubushakashatsi ku buhinzi, agera muri miliyoni 200 azashyirwa mu bushakashatsi ku bijumba, nk’igihingwa kiyoboye ibindi mu kwihanganira imihindagurikire y’ikirere.

    Usibye miliyari n’ibihumbi 100 ashobora gushorwa mu bushakashatsi ku buhinzi, agakoreshwa nko mu guhemba abakozi, hari na miliyari zigera kuri 2 zizashyirwa mu bikorwaremezo ari na byo bihenda.

    Kuwa Gatatu w’iki cyumweru, aba bashakashatsi mpuzamahanga bazasura ikigo cya ISAR-Rubona giherereye mu Karere ka Huye barebe ubushakashatsi buhakorerwa ku bijumba.

    Dr Cyubahiro avuga ko u Rwanda ruri maso mu bijyanye no gukora ubushakashatsi ku bijumba, kandi ko amafaranga y’ubushakashatsi ku buhinzi azagenda yongerwa, cyane ko butunze abanyarwanda benshi.

    Mu gihembwe cy’ihinga gitaha, ubuso buhingwaho ibijumba buzaba ari hegitari 900. Abatubuzi babihuguriwe baziyambazwa mu kugeza imbuto igezweho ku baturage, nk’uko bitangazwa na RAB.

    Usibye kwihanganira izuba, Dr Bagabe avuga ko ibijumba bitanameze nk’ibindi bihingwa nk’imyumbati n’ibigori bikunze kwibasirwa n’indwara. Ubushize nkongwa yayogoje ibigori hirya no hino mu gihugu.

    Niba byera vuba ndetse bikihanganira izuba, kuki bidahingw aku buso bunini nk’umuceri…?

    Nubwo RAB ishimangira agaciro k’ibijumba, ivuga ko itabiteza imbere ku rwego rw’ibindi bihingwa byinjiriza agatubutse igihugu nk’umuceri, kuko byo bidahunikika ndetse bikaba binabora vuba.

    Dr Cyubahiro ati “Ntabwo wafata ubuso bunini ngo ubuhingeho ibijumba ahubwo wahinga umuceri, ibigoli, kuko ni byo bihunikwa. Ngira ngo murabibona ko twinjiza imiceri ivuye za Pakistan, ariko ni ibihugu bike bishobora kohereza ibijumba.”

    Bamwe mu banyamakuru bari bitabiriye iki kiganiro

    Rukundo Placide ni Umunyarwanda ufite impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) mu gukora imbuto nshya (breeding). Avuga ko ibijumba ari ingenzi, ariko ko bigoye kubyohereza mu mahanga kuko bidahunikika.

    Aragira ati “Igihingwa cy’ibijumba kigira umusaruro wo hejuru ugereranyije n’ibindi bihingwa byose byera mu Rwanda, nko kuri hegitari ushobora kweza hagati ya toni 15 na 30, ariko si nk’umuceri wahunika mu kigega, byo bihunikwa mu butaka, aho umuntu agenda agakura ibyo ashaka kurya, ejo agakura ibindi, ubikuriye rimwe nk’uko bigenda ku muceri byagupfira ubusa kuko ntibyatinda kubora.”

    Rukundo Placide mu kiganiro n’Izuba Rirashe ku gaciro k’ibijumba n’imbogamizi zo kuba bitorohs kubyohereza mu mahanga kuko bidahunikika

    2 Ibitekerezo

    Tanga igitekerezo