Nyuma y’aho ikipe ya RRA iburiye ubushobozi bwo kujya muri Tuniziya, APR VC yahise iyisimbura

    0
    RRA VC imwe mu makipe akomeye muri Volleyball y'abagore mu Rwanda (Ifoto/Sikubwabo D)

    APR Volleyball Club mu bagore ni yo izahagararira u Rwanda mu irushanwa ry’Afurika rizabera muri Tuniziya, nyuma y’aho ikipe y’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) iburiye amikoro yo kwitabira iyo mikino izatangira tariki ya 6 kugeza 18 Mata 2017.

    Kansime Julius, Visi Perezida wa mbere w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) yatangarije ikinyamakuru izubarirashe.rw ko nyuma y’uko ikipe ya RRA ibagaragarije ko nta bushobozi ifite bwo kwerekeza muri Tniziya ikipe yari yabaye iya kabiri muri shampiyona y’umwaka ushize ariyo APR yahise igaragaza ubushake bwo kwitabira iri rushanwa maze itangira gahunda yo kuzuza ibisabwa.

    Kansime yagize ati “ubusanzwe twe nk’ishyirahamwe ntacyo dufasha amakipe (Club) uretse kubafasha kuzuza ibisabwa, ariko ibijyanye n’ubushobozi MINISPOC igenera ikipe amatike y’indege”.

    Visi Perezida wa FRVB avuga ko nta gihindutse APR Volleyball Club mu bagore, biteganyijwe ko izahaguruka i Kigali kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Mata 2017.

    RRA VC yabashije kwitabira iri rushanwa Nyafurika mu bagore rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (Women’s African Club Championship) mu mwaka ushize muri Tunisia, isezererwa muri ½ nyuma yo gutsindwa na Ahly yo mu Misiri amaseti 3-0.

    Tanga igitekerezo