Rayon Sports igiye kwisobanura n’Amagaju FC mbere yo kwerekeza muri Nigeria

    0
    Bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports (Ifoto/Ububiko)

    Rayon Sports izabanza kwisobanura n’Amagaju FC muri shampiyona mbere yo gukina na Rivers United yo muri Nigeria.

    Ni umukino wa shampiyona uzaba kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Mata 2017 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo saa kumi n’ebyiri.

    Uwo mukino wari kuzaba saa cyenda n’igice ariko uza kwimurwa nyuma y’uko Rayon Sports ibisabye ko wakwigizwa inyuma.

    Rayon Sports yagombaga gukina n’Amagaju FC mu mpera z’icyumweru gishize, ariko Rayon Sports iza gusaba ko uwo mukino wakwimurwa.

    Umutoza wa Rayon Sports, Irambona Masoudi Djuma yatangaje ko uwo mukino bagomba kuwitwaramo neza n’ubwo batazi ibizaba, ariko icyo biteguye ari ukugira ngo bawutsinde cyane ko bashaka igikombe cya shampiyona.

    Masoudi atangaza ko bafite abakinnyi bavunitse, ariko bagenda babasimbuza abadafite ikibazo.

    Ikinyamakuru Izuba rirashe cyagerageje kuvugana n’umutoza w’Amagaju FC ntiyaboneka.

    Mu mukino uheruka Rayon Sports yari yatsinze Sunrise FC ibitego 3-1 muri shampiyona.

    Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere muri shampiyona n’amanota 52 ikurikiwe na APR FC ifite amanota 44.

    Amagaju FC ari ku mwanya wa 10 n’amanota 25 muri shampiyona.

    Pepiniere FC iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 12 muri shampiyona.

    Uwo mukino uzafasha Rayon Sports kwitegura umukino mpuzamahanga izakina na Rivers United yo muri Nigeria, ni mu mikino y’amakipe yegukanye ibikombe by’ibihugu iwayo (CAF Confederation Cup) tariki ya 15 Mata 2017 muri Nigeria.

    Tanga igitekerezo