Video: The Ben na Kid Gaju basohoye indirimbo bakoreye muri Uganda

0
Kid Gaju na The Ben

Umuhanzi The Ben yashyize hanze indirimbo nshya yitwa ‘Kami’ yakoranye na Kid Gaju muri Uganda, indirimbo yasohotse mu majwi no mu mashusho, kuri uyu wa 19 Mata 2017.

Iyi ndirimbo ubusanzwe ni iya Kid Gaju, ikaba iya mbere mu zo The Ben asohoye yakoranye n’abandi bahanzi nyuma y’ibitaramo bikomeye aheruka gukorera mu Rwanda no muri Uganda.

Kami ni ndirimbo ije ibanziriza izindi ndirimbo zose The Ben ateganya gusohora yakoranye n’abandi bahanzi ubwo yazaga mu Rwanda harimo iyo yakoranye na Sheebah Karungi n’izindi nshya zigitunganywa zizafasha kugeza kure umuziki nyarwanda, nk’uko The Ben abivuga.

Abinyujije ku rukuta rwa Instagram, The Ben ubwo yavugaga kuri iyi ndirimbo nshya Kami yakoranye na Kid Gaju yavuze ko yishimiye kugeza umuziki nyarwanda kure, ukajya ku rundi rwego.

Yagize ati “Nshuti bavandimwe, ntewe ishema no kubagezaho indirimbo nshya Kami ya Kid Gaju afatanyije na Njye, umuziki nyarwanda tuwusakaze waguke ugere kure.”

Aganira n’Ikinyamakuru Izubarirashe.rw, Kid Gaju yavuze ko yishimiye kuba yarakoranye na The Ben iyi ndirimbo, kandi ko yizeye ko izakundwa cyane haba muri Uganda ndetse no mu Rwanda.

Yagize ati “Ku giti cyanjye ni ibintu ntarabasha kwakira neza kuko The Ben yari umuhanzi nafanaga cyane, nari umufana we rwose kuva kera. Rero twarahuye turaganira, mubwira umushinga arawemera awakira neza. Ni umuntu nabonye wicisha bugufi cyane. Ubu uwo mushinga warangiye, indirimbo iri hanze twishimiye kuyisohora kandi ndizera ko abafana bazabikunda by’umwihariko abakunzi ba Kid Gaju bose n’aba The Ben duhurije hamwe imbaraga.”

Kami yatunganyijwe na Nessim, uri mu batunganya indirimbo uri gukora nyinshi mu ndirimbo zigezweho muri Uganda zirimo Tuli Kubigele, Wuuyo n’izindi za A Pass, Muna Kampala ya YKee Benda, Gwabise ya Nutty Neithan, Face to Face ya Charly na Nina na Geosteady n’izindi.

Iyi ni imwe mu ndirimbo nshya Kid Gaju akoze abifashijwemo n’umujyanama we mushya witwa Jeff Kiwa wabaye umujyanama w’itsinda rya GoodLyfe, aba umujyanama w’umuhanzi Pallaso n’abandi bakomeye barimo Sheebah Karungi n’ubu bakiri kumwe.

Reba HANO indirimbo Kami ya Kid Gaju afatanyije na The Ben:

Tanga igitekerezo