U Burundi ntibwitabiriye inama y’abayobozi b’amashuri ya gisirikari muri EAC

    1
    Bamwe mu bayobozi bitabiriye iyi nama ibera i Kigali (Ifoto/Nadege Imbabazi)

    Nta muntu uhagarariye u Burundi mu nama ihuje abayobozi b’amashuri makuru mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba irimo kubera mu Rwanda.

    Gusa umwe mu bayobozi mu bya gisirikari mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, avuga ko u Burundi bwiseguye.

    Iyi nama y’iminsi itatu ibera i Kigali ihuriwemo n’abahagarariye u Rwanda, Kenya na Tanzania, naho Sudan y’Epfo icyinjira muri uyu muryango ikaba itashoboye guhagararirwa.

    Aba bayobozi barigira hamwe uko aya mashuri muri ibi bihugu yakomeza gukorera hamwe, cyane cyane mu bijyanye n’imyitozo ihatangirwa.

    Mu gusobanura impamvu bimwe mu bihugu bigize uyu muryango bitagaragara muri iyi nama y’i Kigali, Col James Barigye ukomoka muri Uganda akaba yaje ahagarariye umuryango wa EAC, yirinze kugira byinshi akivugaho.

    Yagize ati “Ntabwo icyo nagisubiza, ariko icyo navuga ni uko basabye kwihanganirwa kubera ibindi bigendanye n’igihugu cyabo bagomba gukora, ubusanzwe basanzwe baza iyo dufite izi nama.”

    Naho Umuyobozi w’Ishuri Rikuru ry’Ingabo z’u Rwanda riri i Nyakinama, Maj Gen Jean Bosco Kazura, we avuga ko kuba ibihugu birimo u Burundi bidahari ngo bitabuza ko ibindi bihugu bikomeza.

    Yagize ati “Ibihugu bitaje ubwo iyo bitaje biba bitaje, abandi barakomeza, iyo abantu bari hamwe undi akagira imbogamizi ntibibuza abandi gukomeza, ariko ejo ukazamufasha kugira ngo izo mbogamizi afite ziveho.”

    Gen Major Kazura avuga ko iyi nama ikorwa kabiri mu mwaka, hagamijwe kureba ko amashuri yose yakorera hamwe abayigamo bakumva ibintu kimwe.

    Yunzemo ati “Kugeza ubu usanga abarimu bigisha abanyeshuri bari mu bihugu byose, Abanyarwanda bakajya muri ibyo bihugu, n’ibyo bihugu bikaza iwacu, nk’iwacu ubu dufite abarimo bava muri Uganda, Kenya, Tanzania, mbere twagiraga n’abavaga i Burundi ariko ubu nta bahari.”

    Muri Werurwe uyu mwaka, nabwo bamwe mu Badepite b’u Burundi mu Nteko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA) banze kuza mu nama rusange yabo yaberaga mu Rwanda, ngo kuko batari bizeye umutekano wabo.

    Ibi byose bikurikira ubwumvikane buke bwatangiye hagati y’ibi bihugu byombi cyane kuva mu mwaka wa 2015, aho mu Burundi habaga coup d’etat yo guhirika Perezida Nkurunziza nubwo yaje gupfuba, u Rwanda rushyirwa mu majwi mu kuyiba inyuma ariko rwo rurabihakana.

    Igitekerezo kimwe

    Tanga igitekerezo