Perezida Kagame yageze muri Djibouti mu ruzinduko rw’iminsi ibiri

    0
    Perezida Kagame yageze muri Djibouti mu ruzinduko rw'iminsi 2 (Ifoto/Perezidansi Djibuti)

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa 18 Mata 2017, Perezida Kagame na Madamu we Jeannette Kagame bageze muri Djibouti, aho agiye kugirira uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri.

    Mu kiganiro aherutse kugirana n’Abanyamakuru, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo yari yatangaje iby’uru rugendo.

    Yavuze ko biri mu rwego rwo gukomeza gutsura umubano uri hagati y’ibihugu byombi.

    Muri Werurwe 2016, Perezida wa Djibouti Ismail Omar Guelleh yagirije uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda, aho yanasuye igice cyahariwe inganda cya Special Industrial Zone.

    Twabibutsa ko mu rwego rwo gukomeza kunoza imibanire, u Rwanda rwahaye Djibouti ubutaka bungana na hegitari 10 muri icyo cyanya cy’inganda kiri mu Karere ka Gasabo.

    Amasezerano yo gutanga ubwo butaka yashyizweho umukono muri Village Urugwiro, hagati y’Ikigo gishizwe Iterambere mu Rwanda (RDB) n’Ikigo gishizwe ibyambu muri Djibouti, kuri uyu wa 5 Werurwe 2016.

    Mu mwaka wa 2013, Djibouti yahaye u Rwanda hegitari 20 z’ubutaka ku cyambu cya Djibouti, ibi bihugu bikaba bikomeje guteza imbere imikoranire mu by’ubucuruzi.

    Perezida Kagame w’u Rwanda na mugenzi we Ismail Omar Guelleh wa Djibouti, icyo gihe bahamirije abanyamakuru ko ibihugu byombi birajwe ishinga no kunoza imibanire hagamijwe iterambere ry’abaturage babyo.

    Muri Gicurasi umwaka ushize, Perezida Kagame yitabiriye umuhango w’irahira rya Guelleh, aho yatsindiye kongera kuyobora iki gihugu n’amajwi 87% mu matora yabaye mu kwezi gushize kwa Kane 2016.

    Perezida Kagame ubwo yakirwaga na mugenzi we wa Djibouti  Ismail Omar Guelleh

    Bimwe wamenya kuri Djibouti

    Djibouti iherereye mu ihembe rya Afurika hafi y’inyanja itukura. Ihana imbibi na Somalia, Ethiopia, Eritereya ndetse na Yemen yo muri Aziya.

    Djibouti yabonye ubwigenge tariki ya 27 Kamena 1966, aho yari yarakolonijwe n’u Bufaransa.

    Kuva iki gihugu cyabona ubwigenge cyayobowe n’abaperezida babiri gusa. Kicyigenga cyayobowe na Hassan Gouled Aptidon guhera 27 Kamena 1977 kugeza 9 Mata 1999.

    Perezida uriho ubu, Ismail Omar Guelleh, amaze imyaka 18 ayobora, aho yatangiye tariki ya 9 Mata 1999.

    Djibouti ifite ubuso bungana na kilometero kare 23 200. Ibarura ryo muri 2012 ryerekanye ko iki gihugu gituwe n’abaturage bagera 858 767.

    Umurwa mukuru wa Djibouti witwa Djibouti ndetse n’indirimbo yubahiriza igihugu ikitwa Djibouti.

    Igifaransa n’icyarabu ni zo ndimi z’ubutegetsi zikoreshwa muri iki gihugu.

    Icyizere cyo kubaho cy’abagabo ni imyaka 57 na ho abagore ni imyaka 62.

    Perezida wa Djibouti, Ismaïl Omar Guelleh yakirwa ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kanombe igihe yasuraga u Rwanda (Ifoto/GovRw)
    Perezida wa Djibouti Ismail Omar Guelleh ubwo yari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda (Ifoto/Perezidansi)
    Perezida Kagame na mugenzi we wa Djibouti mu kiganiro n’abanyamakuru
    Amwe mu masezerano yasinywe akuribiyemo ajyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere

    Tanga igitekerezo