Senateri Mukakalisa yasabye urubyiruko kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside

    0
    Senateri Mukakalisa Jeanne ari gutanga ikiganiro (Ifoto/Marie Anne Dushimimana)

    Senateri Mukakalisa Jeanne avuga ko niba ingengabitekerezo ya Jenoside n’urwango byarigishijwe bigafata, kwigisha urukundo cyane cyane mu rubyiruko na byo birashoboka cyane.

    Mu kiganiro n’abaturage bo mu Mudugudu wa Ngaruyinka mu Murenge wa Kinyinya ubwo hatangizwaga icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Senateri Mukakalisa yabasabye kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse abana bakigishwa urukundo aho guhabwa uburozi bw’amacakubiri.

    Mukakalisa yagize ati“urebe umwana iyo yicaye uko agusekera byerekana urukundo, niba rero urwango rwarigishijwe rukatugeza kuri Jenoside birashoboka ko uyu munsi dushobora kwigisha urukundo, tukigisha abana bacu urukundo aho kubigisha ingengabitekerezo ya Jenoside, tukareka kubigisha imitekerereze mibi.”

    Akomeza avuga ko bitaba ari byiza na gato kuraga abana igihugu nk’icyo abakurambere babaraze, ngo ahubwo ni byiza ko bigishwa urukundo, ingengabitekerezo ya Jenoside ikaranduka.

    Mukakalisa yibukije abaturage ko ingengabitekerezo ya Jenoside ari icyaha gihanwa n’amategeko , ko kandi itegeko nshinga u Rwanda tugenderaho ritanga umurongo wo kuyirwanya n’ibiyiturukaho byose, ati“ufite ingengabitekerezo arebe aho ayijyana, niba kandi ukiyifite izagaragara. Umuntu ufite ingengabitekerezo ya Jenoside haba mu minsi itanu, haba mu myaka itanu iragaragara. Birashoboka rero ko washaka inzira nziza cyangwa mbi ukareba aho uyijyana, ukareka kuroga urubyiruko n’abana bacu.”

    Habiyambere Jean Marie Vianney umukuru w’Umudugudu wa Ngaruyinka, yasobanuriya abaturage amateka y’u Rwanda n’uburyo ingengabitekerezo yigishijwe igihe kinini kugeza ubwo yashinze imizi bigatuma Jenoside yo mu 1994 ishoboka.

    Habiyambere yasabye aba baturage guca ukubiri n’umuntu wese ushaka kugarura bene ibi bitekerezo, ahubwo bakibanda ku guteza gufatanya nk’Abanyarwanda bagateza imbere igihugu.

    Igitabo ngenga cy’amategeko ahana ibyaha mu ngingo ya 135 ivuga ko umuntu ugaragayeho ingengabitekerezo ya Jenoside ahabwa igihano cy’igifungo kiri hagati y’imyaka 5 n’imyaka 9, n’izahabu y’amafaranga kuva ku bihumbi 100 kugeza kuri miliyoni.

    Tanga igitekerezo