Shampiyona #23: Kiyovu Sports mu rusobe rw’ibibazo, Espoir yabonye intsinzi ya mbere

0
Kiyovu Sports ishobora guhura n'ihurizo rikomeye ryo kuguma mu cyiciro cya mbere cya shampiyona (Ifoto/ububiko)

Mu gihe ikinyuranyo cy’amanota kuri Rayon Sports ya mbere muri shampiyona na APR FC ya kabiri ari amanota umunani n’umukino wa Gicumbi itarakina, Kiyovu Sports iri kubura amanota bishobora kuyiganisha mu cyiciro cya kabiri hasigaye iminsi irindwi.

Dore bimwe mu byo wamenya ku munsi wa 23 wa shampiyona

Kiyovu Sports ntiratsinda mu mikino yo kwishyura ya shampiyona

Ubwo yatsindwaga na Etincelles igitego 1-0 cya Kambale Salita Gentil, Kiyovu Sports itozwa na Kanamugire Aloys ntiratsinda umukino mu munani imaze gukina mu mikino yo kwishyura ya shampiyona.

Kiyovu Sports iheruka gutsinda AS Kigali tariki ya 14 Mutarama 2017, intsinzi imwe babonye muri uyu mwaka mu mikino 12 bakinnye.

Iyi kipe yashinzwe mu 1964 iri ku mwanya wa 13 n’amanota 22 irusha Gicumbi ya 15 amanota ane mu gihe isigaje imikino irimo iya Rayon Sports, APR FC, Police FC na AS Kigali.

Marines niyo kipe imaze gutsindwa imikino myinshi mu gice cya kabiri cya shampiyona

Gutsindwa na Mukura VS kuri stade Huye byasize Marines ari yo kipe itsinzwe imikino myinshi mu gice cya kabiri cya shampiyona, yatsinzwe itanu mu munani bakinnye.

Mukura VS yabatsinze imaze gutsinda imikino itandatu muri shampiyona yose, umwe gusa niwo yatsindiye hanze ku munsi wa kabiri wa shampiyona batsinda Pepiniere ku Ruyenzi.

Espoir FC yabonye intsinzi ya mbere mu gice cya kabiri cya shampiyona

Nubwo benshi bayifashe nk’ikipe nziza y’igice kibanza cya shampiyona, byasabye imikino 10 ngo bongere kubona intsinzi. Ndizeye Jimmy yari ataratsinda mu mikino yo kwishyura, gutsinda Kirehe FC niyo ntsinzi ya mbere mu rugo babonye mu mikino irindwi bahakiniye.

Bugesera yatsinze nyuma y’imikino itanu, Kanyankole ayisanzemo Virus mbi mu rugo

Umutoza Mashami Vincent ugiye kungiriza mu ikipe y’igihugu yatsinze umukino wa mbere mu mikino itanu iheruka, aho yagowe kubona amanota mu rugo yahabonye amanota ane mu gihe hanze yahakuye atandatu harimo n’iyi ntsinzi yo ku Magaju i Nyamagabe.

Musanze ikomeje kwihagararaho kuri Sitade Ubworoherane

Kuva bavuye kwakirira imikino i Nyakinama bagarutse kuri Sitade Ubworoherane, Musanze FC ntiratsindirwa kuri iki kibuga kivuguruye imikino umunani.

APR FC yabonye intsinzi ebyiri zikurikirana ku nshuro ya kabiri mu 2017

Ni ku nshuro ya kabiri mu 2017, APR FC yabonye intsinzi ebyiri zikurikirana (Etincelles & Sunrise) yabiherukaga muri Mutarama kuri Marines na Rayon Sports, mu mikino 14 yari ishize.

Umutoza Jimmy Mulisa yizeye ko ibi byashira kuko bamwe mu bakinnyi bari baravunitse nka Hakizimana Muhadjili watsinze igitego cyo kuri Sunrise.

Police FC yatsinze ibitego bine nyuma y’imikino 20

Ubwo Police FC yatsindaga Pepiniere ibitego 4-1 bya Mico Justin, Usengimana Danny, Biramahire Christophe na Songa Isaie, bwari ubwa mbere ku ngoma ya Seninga Innocent batsinze ibitego bine.

Intsinzi nk’iyi bayiheruka ku munsi usoza shampiyona ya 2015-2016, Police FC yari yaratandukanye n’umutoza Cassa Mbungo André, yatsindaga Etincelles yari iya Seninga.

Umunsi wa 24 wa shampiyona

Tariki ya 22 Mata 2017

APR FC vs Kiyovu Sports – stade ya Kigali

Amagaju vs Sunrise – Nyamagabe

Bugesera vs Gicumbi – Bugesera

Marines vs Musanze – stade Umuganda

Tariki ya 23 Mata 2017

Rayon Sports vs Mukura VS – stade ya Kigali

Pepiniere vs Espoir – Ruyenzi

Kirehe vs AS Kigali – Kirehe

Etincelles vs Police FC – Umuganda

Tanga igitekerezo