Nyuma y’iyegura ry’abayobozi ba Volleyball mu Rwanda andi matora azaba ryari?

    0
    Nkurunziza Gustave wayoboye FRVB n’Uwera Jeannette wahoze ari umubitsi(Ifoto/Sikubwabo D)

    Amatora y’ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) azaba tariki ya 6 Gicurasi 2017 nyuma y’aho bamwe mu bayobozi baheruka gutorwa, beguye ku mpamvu zabo bwite.

    Amatora yaherukaga mu ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda yabaye tariki ya 4 Gashyantare uyu mwaka aho hatowe komite nshya ariko nyuma bamwe mu bari bagize iyi komite begura ku mirimo yabo barimo umuyobozi mukuru Nkurunziza Gustave.

    Ikiganiro Mutwarasibo Philbert uyobora Inteko Rusange ya FRVB yagiranye na izubarirashe.rw

    I R (Izuba Rirashe) : Kubera iki amatora azaba muri Gicurasi kandi abayobozi bagiye kumara hafi ukwezi basezeye ku mirimo yabo?

    Mutwarasibo:Komite yatowe mu kwezi kwa kabiri ariko bamwe muri bo baza kwegura ku mpamvu zabo bwite, ariko amatora ntabwo yagombaga guhita aba kuko tugira amategeko atugenga ndetse n’umuyobozi wungirije ariwe Visi Perezida wa mbere icyo gihe aba begura ntiyari ahari yari mu butumwa bw’akazi kandi ari we wagombaga gusigara mu nzibacyuho aho yagombaga gukora ihererekanya bubasha n’umuyobozi mukuru wari umaze gusezera.

    I R: Kugeza ubu ntiharakorwa ihererekanya bubasha?

    Mutwarasibo: Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere nibwo umuyobozi wasezeye Nkurunziza Gustave yakoze ihererekanya bubasha n’umuyobozi wungirije Kansime Julius amusigira ububasha bwose.

    I R: Visi Perezida azakomeza kuyobora kugeza ku munsi wa nyuma w’amatora?

    Mutwarasibo: Yego ubundi amatora yakabaye yaramaze kuba ariko tugiye kwinjira mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 nyuma y’aho nibwo duteganya ko agomba kuba muri iyi minsi rero ni Kansime uri bube ayoboye Federasiyo (FRVB).

    I R: Kugeza ubu ntabaratangira kwiyamariza imyanya izatorerwa?

    Mutwarasibo: Ntabaratangira kwiyamamaza kuko ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere ni bwo twanditse ibaruwa imenyesha abanyamurango inteko rusange izaba tariki ya 6 Gicurasi aho hazaba hatorwa abayobozi mu myanya ituzuye.

    Nyuma yo kubona ibaruwa twandikiye abanyamuryango ibamenyasha inteko rusange abifuza kwiyamamaza batangira kuzana kandidatire zabo twiteguye kuzakira.

    I R: Igihe ntarengwa cyo gutanga kandidatire ni ukugeza ryari?

    Mutwarasibo: Guhera kuwa kabiri tariki ya 4 kugeza 20 Mata uyu mwaka abakandida bemerewe kuzana kandidatire zabo ariko nyuma ya tariki ya 20 ntabwo bazaba bemerewe kuzana izi kandidatire ahubwo hazaba hagezeho umwanya wo kwiyamamaza kugeza ku munsi nyirizina w’amatora.”

    Imyanya izatorerwa ni Umuyobozi Mukuru wa FRVB, Visi Perezida wa kabiri n’umubitsi.

    Abari muri iyi myanya basezeye mu mirimo yabo ni: Nkurunziza Gustave wari Perezida, Uwera Jeannette wari usanzwe ari umubitsi w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball ndetse na Ribanje Jean Pierre wari Visi Perezida wa kabiri.

    Tanga igitekerezo