U Rwanda rurifuza kwakira irushanwa ry’Akarere ka gatanu mu mukino wa Volleyball

    0
    Ikipe y’igihugu ya Volleyball (ifoto/Ububiko)

    Umuyobozi wungirije mu ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), Kansime Julius yatangaje basabye kwakira irushanwa ry’Akarere ka gatanu.

    Uyu muyobozi avuga ko Ishyirahamwe ayoboye ryamaze kwandikira minisiteri y’umuco na siporo bayisaba ko bakwakira iri rushanwa bishobotse.

    Yakomeje avuga ko gusaba iyi minisiteri byari mu rwego rwo gusaba inkunga kuko kwakira irushanwa nkiri bisaba ubushobozi buhagije.

    Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball muri Afurika (CAVB) niryo ritegura iri rushanwa kugeza ubu ntiriratangaza aho rizakinirwa ndetse n’igihe rigomba kubera ariko ubusanzwe ryabaga mu mpera za Gicurasi.

    Kansime akomeza avuga ko ubusanzwe amakipe yitabiriye irushanwa nkiri hari mafaranga atanga ubundi igihugu cyaryakiriye kikayategurira buri kimwe cyose harimo aho kuba, ibibuga by’imyitozo ndetse n’amamodoka amakipe agendamo. Ati “ Ayo mafaranga rero buri kipe itanga iyatanga kuri buri mukinnyi aho buri munsi umukinnyi abarirwa amadorali 50”.

    Uyu muyobozi ariko akomeza avuga ko aya mafaranga atangwa ku mukinnyi buri munsi ataba ahagije ahubwo ko igihugu cyakiriye irushanwa kigira andi cyongeraho kugirango bigende neza. Ati “ Ni nabyo biganiro turimo na Minispoc kugirango turebe ikinyuranyo cy’amaranga yaba arengaho nikiba atari kinini cyane twaryakira Abanyarwanda bakabasha kwishima nta kibazo”.

    Iri rushanwa rigizwe n’ibihugu bigera ku 10.

    U Rwanda nirwo rwegukanye iri rushanwa mu mwaka wa 2015 rutsinze Kenya amaseti 3-2

    Ibihugu byitabira irushanwa ry’Akarere ka gatanu ni: Rwanda,Uganda,Kenya,Ethiopia,Somalia,Djibouti,Eritrea,Tanzania, Sudani, Sudani y’Amajyepfo na Misiri.

    Tanga igitekerezo