Ntitwabuze amasasu yo kurasa abakoze Jenoside, amakosa ntakosorwa n’andi-Gen Nkubito

    0
    Brig. Gen Nkubito aganiriza abaturage b'Akarere ka Gakenke ku wa 13 Mata 2017(Ifoto/Umurengezi Régis)

    Brig. Gen Nkubito Eugene, umuyobozi w’Ingabo z’Igihugu mu Ntara y’Amajyaruguru, avuga ko nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, Leta yirinze kwihimura ku bayikoze ahubwo igashyira imbere ibikorwa bigamije gukumira ko Jenoside yazongera kubaho ukundi mu Rwanda.

    Brig. Gen Nkubito yabibwiye ibihumbi by’abatuye mu Karere ka Gakenke ku wa 13 Mata 2017, ubwo hasozwaga icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, igikorwa cyahujwe no kwibuka Abatutsi bo muri ako karere muri Jenoside baroshywe mu Mugezi wa Mukungwa ngo bajye gusinya amasezerano ya Arusha.

    Ku bwa Gen Nkubito, nyuma y’uko ingabo zari RPA zitsindiye urugamba rwo kubohora igihugu zigahagarika na Jenoside yakorerwaga Abatutsi, ntizabuze amasasu yo kurasa abakoze Jenoside yewe ngo ntizanabatinye.

    Abivuga muri aya magambo, ati“guhagarika Jenoside muzi ko yahagaritswe n’Abanyarwanda; nitwe twayihagaritse, nta muntu wundi wadutabaye, ni twe twabikoze Isi yose irebera, ubu urumva Leta yaratinye bariya bantu bafashwe bakoze Jenoside, bakayikorera Abatutsi ku manywa y’ihangu, bakanabyivuga, bakanabyigamba, Leta bamwe ikabafata ikabafunga hariya, muribaza ko kubica byari binaniranye? Twabuze amasasu yakwica bariya bantu? “

    Umuyobozi w’ingabo mu Ntara y’Amajyaruguru akomeza asobanura ko ubuyobozi magingo aya buyoboye u Rwanda bwirinze gukora amakosa nk’ayakozwe n’ubuyobozi bwabanje, ahubwo bukimiriza imbere kunga Abanyarwanda hagamijwe gukumira ko Jenoside yazongera kubaho ukundi.

    Agira ati “Kuri iyi Si turiho buriya ibihugu byinshi bifite igihano cy’urupfu; ngo niwica umuntu nawe bakwice, nkantswe Jenoside, ariko Leta nziza ishyira mu gaciro iravuga iti ‘Oya, ubuyobozi bubi twagize muri iki gihugu byatumye tunaburwanya na mbere ya Jenoside, bwakoreye Abanyarwanda Jenoside, reka duhumurize Abanyarwanda, duhane abantu mu bundi buryo tubunga, tubashyira hamwe tuvuga ngo ibyabaye ntibizasubire, uwakoze amakosa asabe imbabazi yihane abantu babane kuko amakosa ntabwo akosorwa n’andi, kwica ntabwo ari cyo gisubizo’.”

    Yungamo ati “ariko ndashaka kubabwira ngo bariya twari kubica; tukabafata tukabarasa ku manwa y’ihangu ngo ni cyo gihano tubahaye, kandi Isi ikabyemera, ntawe Leta yatinye! Ariko ubuyobozi bwiza bwaravuze buti ‘reka bajye hariya tujye tubiganira, banatange n’ubuhamya ku bintu bibi bakoze, banasabe imbabazi.”

    Brig. Gen Nkubito abwira abaturage ko ubuyobozi bwabo buzakomeza kubaha umutekano n’iterambere ariko akabasaba kubwunganira bamaganira kure ingengabitekerezo ya Jenoside, ati “Ingengabitekerezo ya Jenoside Banyagakenke turi kumwe hano, abantu bose bakwiye kuyirinda; abantu bakabireka, abantu bakarokoka, ukababazwa nawe n’ibyabaye kimwe nk’uwabikorewe, nk’umututsi wacitse ku icumu hano, ibi rero tukabikora tunashyigikira ibyiza byagezweho.”

    Twitter: @Umurengezis

    Tanga igitekerezo