Umuhanzi Ali Kiba yifatanyije n’u Rwanda asaba ko Jenoside itazongera

0
Umuhanzi Ali Kiba

Umuhanzi Ali Kiba wo muri Tanzaniya yasabye ko Jenoside itazongera kuba ukundi, mu butumwa yashyize ku rukuta rwa Twitter, avuga ko yifatanyije n’u Rwanda mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri ubu butumwa, Ali Kiba yanditse agira ati “I will stand with Rwanda #NeverAgain #SupportedByKiba #KingKiba” bishatse gusobanura biti “Nifatanyije n’Abanyarwanda, ntibizongere ukundi!

Si ubwa mbere abahanzi bo muri Afurika y’i Burasirazuba bifatanya n’u Rwanda mu bihe byo kwibuka, kuko mu 2009 bihurije hamwe bakora indirimbo bise ‘Never Again’ yo Kwibuka Jenoside ku gitekerezo n’inkunga ya Mushyoma Joseph uyobora East African Promoters.

Iyi ndirimbo yatunganyijwe na Robert Kamanzi wo muri Kenya hamwe na Aaron Nitunga.

Yahuriwemo abahanzi b’Abanyarwanda nka Jean Paul Samputu, Nirere Shanel Miss Jojo hamwe n’abo mu Karere nka Kidum, Lilian Mbabazi na Jackie Chandiru bo muri Uganda, Nameless n’abandi.

Ali Kiba, w’imyaka 30, ubusanzwe witwa Ali Saleh Kiba, azwi cyane mu ndirimbo zirimo Aje, Mwana, Chekecha Cheketua, Cinderella, Nakshi Mrembo, Usiniseme, Dushelele, Single Boy, Mapenzi Yana Run Dunia, Macmuga n’izindi.

Ali Kiba, wahawe igihembo cy’uwacuruje cyane indirimbo muri Afurika y’i Burasirazuba, Tanzaniya, Kenya na Uganda asanzwe agaragaza ko akunda abahanzi nyarwanda barimo Charly na Nina, Meddy, The Ben, Butera Knowless n’abandi.
Mu bahanzi b’ibyamamare yaririmbanye nabyo ku Isi harimo Umunyamerika R. Kelly.

Ali Kiba yaje mu Rwanda, muri Nzeri mu 2015, aje mu munsi wahariwe amahoro ku Isi.

Tanga igitekerezo