Ubuhamya: Yarokoye Abatutsi barenga 300, Interahamwe zimwihimuraho zimwicira abana babiri

1
Ndibabaje Assiel Katarya wabashije kurokora abatutsi barenga 300 akanicirwa abana be babiri(Ifoto/Umurengezi R)

Ndibabaje Assiel Katarya, Umunyarwanda ufite imyaka 64 utarahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yabashije kurokora abatutsi barenga 300 ariko nawe abana be babiri baricwa.

Katarya atuye mu Kagali ka Mpanga, Umurenge wa Kinigi, Akarere ka Musanze.

Katarya yabwiye ikinyamakuru izubarirashe.rw ko hagati y’umwaka wa 1990 na 1994 yari umuyobozi wa Cellule(Akagari k’ubu) mu cyahoze ari Komini Mukingo ni mu Karere ka Musanze muri iki gihe; inshingano yahuzaga no kuba yari umukristo uhagarariye abandi mu Itorero ry’Abadavantisiti b’umunsi wa karindwi.

Mu buhamya atanga, Katarya avuga ko yifashishije ‘ubabasha buto cyane’ bw’ubuyobozi yari afite maze agerageza kurengera Abatutsi bahigwaga mu gihe nyamara abayobozi bari bamukuriye ku rwego rwa Segiteri(umurenge w’ubu) na Komini bategekaga ko Umututsi yicwa aho ari hose.

Cyakora, uriya muturage avuga ko kurengera Abatutsi bitari byoroshye kubera ko ngo abayobozi bari bamukuriye ndetse n’abavandimwe be bose intero n’inyikirizo byari ugutsemba Abatutsi aho bari hose.

Akomeza agira ati “si byari byoroshye, yaba Burugumesitiri ndetse n’abavandimwe banjye bose intero n’inyikirizo kwari ugutsemba abatutsi aho bari hose; bakabica muri Komini Mukingo byashoboka no hanze y’iyi komini bakicwa, bari bariyemeje kandi ibyo biyemeje byo kwica Abatutsi babishyiraga mu bikorwa nta cyo bikanga.”

Mu buhamya bwa Ndibabaje bunemezwa n’abo yabashije kurokora, avuga ko urugamba rwo kurengera Abatutsi bahigwaga yarutangiye kuva mu mwaka wa 1991 kugeza muri 1994; icyo gihe ngo uwitwa Kajerijeri wari Burugumesitiri wa Komini Mukingo wamenyekanye cyane mu kwica abatutsi, n’uwitwa Gasana wari Burugumesitiri wa komini Kinigi bose bahigaga bukware Abatutsi bari batuye mu gice cya Parike y’Ibirunga.

Katarya avuga ko bigeze mu mwaka wa 1993 ibintu byahinduye isura muri komini Mukingo nuko Abatutsi batangira kugabwaho ibitero ari nako basahurwa imitungo, ati “nigiriye inama yo kubwira Abatutsi twari duturanye kunsanga ku rusengero kugirango interahamwe nizibatera mu ngo zizahababure, narababwiye ngo ‘ni muze nibabica najye baranyica’, ku ikubitiro hahise haza bake ariko gahoro gahoro bagenda babwirana kugeza ubwo barenga 300.”

Mu kiganiro n’iki kinyamakuru, Katarya yavuze ko imibereho y’Abatutsi yari acumbikiye mu rusengero itari yoroshye; ibintu ahuza no kuba ko mu gihe kingana n’amezi atatu bari muri urwo rusengero buri wese yatungwaga n’ibiryo bike yizaniye ubundi bakishyira mu mahoro bagasenga Imana gusa.

Uyu mugabo yakomeje agira, ati “siwavuga ko ibiryo bari bafite ari byo byabatungaga, urebye ahubwo ni nkaho bari batunzwe n’amasengesho kuko twasengaga mugitondo saa sita na nimugoroba umurimo wanjye kwari ukubahumuriza ko ntamuntu ugomba kubica, ibintu byabafashaga cyane ni uko bari bazi ko abavandimwe banjye bose bari mu bwicanyi icyo gihe.”

Uko abo yari acumbikiye barokotse

Ndibabaje avuga ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yari irimbanyije mu mwaka wa 1994, we n’Abatutsi barenga 300 bari kumwe mu rusengero bagabweho igitero n’interahamwe maze zirababwira ngo ‘Abatutsi nibajye ku ruhande rumwe’ kugira ngo bicwe, ngo bahawe igihe kingana n’amasaha 24 yo kubitekerezaho.

Cyakora, icyo gihe ngo ahitwa muri Bisate, mu birometero nka bitatu uvuye kuri rwa rusengero hari ingabo zari iza RPA nuko bamwe mu bo yari acumbikiye bafata icyemezo cyo kujya kuzihuruza gusa ngo nta bufasha bari bazitezeho bitewe n’ibyazivugwagaho ko ari ‘abantu babi cyane.’

Agira ati “bigeze ku masaha yo ku mugoroba abitwa Nyiramacibiri na Nyiraherekeza ndetse n’undi ntibuka izina biyemeje kuba ibyihebe nuko bajya guhuruza Inkotanyi aho zari muri Bisate, ma saa saba z’ijoro mbona abasirikare 10 baraje batangira kujyana ba bantu nari nshumbikiye ku birindiro byabo byari muri Bisate aba ariho barindirwa nuko baba barokotse gutyo!”

Interahamwe zamwihimuyeho

Nyuma y’uko Abatutsi bose Katarya yari acumbikiye barokowe n’ingabo zari RPA, uyu mugabo avuga ko interahamwe zazanye umujinya mwinshi cyane maze zica abana be b’abahungu babiri mu rwego rwo kumwihimuraho, avuga kandi ko na we ubwe yagiye afungwa aregwa gukorana n’Inkotanyi ndetse anakorerwa ibikorwa by’urugomo byo guterwa amabuye ku nzu ye.

Akari ku mutima w’abahishwe na Katarya

Ku ruhande rw’abaturage bahishwe na Katarya bavuga ko iyo haza kubaho abantu bafite umutima nk’uw’uyu mugabo, mu Majyaruguru ashyira Iburengerazuba bw’u Rwanda hatari kwicwa Abatutsi benshi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi nk’uko byagenze.

Kanzinya Enias umwe mu barokowe na Ndibabaje agaragaza ibyishimo aterwa no kuba yararokowe(Ifoto/Umurengezi R)

Kanzinya Enias ufite imyaka 70 akaba umwe mu barokowe na Ndibabaje agira ati “ubuhamya butangwa na Ndibabaje ni ukuri ijana ku ijana, yaradufashije pe! Hamwe n’imiryango yacu turamushimira cyane, muri rusange iyo haboneka ba Ndibabaje nibura batatu abatutsi bapfuye bari kugabanuka, twabuze uko tumugororera!”

Mukamugema Immaculée umubyeyi ufite imyaka 43, yunga mu bivugwa na Kanzinya akavuga ko ubwo Abatutsi bo muri segiteri yari atuyemo bahigwaga byamukuye muri Komini ya Kinigi yari atuyemo akajya gushaka ubuhungiro kwa Katarya muri komini ya Mukingo kubera ko yari yaremenye ko Ndibabaje ari we Muhutu wenyine wakingiraga ikibaba abatutsi.

Uyu mubyeyi akomeza avuga ko Katarya ntako atagize ngo ajijishe interahamwe zabaga zivanze n’ingabo zatsinzwe zabaga zifite umugambi wo kwica Abatutsi bari barahungiye mu rusengero yari yarabahishemo.

Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi(Ibuka), mu Karere ka Musanze, na wo ushima ubwitange bwa Katarya mu kurokora Abatutsi kugeza n’ubwo abana be babiri bishwe, uyu muryango ukaba ufata ubwitange bwa Katarya nk’igikorwa cy’ubutwari.

Katarya mu mwaka wa 2014, aha yari kumwe na Esther Kazuba umukecuru yarokoye(Ifoto/Umurengezi R)

Katarya magingo aya ni umurinzi w’igihango userukira Umurenge wa Kinigi atuyemo.

Twitter:@Umurengezis

Igitekerezo kimwe

Tanga igitekerezo