Semanza yagize ubutumwa atanga ku bahanzi

0
Iyi ni imwe mu ishusho ikubiye mu ndirimbo East Africa ya Jabastar (Ifoto/Ububiko)

Muri iyi minsi Abanyarwanda bibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, Semanza Jean Baptiste bita Jabastar uzwi mu ndirimbo “Ndavuga u Rwanda”, Garukurebe, Abashyitsi n’izindi, ari nawe muyobozi w’abahanzi baririmba mu njyana ya Gakondo Nyarwanda yasabye abahanzi kwibanda mu gukora indirimbo zijyanye no kwibuka.

Ubutumwa Jabastar yoherereje ikinyamakuru izubarirashe.rw kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Mata 2017 bugira buti “njyewe Intore Jabastar mu izina ry’ihuriro ry’abahanzi Gakondo mpagarariye, twifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994,

Nsaba by’umwihariko abahanzi muri rusange gukomeza kujya twitabira cyane gahunda yo gukora indirimbo zo kwibuka tukabigira intego kandi tudategereje gusa ko itariki yo kwibuka igera, nabasabaga ko no mu bihe byose twabigira ihame kuko bifasha benshi mu kwibuka twiyubaka dusigasira ibyagezweho”.

Uyu muhanzi yakomeje agira ati “mu izina ry’Itorero ndangamuco Imena ribyina imbyino gakondo na none turasaba abantu gukomeza kwitabira ibiganiro kugira ngo dukomeze kwibuka abacu bazize ubusa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Imana ikomeze ibane namwe mwese muri bibihe twibuka abacu batuvuyemo, ikivi cyabo tuzacyusa.Imana ibahe umugisha”.

Semanza Jean Baptiste benshi bazi ku izina rya Jabastar ni umubyinnyi mu Itorero ry’Igihugu ari ryo “Urukerereza”, akaba Intore, akaba umuyobozi w’Itorero Ndanamuco Imena, akaba n’umuyobozi w’Ihuririro ry’abahanzi bakoresha injyana ya gakondo.

Semanza mu ndirimbo ze akunze kwibanda mu kugaragaza isura nziza y’u Rwanda nk’igihugu cy’amahoro gisurwa n’abantu batandukanye.

Tanga igitekerezo