Samputu yavuze uburyo yamaze imyaka 9 ashaka guhitana uwamwiciye n’uburyo yaje kwisubiraho

0
Samputu yavuze uburyo yamaze imyaka 9 ashaka guhitana uwamwiciye n’uburyo yaje kwisubiraho

Samputu Jean Paul, umuhanzi w’Umunyarwanda ukorera muzika mu Bwongereza mu Mujyi wa London yamaze imyaka 9 ashaka kwica uwamwiciye Se muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko nyuma aza kwisubiraho ndetse akaba asanga igifite akamaro ari ugutanga imbabazi.

Samputu avuga ko urugamba rwo kubohora igihugu ubwo rwari rurimbanyije yari ku Murindi, ari naho yahimbiye indirimbo yise ‘Twararutashye’ n’izindi zateraga Inkotanyi akanyabugabo (moral) ku rugamba.

Urugamba rurangiye yagiye iwabo, asanga iwabo barishwe, abaturanyi bamubwira uko byagenze, atangira gihiga uwamwiciye ari we Ntakirutimana Vincent, ariko akizwa nuko yari afunzwe.

Yagize ati “namaze imyaka 9 yose mpiga uwishe data, ariko ankizwa nuko yari afunzwe.”

Nyuma yo kumubura Samputu avuga ko yatangiye kuyoboka ibiyobyabwenge kugira ngo yibagirwe, ariko abantu bakaza ku musengera Imana iramufasha areka ibiyobyabwenge ndetse aza no kubabarira uwamwiciye.

Samputu avuga ko mu gihe cya Gacaca , Ntakirutimana Vincent yaje gutanga ubuhamya , avuga uko byagenze , n’ukuntu yari inshuti ya se bakamutegeka kumwica, kubera ko yari amaze gukizwa afata n’umwanzuro wo kumubabarira ndetse bariyunga aba umunyarwanda wa mbere wafashe iya mbere mu kubabarira.

Akomeza avuga ko yamubabariye, ariko bigatuma agira abanzi benshi. Nyuma yo kumubabarira yahise abona umusaruro wabyo ati “Umutima wanjye warabohotse, ngirwa ambasaderi w’amahoro ku Isi, ntangira kwigisha ubumwe n’ubwiyunge ahantu hakomeye.”

Ibi byatumye Samputu aba ambasederi w’umuryango uzwi ku izina rya “Music Actions International” ukaba waramuhuje n’abahanzi 45 bacuranga ibikoresho hafi ya byose bya muzika ku Isi.

Muri Nzeri 2016, Ntakirutimana Vincent yitabye Imana, ariko nubwo Samputu icyo gihe yari muri Uganda ntibyatumye ataza kumushyingura no gufata mu mugongo umuryango we.

Nubwo uyu mugabo yishe ise wa Jean Paul Samputu, ariko siwe wishe nyina ahubwo nyina yishwe akimara kumva ko umugabo we yishwe agarutse mu rugo yicirwa mu nzira aje kumureba.

Muri 2010 ni bwo ise wa Samputu yashyinguwe mu cyubahiro .

Samputu avuga ko Abongereza batangiye kwigira ku Rwanda ibijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge nyuma y’uko ababwiye amateka ye.

Aha ni ku munsi w’ejo mu Mujyi wa Manchester Samputu aririmbana n’abahanzi 45 indirimbo yise ‘Karibu mungu wangu’

Ibi byamuhaye amahirwe yo guhura n’abahanzi 45 akabigisha bimwe mu bihangano bye mu Kinyarwanda ndetse agafata n’umwanya wo kubabarira.

Tanga igitekerezo