Bakoze koperative y’abarwaje bwaki none bari kuvamo ba rwiyemezamirimo

    0
    Mukandekezi Alphonsine wari wararwaje bwaki none ubu akoresha abandi (Ifoto/M.A Dushimimana)

    Mukandekezi Alphonsine wo mu Murenge wa Kibeho mu Karere ka Nyaruguru yarwaje umwana bwaki ubwo yari afite gusa amezi atandatu.

    Uyu mubyeyi yamujyenye ku kigo nderabuzima, maze hamwe n’abandi babyeyi 20 abana babo bafashwa gusubirana ubuzima bwiza na serivisi ibishinzwe ku kigo nderabuzima cya Kibeho

    Aba babyeyi bigishwaga guteka indyo yuzuye hifashishijwe ibihingwa byabonekaga ku kigo nderabuzima, ngo ariko ibi ntibyari bihagije kuko bagombaga kugira aho bakura iyo ndyo mu ngo zabo kugira ngo abana batazasubira inyuma.

    Ngo icyo gihe haje umuterankunga abafasha kubona ubudodo batangira kwiga kuboha ndetse batangira bakoresha intoki bifashishije ikoroshi.

    Nk’uko Mukandekezi abivuga bagiye babimenya buke buke kugeza igihe batangiye gushakisha amasoko y’ibicuruzwa byayo

    Mukandekezi avuga ko kuri ubu yinjiza byibura ibihumbi 30 ku kwezi

    Yagize ati “Nashoboraga kumara n’amezi abiri nta n’igiceri cy’ijana mfashe mu ntoki. Ariko ubungubu iyo nje ahangaha umuntu ashobora kumbwira ati ndodera umupira w’umwana wiga nkawumugurisha guhera ku mafaranga ibihumbi 3.”

    Avuga ko usibye gukiza bwaki amaze kugera no ku bintu byinshi. Ngo mbere ntiyajyaga atanga amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza kuko atabaga yabonye aho ayakorera.

    Ati “Wasangaga umwana arwara agahama mu rugo cyangwa se nkamujyana muri magendu kuko nta mituweri yabaga afite. Ubu ntanga mituweri y’umuryango wose, ni ukuvuga ibihumbi 12. Nguramo umwenda, ngahingisha ndetse n’imirire ikarushaho kuba myiza mu rugo. Ndasaba abandi babyeyi bafite abana bafite imirire mibi kwishyira hamwe bakumva ko nta kidashoboka ku bizera Imana”

    Mukabutera Beatrice uhagarariye iyi koperative avuga ko batangira bakoreshaga ibiti n’ikoroshi ngo ariko ubu bafite imashini 5 zidoda ndetse n’izinyonga 2.

    Uyu mubyeyi yemeza ko usibye ibikoresho bya koperative abarizwamo, ngo we ku giti cye yiguriye imashini idoda ibintu atari yarigeze atekereza mbere yo kwishyira hamwe n’abandi bagore bari bafite abana bafite imirire mibi.

    Kuri ubu umuntu wifuza kuba umunyamuryango asabwa umugabane shingiro w’amafaranga ibihumbi ijana, intera ya kure ugereranyije n’ubusa bahereyeho.

    Mushimiyimana Fausta Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Kibeho avuga ko iri shyirahamwe rigizwe n’abanyamuryango 20 rifite ibikorwa bitandukanye birimo kuboha udukapu, imipira y’abantu bakuru, abanyeshuri n’abana, imyenda y’impinja n’ibindi.

    Ngo bibafasha kubona amafaranga yo gukomeza kugira indyo yuzuye mu ngo zabo bityo abana babo ntibazongere guhura n’imirire mibi ukundi

    Mushimiyimana yagize ati “Niba twarababwiye ko mu ndyo yuzuye harimo ibirinda indwara bimufasha kubona imboga, ibitera imbaraga amafaranga akamufasha kubona amasaka cyangwa se imyumbati,niba ari ibyubaka umubiri udafite inka akabasha kubona amata cyangwa ibindi bikomoka ku nyamaswa.”

    Avuga ko muri gahunda bafite ibikorwa byinshi harimo n’abigishwa gukora amasabune igihe bazabimenyera bazacutswa maze batangire biteze imbere.

    Iki kigo kugeza ubu gikurikirana abana 14 bafite imirire mibi, babiri bari mu mutuku, na ho 12 bari mu mutuku.

    Karemera Athanase ushinzwe ubuzima mu Karere ka Nyaruguru avuga ko igitekerezo cyo gushinga koperative zihuriyemo ababyeyi barwaje indwara zikomoka ku mirire mibi cyari ukugira ngo habeho ubugenzuzi buhoraho bw’abana bigeze kugira imirire mibi.

    Ngo byaragaragaye ko aba bana bazanwa ku bigo nderabuzima bagahabwa serivisi zo kubakura mu mirire mibi nk’amata, ifu y’igikoma, kwigisha ababyeyi guteka indyo yuzuye ariko bamara gukira basubiye mu ngo bagasubira inyuma kuko ababyeyi babo birara

    Kubabumbira mu mashyirahamwe ngo bituma aba babyeyi bagera ku bigo nderabuzima kenshi kandi bafite icyo bahakora kibafasha gukomeza kubungabunga ubuzima bw’abana babo ndetse no kwiteza imbere muri rusange.

    Kugeza ubu hari koperative 4 zikora nk’iyi mu karere ka Nyaruguru, hakaba n’abandi bafite amatsinda yo kubitsa no kugurizanya bakagura amatungo magufi bakagenda bahana, buri kigo nderabuzima cyatoranyije icyo gukora.

    Muri aka karere mu mwaka wa 2011 hari abana bafite imirire mibi 2332, ubu hari abana 147 hafi ya bose bari mu ibara ry’umuhondo ni ukuvuga ko imirire mibi yabo idakabije.

    Muri aka karere kandi igipimo cyo kugwingira mu bana bari munsi y’imyaka 5 cyavuye kuri 45,6% muri 2011, ubu uyu mubare ugeze kuri 41% nk’uko uyu muyobozi abitangaza.

    Tanga igitekerezo