Umutoza w’ikipe ya Gicumbi yemeje ko itazasubira mu cyiciro cya kabiri

    0
    Okoko yatoje amakipe atandukanye(Ifoto/Ububiko)

    Nyuma y’aho Gicumbi FC itsindiye Marines FC 2-1 muri shampiyona mu mpera z’icyumweru, umutoza wayo Okoko Godfroid yatangaje ko iyi kipe itagisubiye mu cyiciro cya kabiri.

    Okoko yatangaje ko bagifite byinshi byo gukora muri shampiyona, ariko kuba barabonye iyo tsinzi ko yari ikenewe kandi ikipe itagisubiye mu cyiciro cya kabiri.

    Uyu mutoza akomeza atangaza mu mu mikino 8 asigaje agomba kubyitwamo neza ku buryo bazaguma mu cyiciro cya mbere.

    Gicumbi FC iri ku mwanya ubanziriza uwanyuma n’amanota 18 ikaba irushwa na Marines FC yatsinze inota rimwe, kuko yo ifite amanota 19.

    Gicumbi FC izakira Bugesera FC tariki ya 22 Gicurasi, izakira Amagaju FC tariki ya 29 Mata, yakire Sunrise FC tariki ya 6 Gicurasi, isure Mukura Victory Sports tariki ya 20 Gicurasi i Huye, yakire Musanze FC tariki ya 27 Gicurasi, ijye gukina na Kirehe FC tariki ya 17 Kamena ndetse n’uwo izakina na Pepiniere FC tariki ya 25 Kamena 2017.

    Tanga igitekerezo