Rayon Sports yabuze abantu 23 muri Jenoside

    0
    Munyurangabo Longin_wakiniraga Rayon Sports akicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Rayon Sports yapfushije abantu bagera muri 23 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.

    Umunyamabanga Mukuru w’ikipe ya Rayon Sports, Olivier Gakwaya atangaza ko hari abakinnyi 9 bishwe muri Jenoside ari bo: Kalisa Innocent, Kayombya Charles, Munyurangabo Login, Buregeya Anastase (Masaka), Hatangimana Abba, Kamali Francois, Mugwaneza Wellars, Murekezi Raphael (Fatikaramu) na Gakwaya Theobald.

    Abayobozi ba Rayon Sports bishwe muri Jenoside ni: Ramutsa Marcel, Mujejende Benoit, Gatera, Rutagambwa Janvier, Ngizwenayo Anatole, Gatari Vianney (Terrible), Niyongira Justin Viateur, Kayombya, Ntaganira Jean Pierre, Rurinda Ignace, Mutaganda Fidele na Gasana Oscar.

    Abafana ba Rayon Sports bishwe muri Jenoside barimo uwitwa Nyamaswa François na Gusenga Innocent (Kilingiti).

    Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwemeza ko urwo rutonde rugikorerwa ubugororangingo, kuko hari abandi bashobora kongerwamo mu gihe baba bamenyekanye.

    Tanga igitekerezo