Uwahishe umurambo wa Uwiringiyimana Agatha yahawe abamurinda

    1
    Karamaga Thadée wahishe umurambo w’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe Agatha Uwiringiyimana

    Karamaga Thadée wahishe umurambo w’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe Agatha Uwiringiyimana, yahawe abamurinda nyuma yo guterwa ubwoba n’abantu batandukanye ko bazimwica.

    Karamaga wahoze mu ngabo za FAR, avuga ko nyuma yo kubwira Leta ko aho atuye mu Karere ka Burera akomeje kwakira ubutumwa ko azicwa ko atizeye umutekano we, ubu noneho aravuga ko umutekano ari wose kuko asigaye abona abawushinzwe aho atuye.

    Karamaga aherutse kugeza ikibazo cye cy’umutekano muke kuri Perezida wa Sena Bernard Makuza ubushize ubwo yatangaga ubuhamya bw’uko yahishe umurambo w’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe Uwilingiyimana Agatha maze nyuma agahamagarwa n’abantu batandukanye bo hanze ko bazamwica.

    Perezida wa Sena yaramuhumurije amubwira ko ntacyo azigera aba . Makuza Bernard yagize ati “Nagira ngo munyemerere mpumurize Tadeyo ko nta mpamvu n’imwe yo kwikandagira ntawe uzagukoraho.”

    Uyu mugabo yabwiye KT Press dukesha iyi nkuru ko ubu Leta yohereje abantu bashinzwe umutekano mu gace atuyemo.

    Yagize ati “Kuva nagaragaza ubwoba ubwo hasozwaga icyunamo cyo Kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu hari byinshi byahindutse, ubu ndabona abantu benshi bambaye imyenda y’abashinzwe umutekano aho ntuye, abasirikari, abapolisi na DASSO.”

    Ubuhamya bwa Karamaga

    Karamaga avuga ko yanze gushyingura umurambo w’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda wishwe n’abasirikare ba FAR, icyo gihe yari afite ipeti rya Kaporali mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yari ashinzwe gushyingura abasirikare babaga bapfuye.

    Mu ijoro indege ya Habyarimana yarasiwemo, Karamaga ngo yaraye akora amasanduku yo gushyinguramo abari mu ndege. Bukeye ni bwo bamuhaye imirambo ayishyiramo.

    Ku itariki ya 8 Mata 1994, ni bwo Majoro Ntihora wayoboraga Batiment Militaire ngo yamuhaye umurambo wa Minisitiri w’Intebe Agatha ngo awushyingure, kandi ngo nibigera saa munani z’amanywa agomba kumumenyesha ko yabikoze.

    Agatha Uwilingiyimana yapfuye yishwe n’abasirikari barindaga Habyarimana mu gitondo cyo ku wa 7 Mata 1994, yicanwa n’umugabo we.

    Aho kubahiriza amabwiriza yahawe yo gushyingura umurambo wa Agatha, Karamaga yahisemo kuwujyana mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kanombe ashaka ko wazashyingurwa na FPR mu cyubahiro.

    Ni ko byaje kugenda, umurambo yaje kuwandikaho amazina, kugira ngo Inkotanyi nizihagera zizawumenye.

    Wa mu majoro wari wamusabye gushyingura uwo murambo ngo yaje kumubaza ko yabikoze amubwira ko yabirangije.

    Karamaga avuga ko afite ubwoba bw’ubuzima bwe nyuma yo kugenda abona abantu bamutera ubwoba ko azicwa, kuko ngo yabagambaniye.

    Agira ati “Maze kwakira abantu batatu bampamagara, umwe yampamagaye mu Gushyingo undi mu Kuboza 2016 na Mutarama 2017, bose baba hanze y’igihugu, bambwira ko nzicwa vuba kuko nabagambaniye kuva kera, ubu mfite ubwoba ko nakwicwa isaha iyo ariyo yose”

    Karamaga aravuga abamuterwa ubwoba

    Karamaga avuga ko telefoni ya mbere y’abamubwiye ko bazamwica ari iyo mu Budage.

    Yagize ati “Umugabo yampamagaye ankanga ambwira ati uhora udushinja, tekereza ku buzima bwawe kuko wishyize ahantu hatari heza.”

    Uwamuhamage ku nshuro ya kabiri ni mu Kuboza 2016, akaba yarakoresheje nomero yo mu gihugu cya Pakistani nawe wamuteye ubwoba nk’uwa mbere.

    Muri Mutarama uyu mwaka ngo yongeye guhamagarwa na nomero yo muri Kongo Kinshasa nabwo abwirwa amagambo nka ya mbere.

    Avuga ko akeka ko abamutera ubwoba barimo majoro Augustin Ntihora wari waramutegetse gushyingura uwo murambo ntabikore.

    Karamaga avuga ko Majoro Ntihora nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ashobora kuba yarahungiye mu Budage cyane ko ahafite inshuti nyinshi kuko ariho yigiye amashuri ye abanza n’ayisumbuye.

    Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Theose Badege we yavuze ko umutangabuhamya wese ugaragaje ko afite ubwoba bw’ubuzima bwe mu ruhame, akaba yanasaba guhabwa abamurinda bihariye ngo ibi bisanzwe bikorwa.

    Yagize ati “Ubu twishimiye kumva ko ubu yumva afite umutekano.”

    Gusa ACP Badege avuga ko umutekano uhabwa buri munyarwanda wese, bitari gusa uwusabye.

    Mu mwaka wa 2015 Karamaga yashyizwe mu barinzi b’igihango, ahembwa na Madamu Jeannette Kagame nk’umwe mu bashoboye gukiza ubuzima bwa benshi muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Igitekerezo kimwe

    1. Uyu mugabo bari bakwiye kumuha imbunda akirinda kuko ashobora kuba ari inyangamugayo kandi akaba azi no kuyikoresha bitewe n’akazi yakoze mbere!

    Tanga igitekerezo