Inteko y’u Rwanda yatoye abadepite bazahagararira igihugu muri EALA

    1
    Abadepite icyenda batorewe guhagararira u Rwanda mu Nteko ya EALA

    Inteko rusange y’Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda, imitwe yombi yatoye kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Gicurasi 2017 abadepite bagomba guhagararira u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA).

    Abadepite n’Abasenateri 93 ni bo bitabiriye igikorwa cyo gutora abahagarariye u Rwanda mu Nteko ya EALA

    Mu batowe harimo abadepite bane bahagarariye Umuryango FPR Inkotanyi n’imititwe yishyize hamwe aho abatsinze amatora mu bakandida umunani bari batanzwe ari Gasinzigwa Oda, Ndangiza Fatuma na Rwigema Pierre Célestin na Ngoga Martin.

    Aba bose batowe bari basanzwe ari abadepite mu nteko ya EALA kandi bashobora ngo kwiyamamaza kuko batamaze manda ebyiri nkuko amategeko abiteganya.

    Ishyaka riharanira imibereho myiza y’abaturage na Demukarasi (PSD) ryari ryatanze abakandida babiri ariko Dr Karinda François Xavier ni we watsinze amatora, na we akaba yari asanzwe ari muri iyi nteko.

    Ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu (PL) na ryo ryari ryatanze abakandida babiri ariko Rutazana Francine ni we watsindiye uyu mwanya wo guhagararira u Rwanda.

    Uwumukiza Francoise ni we watowe nk’uhagarariye abagore mu bakandida babiri bari batanzwe n’Inama y’igihugu y’abagore.

    Bahati Alex ni we watowe nk’uhagarariye abafite ubumuga akaba Umudepite uzahagararira u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko ya EALA.

    Barimuyabo Jean Claude watanzwe n’inama y’igihugu y’urubyiruko ni we watowe nk’umudepite uhagarariye urubyiruko rw’u Rwanda mu nteko ya EALA.

    U Rwanda rugomba guhagararirwa n’abadepite icyenda (9) mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA) nkuko amategeko y’uyu muryango abiteganya; u Rwanda rukaba rwabaye umunyamuryango mu 2007.

    Aba badepite batorerwa manda y’imyaka itanu ishobora kuvugururwa inshuro imwe gusa; naho abasanzwe bahagarariye u Rwanda manda yabo izarangira tariki 4 Kamena 2017.

    Ngoga Martin
    Rwigema Pierre Célestin
    Gasinzigwa Oda
    Ndangiza Fatuma
    Dr Karinda François Xavier
    Rutazana Francine
    Uwumukiza Francoise
    Bahati Alex
    Barimuyabo Jean Claude

    Turacyakurikirana iyi nkuru

    Igitekerezo kimwe

    Tanga igitekerezo