Yafunzwe nyuma yo kwiyemerera ko yishe abantu muri Jenoside ntibimenyekane

2

Umuvugizi wa Polisi yemeje amakuru y’itabwa muri yombi ry’umugabo wo mu Karere ka Bugesera wiyemereye ko yishe abantu 2 muri Jenoside yakorewe Abatutsi ntibimenyekane.

ACP Théos Badege amaze kubwira Izubarirashe.rw ko Tujyinama Silas w’imyaka 64 afungiye kuri Sitasiyo ya Nyamata. Ni nyuma yo gutanga amakuru atari yarigeze amenyekana.

Yagize ati “Uriya Tujyinama nyuma yo gutanga ubuhamya yahise ashyikirizwa polisi akaba yamaze kugera kuri Sitasiyo ya Nyamata.”

ACP Badege avuga ko uyu mugabo w’imyaka 64 atajyaga yitabira ibiganiro byo kwibuka. Ubwo barimo bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 23, ni bwo bamubajije impamvu atajya yifatanya n’abandi.

Bamubajije icyo kibazo, nk’uko Umuvugizi wa Polisi akomeza abitangaza, “yababwije ukuri ati ‘mfite ipfunwe’, ahita avuga ibitero yagiyemo, abantu baguyemo ndetse n’abo ubwe yiyiciye.”

ACP Badege yunzemo ati “Kuva abivuze yahise ashyikirizwa ubuyobozi na Polisi, aho bafunguye dosiye ikazashyikirizwa ubushinjacyaha nk’uko bisanzwe.”

Tujyinama Silas ubusanzwe atuye mu Murenge wa Mwogo, Akagari ka Rurenge Umudugudu wa Rurenge mu karere ka Bugesera.

2 Ibitekerezo

  1. Ibi yakoze byagakwiye kubera akarorero n,abandi bagifite imitima ibacira urubanza bw:ibyo bakoze muri kiriya gihe. uretse kuba bibohora umutima bikanabafasha ku giti cyabo ariko binafasha kumenya amakuru ku babuze ababo. jye ndumva n:abandi bakwiye kurebera kuri uyu rwose bagatanga amakuru ahagije y:ibyabaye murin kiriya gihe.

Tanga igitekerezo