Shampiyona ya Handball izasubukurwa nyuma yo kwibuka

0
APR Handball Club ikunze guhura na Police mu mukino utaba woroshye (ifoto/Ububiko)

Shampiyona ya Handball izakomeza tariki ya 15 Mata 2017 nyuma y’icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibi byatangajwe uyuma y’uko mu mpera z’iki cyumweru hari hatangiye imikino yo kwishyura (phase retour).

Imikino yabaye mu mpera z’icyumweru

APR 65-26 UR Huye

Umukino w’ikirarane

Nyakabanda 41 -20 UR Huye.

Umunyamabanga Mukuru mu ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda (FERWAHAND) ari we Ngarambe Jean Paul yagize ati “ mbere y’uko imikino ibanza isozwa (Phase Aller) hari umukino w’ikirarane utari warabaye ku gihe wagombaga guhuza Nyakabanda na UR Huye nawo wakinwe mu mpera z’iki cyumweru mbere y’uko hakinwa umunsi wa mbere mu mikino yo kwishyura (Phase retour)”.

Avuga ko ku munsi wa mbere mu mikino yo kwishyura hakinwe umukino umwe gusa wahuje APR ndetse UR Huye indi ikazakomeza nyuma y’icyunamo.

Umunsi wa mbere mu mikino yo kwishyura usize ikipe ya APR iyoboye urutonde rwa shampiyona aho irusha inota rimwe ikipe ya Police bahanganiye igikombe cya shampiyona.

APR imaze gukina imikino 10 naho ikipe ya Police imaze gukina imikino 9 gusa.

Uko amakipe akurikirana ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona

1. APR 28Pts

2. Police 27 Pts

3. Nyakabanda 20 Pts

4.Es Kigoma 19Pts

5. ADEGI 19 Pts

6. Gs St Aloys 18 Pts

7. Inyemeramihigo 15Pts

8. Es Urumuri. 9Pts

9. UR Huye. 8Pts

10. GS Rambura 5 Pts.

Tanga igitekerezo