Umutoza wa Rayon Sports yatangaje abakinnyi azifashisha muri Nigeria

    0
    Bammwe mu bakinnyi Rayon Sports yajyanye muri Nigeria barimo Moussa Camara, Kevin na Irambona(Ifoto/Rwandamagazine)

    Rayon Sports yatangaje abakinnyi izifashisha mu mukino ubanza uzayihuza na Rivers United yo muri Nigeria mu irushanwa Nyafurika rya “CAF Confederation Cup”.

    Uwo mukino ubanza uzabera muri Nigeria kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Mata 2017.

    Umutoza wa Rayon Sports, Irambona Masoudi Djuma atangaza ko uwo mukino uzaba ukomeye, ari yo mpamvu yahisemo abakinnyi b’ahangana bazakina kuva ku munota wa mbere kugera umukino urangiye.

    Masoudi yemeza ko icyo bashaka ari ugukomeza mu cyiciro gikurikiyeho muri iryo rushanwa.

    Abakinnyi ba Rayon Sports

    Abazamu: Ndayishimiye Eric bita Bakame na Mutuyimana Evariste.

    Ba myugariro: Manzi Thierry, Munezero Fiston, Gabriel Mugabo, Abouba Sibomana na Eric Irambona.

    Abakina hagati: Mugisha François, Niyonzima Olivier bita Sefu, Kwizera Pierrot, Mugheni Fabrice, Muhire Kevin, Manishimwe Djabel, Nshuti Dominique Savio, Nova Bayama na Sengiyumva Moustapha.

    Ba rutahizamu: Moussa Camara na Tidiane Kone.

    Ni umukino ubanza uzabera muri Nigeria mu gihe uwo kwishyura uzabera mu Rwanda mu cyumweru kimwe nyuma y’umukino ubanza.

    Rayon iramutse isezereye Rivers United, Rayon Sports yahita ibona itike yo kugera mu matsinda muri iyi mikino ya Afurika ihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo.

    Kuri ubu Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere muri shampiyona n’amanota 55.

    Mu mwaka ushize Rayon Sports yegukanye igikombe cy’Amahoro (Peace Cup), aribyo byayihesheje kwitabira imikino Nyafurika ( CAF Confederation Cup) muri uyu mwaka.

    Tanga igitekerezo