Uko umunyamakuru Ange yarokowe muri Jenoside amaze umunsi avutse

1
Ange warokowe akiri uruhinja, amaze iminsi 2 gusa avutse

Umunyamakuru Uwizirerera Sibo Ange wa RC Huye asabira ababyeyi bamuhishe bakamurera nyuma y’urupfu rwa nyina muri Jenoside yakorewe Abatutsi, gushyirwa mu barinzi b’igihango.

Amaze iminsi ibiri gusa avutse nyina yicwa yishwe n’interahamwe. Yarezwe n’umuryango w’abagiraneza, n’uyu munsi ni bo bamurera.

Ange azwi mu makuru kuri Radio y’Abaturage ya Huye, aho akora no mu biganiro birimo icy’abana. Yasobanuriye Izubarirashe.rw uko yabayeho kuva yavuka kugeza ubu.

Ange abana n’umuryango wamurokoye utuye mu Mudugudu wa Ruhondo, mu Kagari ka Nyabugogo, mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge ho mu Mujyi wa Kigali.

Avuga ko byari byaramugoye kwakira ko nta babyeyi afite. Avuga ko akunda cyane abamurokoye bakamufata nk’umwana mu rugo, bakamurera nk’abandi bana babo.

Agira ati “Hari ikintu gihita gihinduka kuko gukura uzi ko ufite ababyeyi nyuma ukaza kumenya ko nta babyeyi ufite byarambabaje. Byabaye ikintu gishya muri njyewe nakiriye kandi gikomereye umutima. Nkibimenya natangiye kumva niyanze, nkavuga nti ‘burya nta babyeyi mfite’, abandi bana twabanaga nafataga nka barumuna banjye na bakuru banjye ubu bagiye kunyanga; ibyo byose nibyo natekerezaga.”

Yongeraho ati “Ariko nyuma naje kumva ko ari ibintu bisanzwe ndabyakira. Kugeza n’ubu ngubu aha niho mba, ni bo mfata nk’ababyeyi, ni bo bandeze icyo gihe cyose kugeza n’ubu ngubu ndacyahari.”

Ange ubu afite imyaka 23 y’amavuko.

Uko Ange yarokowe…

Bicamumpaka Jean Baptiste n’umugore we Adela Mujawiyera, bakoranaga na nyina wa Ange akazi k’ubwarimu kugeza mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Jenoside itangira bari batuye ku Kibuye ahitwaga muri Komine Bwakira, ubu ni mu Mudugudu wa Nyabiranga, Akagari ka Muhororo, Umurenge wa Murambi, Akarere ka Karongi.

Bicamumpaka n’umugore we bari abarimu, umugore we yayoboraga Serayi akorana na Mukantabana Virginie ari we nyina wa Ange, we n’umuryango we bari batuye mu hahoze ari Segiteri ya Binombe aho ku Kibuye.

Bicamumpaka, mu buhamya bwe, yabwiye Izubarirashe.rw agira ati “Jenoside itangira twari dutuye i Kirinda muri Komine Bwakira; kuwa 13 Mata 1994 ni bwo Mukantabana yadutumyeho ko yageze mu bitaro by’i Kirinda atwite adutumaho ko yahageze. Kuri 15 Mata ni bwo twagiye kumusura dusanga yabyaye, atubwira ko yaje ahunga ariko ko atazi amakuru y’umuryango w’abasigaye cyane cyane ko n’umugabo we yari umwarimu.”

Uyu mugabo asobanura ko byari ibihe bibi, ku buryo bamusezeye bamubwira ko batazi ko bari bushobore kugaruka. Nyuma y’iminsi mike, baje kumva amakuru y’uko Mukantabana yajyanwe n’abantu batazi, bamuvana ku muforomo yari yahungiyeho.

Uruhinja yari yabyaye rwarahungishijwe, ruzanwa mu rugo kwa Bicamumpaka aterwa ubwoba ko nafata uyu mwana ari bwicwe, ariko we yiyemeza kumurera.

Agira ati “Umugore twari duturanye we yari yavuze ngo ugiye kurera icyana cy’abagome n’abagambanyi, ari kumwe n’interahamwe yari ifite umupanga ihita ivuga iti ngo ‘jyana amacuho yawe’, ngo ‘jya kurushywa n’ubusa’, ngo ‘uzamurerera hehe’, ngo ‘nti duturanye, ntituzamwica?’

Ati “Aho bavugaga ngo nzamurerera hehe ni naho havuye igitekerezo nti ‘reka mwite Uwizirerera Sibo Ange’.” Kuva icyo gihe Ange yatangiye kurerwa n’uyu muryango.

Bicamumpaka agira ati “Umwana waherukaga ku ibere yari afite imyaka ine, ariko igihe cyarageze amashereka atangira no kugaruka mu mabere, haboneka igikombe cya NIDO haboneka n’abandi bantu b’abaturanyi bagiye badukamira ku nka zabo kugira ngo umwana abone uko azabaho.”

Ange afite mukuru we witwa Francine na we warokotse, n’abandi bake bo mu muryango we. Nyuma ya Jenoside abo mu muryango wa Ange barokotse baje kumenya ko yarokowe na Bicamumpaka n’umugore we nuko baza kumusaba ko bakomeza kumurera; akurira muri uyu muryango atyo.

Arangije amashuri abanza, ni bwo Ange yaje kubwirwa iby’inkuru y’uko yavutse n’uburyo ababyeyi be bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko bibanza kumugora kwakira ko abamureze atari ababyeyi be.

Ange byabanje kumugore kumva ko aba babyeyi atari bo bamubyaye, ariko aza kubyakira

Adela Mujawiyera wareze Ange nka nyina we asobanura ko byabagoye kumubwira ko atari bo babyeyi be b’ukuri, ariko ko kugira ngo arihirwe na FARG basanze nta yindi nzira ko yagombaga kubanza kuganirizwa akabwirwa ukuri.

Agira ati “Byabanje kumugora kubyakira, kuko ibyo najyaga mukorera byose nabimukorera azi ko ndi mama we wamubyaye nyir’izina.”

Yungamo ati “Ubushobozi bwo ntabwo ari bwinshi ariko Imana iradufasha tubona bishoboka nyine ukobona wenda mineruvali ugatangira umwana nk’igice, ukundi kwezi ugatangira undi igice tukagenda tuyatanga buhoro buhoro. Hari n’igihe umwaka washiraga tukiyarimo tukazayishyura mu biruhuko bikuru ariko uko biri kose Imana igenda idufasha tugenda tugerageza kandi n’abana bagerageza kubyakira.”

Bicamumpaka Ntwali Emmanuel, w’imyaka 27, umwana wa kabiri wa Bicamumpaka we avuga ko “Ange iyo abantu bamubwiraga ko atavuka mu muryango wacu we ntiyabyemeraga, yarababwiraga ati ‘ibyo ni ukubeshya kuko njye nsa na mama’ ntabyemere.”

Yungamo ati “Ange ni umwana mwiza ni umuvandimwe, nubwo tudahuje ababyeyi ariko ni umuvandimwe njyewe mufata nka mushiki wanjye, twarabanye twonse ibere rimwe kandi ni umwana mwiza uzi kubana n’abantu bose”.

Barumuna ba Bicamumpaka barishe…

Bicamumpaka warokoye Ange, akamurera kugeza uyu munsi

Bicamumpaka Jean Baptiste na Adela Mujawiyera babyaranye abana batandatu. Bicamumpaka avuga ko ari Umuhutu washatse mu Batutsikazi.

Bicamumpaka avuga ko we yahoze mu mashyaka ya MDR na MRND, ko n’abavandimwe be harimo abakoze Jenoside, bakabifungirwa, ariko ko we yahisemo kwitandukanya na bo.

Asobanura ko mu 1993 yaje kuva mu by’amashyaka, yiyemeza gushishikarira gusenga Imana.

Agira ati “Abo mu muryango wanjye bakoze jenoside hari uwo nzi cyane witwa Tumukunde Pierre. Hari n’abo kwa data wacu bishe, hari na murumuna wanjye bigeze gufunga ibyo yakoze simbizi ariko na we bamuhaniye ibya Jenoside. Ariko njye nabanje kuva mu mashyaka ya politike, kuko bashakaga kungira Perezida wa MDR muri Komine, njyewe nkangukira gusenga Imana ku buryo abandi bajya kwiga kurasa ibyo ntabyo nigeze njyamo 1994 igera nibereye mu wundi mwanya.”

Ku ruhande rwa Umutoni Assia Uhagarariye IBUKA mu kagari ka Nyabugogo, we asobanura ko uyu muryango batari bawuzi, ko umaze umwaka umwe gusa wimukiye mu Mudugudu batuyemo.

Umutoni ariko avuga ko ibikorwa bya Bicamumpaka ari ubutwari, akagira ati “no mu biganiro, Bicamumpaka avuga ubuzima bwe, akavuga ukuntu yabaye intwari aho yari atuye, uko yakijije abantu. Avuga ko yari mu bwoko bw’Abahutu ariko akaba yarashatse mu bwoko bw’Abatutsi, ariko nanone akaba yari afite abavandimwe bicaga abantu. Twebwe twumva ari umuntu w’intwari.”

Yungamo ati “Ibyo bikorwa nk’ibyo muri IBUKA iyo tubyumvise biradushimisha kuko bitwereka ko abantu bose batari babi mu gihe cya Jenoside ko harimo abantu bari bafite ubumuntu n’ubunyangamugayo.”

Uyu muryango si Ange wenyine urera, kuko Bicamumpaka yanakusanyije abandi bana 25 bapfushije ababyeyi muri Jenoside yakorewe Abatutsi baza kurererwa muri uru rugo. Ubu bamwe bamaze gushyingirwa (yashyingiye abakobwa 6 n’umusore 1), habamo abana 18.

Mujawiyera avuga ariko ko iyi ari inzira itari yoroshye. Agira ati “Hari igihe rimwe na rimwe wabonaga abo twabyaye bagira abantu baza kubabwira ngo so na nyoko babaye ibigoryi, buriya aho mwatinze kubona inzu mu Mujyi wa Kigali so yabaye ikigoryi, nyoko aba ikindi. Kurera bariya bana byababujije umugisha, ubu ntabwo mwambara uko mwakagombye kwambara […] ariko tukagerageza tukabaganiriza.”

Uyu mubyeyi ubu arera abana b’impfubyi 18, abandi 7 yareze bo yamaze kubashyingira

 

Igitekerezo kimwe

  1. Arega singombwako iyugize neza nabandi bagomba kubimenye,nkurugero iwacu.twarokoye abantu 36 ariko ntamuntu numwe twabibwiye.Kuko iyukoze neza uba wikoreye kuko bitinde bitebuke iyoneza uba uzayisanga imbere.Nkubu murabo twahishe abenci ntibaranakandagira iwacu kuva genocide irangiye ariko iyo duhuye bagira isoni bakihohora bakavuga ubugambo bwinci ariko nkabaturisha umutima kuko twakoze icyotwagombaga gukora ntabwo twari tubategerejeho ineza.Murakoze

Tanga igitekerezo