Pepinière FC yananiwe kwisobanura na Kiyovu

    0
    Ikipe ya Pepiniere akanyamuneza ari kose (Ifoto/Ububiko)

    Pepinière FC yananiwe kwisobanura na Kiyovu Sports muri shampiyona aho zanganyije 0-0, naho APR FC isubirana umwanya wa kabiri.

    Uwo mukino wa shampiyona wa Pepiniere FC na Kiyovu wabereye ku Ruyenzi kuri iki cyumweru tariki ya 2 Mata 2017.

    Pepiniere FC niyo yagaragaje imbaraga nyinshi ko ishobora gutsinda muri uwo mukino, ariko iminota y’umukino irangira nta kipe itsinze indi.

    Nyuma y’umukino umutoza Pepiniere FC, Jean Paul yatangaje ko wari umukino ukomeye babuzemo amanota 3, kuko ariyo bashakaga.

    Uyu mutoza yemeza ko hari imbaraga bongeyemo mu ikipe kugira ngo bitware neza, ari byo byabafashije mu mikino yo kwishyura.

    Umutoza wa Kiyovu Sports, Kanamugire Aloys yatangaje ko batakinnye neza, ariko n’ikibuga bakiniyeho kitabahaga uburyo bwiza bwo gukina uko babyifuza, kuko atari cyiza.

    Mu wundi mukino wari witezwe APR FC yasubiye ku mwanya wa kabiri itsinze Etincelles FC 2-0.

    Ibitego bya APR FC byatsinzwe na Issa Bigirimana na Nsabimana Aimable mu gice cya mbere cy’umukino.

    Ni nyuma y’aho APR FC yari imaze imikino 5 idatsinda muri shampiyona, ariko ikaza kubonera intsinzi kuri Etincelles FC i Rubavu.

    APR FC yahise igera ku mwanya wa 2 n’amanota 44 ikurikiye Rayon Sports ifite amanota 52 muri shampiyona iri ku mwanya wa mbere.

    Pepiniere FC iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 12 muri shampiyona ikaba ibanzirizwa na Gicumbi FC ifite amanota 18.

    Kiyovu iri ku mwanya wa 13 n’amanota 22 muri shampiyona.

    Tanga igitekerezo