Uko Mussa uzwi nka Mugisha mu runana akina nk’umurokore kandi ari umuyislamu

1
Mukeshimana Mussa, aha arakinira imbere y'imbaga y'abaturage

Mukeshimana Mussa ni umukinnyi w’ikinamico wamenyekanye cyane nka Mwalimu Mugisha cyagwa se papa Samweli, umuntu ujijijutse mu mudugudu wa Nyarurembo ariko kandi akaba n’umurokore ukomeye cyane wizera ko Yesu Kristo ashobora byose.

Nyamara nubwo i Nyarurembo ari uko ameze, Mussa ni umuyoboke w’idini ya Islam. Ese kuba mu buzima busanzwe ari umuyisilamu mu ikinamico Urunana akaba umurokore ku rwego rwo hejuru, abyakira ate? Ntibibangamira imyizerere ye se cyangwa imikinire ye?

Mussa rero yaganiriye n’ikinyamakuru izubarirashe.rw maze adusubiza ibi bibazo.

Twatangiye tumubaza uko ahuza gukina yemera Yesu nk’umwana w’Imana kandi ushobora byose maze adusubiza muri aya magambo “Guhuza ubuzima bwa Mugisha n’ubuzima bwa Mussa ni ibintu bingora cyane, gusa ndabisobanura. Abantu rwose bajye babyumva njye ndi Mussa, mba Mugisha kuko ndi mu Urunana, iyo mpasohotse mba ndi Mussa. Kugeza uyu munsi abantu ntibaramenya gutandukanya Mussa na Mugisha, bumva ko igihe cyose mpora ndi Mugisha noneho nasohoka ngeze hanze abantu cyane cyane abayisilamu bakantera utwatsi bambwira ko nataye idini, bakambaza impamvu nkina ndi umurokore kandi ndi umuyisilamu. Ubwo ngafata umwanya ngasobanura ko mu Urunana icyo mpakora ari ugutanga ubutumwa bwigisha abantu. Nkabasobanurira ko i Nyarurembo mba ndi Mugisha ariko ko mu buzima bwanjye busanzwe ndi Mugisha. Urebye icyo kintu cyambereye ikibazo gikomeye ndetse no kugeza ubu hari abakibibona gutyo.

Ariko nubwo agenda ahura n’iki kibazo Mussa yadusobanuriye ko ntaho byigeze bibangamira imyemerere ye cyangwa se ngo bibe byabangamira imikinire ye nubwo bigoye, ahubwo agahamya ko byarushije gutuma yegera Imana.

Mussa yagize ati “Ku giti cyanjye ntibyambangamiye ariko hari igihe mba ndi hanze aho nagera nko mu bandi bayisilamu nabbasuhuza bakanga kunyikiriza ngo nataye idini nabaye umurokore. Ariko ntabwo byigeze binsha intege zo gukomeza gutanga ubutumwa Urunana rutanga nkanagenda mbasobanurira bose ko ari amasomo mba ngerageza gutanga hakaba ababyumva ariko kandi hakaba n’abatava ku izima bakumva ko bidashoboka.

Byaramvunnye cyane ngera n’igihe ndushaho kwegera Imana cyane nkajya nsenga cyane ngasaba Imana imfashe n’abo batabyumva babibone rwose ko ndi umuyisilamu kandi nakomeze umurimo wanjye wo kwigisha abantu mbinyujije mu ikinamico.”

N’ubwo ku giti cye ntacyo bimutwaye ndetse akaba yarabashije kwirengagiza benshi mu bo bahuje imyemerere batishimira ko yakina ari umurokore, we agahitamo kwiyambaza Imana asenga ariko wakwibaza uko kuba hari abantu bakurikiza ibyo Mugisha akora nk’umurokore nyamara babikomora kuri Mussa w’umuyisilamu byo abifata. Ibi rero abisubiza avuga ko nubwo ari umuyisilamu kumva ko umuntu yamwigiraho akaba nka Mugisha bimushimisha cyane kuko yumva ari ngombwa ko umuntu ahora yiringiye Imana

Aragira ati “Ibyo bintu biranshimisha cyane pe! Iki kibazo umbabarire ndakigusubiza nka Mugisha atari Mussa. Biranshimisha cyane rwose kuko njye ndigisha, hariya mba nigiha abantu ngo bagendere mu nzira nziza. Mugisha uri hariya yahuye n’ibizazane n’ingorane zikomeye mu buzima bwe ku buryo ubuzima bwe mba mbona ari isomo ku bantu bose atari n’abarokore gusa. Kuko twese iyo tuvuye mu rugo tuba twumva ko bigenda neza ariko ntawe umenya aho ibigeragezo biva. Ndashimira rero abantu bose baba barahisemo kuba nka Mugisha bakemera kubaho mu Mana, bakayitura ibibazo byabo byose kurusha uko babitura abantu ndetse bakumva ko n’ibibabaho byose biba biri mu migambi y’Imana.”

Mukeshimana Mussa, uretse kuba ari umukinnyi w’ikinamico Urunana kuva igihe rwatangiriye mu mwaka wa 1999, ni umukinnyi mu itorero Indautsa rya RBA ndetse akaba akina n’andi makinamico atandukanye.

Igitekerezo kimwe

  1. Abantu bajye bajijuka, Denzel Washington ni umukinnyi meiza cyane abantu benshi baramuzi, akunda gukina ari umusinzi kandi ari umwicanyi, ko ntawuramutera ibuye kandi ari pasteur? Message , akazi n’ibindi bitandukanye na real personality z’umuntu!! Courage Moussa, assalam alaykum!

Tanga igitekerezo