Uwahoze ari Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, agiye kongera kwiyamamariza kuyobora FRVB

    0
    Karekezi Léandre wiyamamariza umwanya wa Perezida muir FRVB(ifoto/Sikubwabo D)

    Karekezi Léandre wigeze kuba Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, agiye kongera kwiyamamariza kuyobora ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) nyuma y’aho amatora aheruka yari yatsinzwe na Nkurunziza Gustave uherutse kwegura.

    Amatora aheruka yabaye tariki ya 4 Gashyantare 2017 aho Gustave yatsinze ku majwi 18 kuri 9 ya Karekezi Léandre wahataniraga uyu mwanya.

    Kansime Julius umuyobozi wungirije mu ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), yatangarije izubarirashe.rw ko hari igihe ntarengwa cyo gutanga candidature ku bakeneye kwiyamamaza ku myanya itandukanye.

    Yagize ati “kugeza ubu abifuza guhatanira iyi myanya ituzuye muri FRVB ni Karekezi Léandre wifuza kwiyamamariza umwanya wa Perezida, Mukamurenzi Providence wifuza kwiyamamariza umwanya w’umubitsi na Ruterana Ferdinand wifuza kwiyamamariza umwanya wa Visi Perezida wa kabiri”.

    Abari muri iyi myanya basezeye mu mirimo yabo ni: Nkurunziza Gustave wari Perezida, Uwera Jeannette wari usanzwe ari umubitsi w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball ndetse na Ribanje Jean Pierre wari Visi Perezida wa kabiri.

    Andi amatora ateganyijwe tariki ya 6 Gicurasi 2017 aho hazuzuzwa imyanya yo muri Komite nshya abayobozi bayo bari barasezeyemo.

    Tanga igitekerezo