Ntazakomeza guhimba indirimbo zo kubika gusa

0
King Pacento

King Pacento, umuhanzi akaba n’umwe mu basore basanzwe batunganya indirimbo ‘producer’ ngo yasanze indirimbo aririmba atari izo kubika ahubwo ari zo guha abakunzi ba muzika nyarwanda.

Avuga ko yari asanzwe yitunganyiriza indirimbo,ariko akazibika, kuri ubu ngo agiye kuba ahagaritse kwicara ku ntebe nk’utunganya indirimbo z’abandi bahanzi ahubwo agiye kureba uburyo yakwita kuri muzika ye ngo kuko yasanze ibihangano bye atari ibyo kubika.

Ubusanzwe King Pacento yari asanzwe atunganya indirimbo

Ni muri urwo rwego avuga ko azajya akorera n’abandi bahanzi , ariko akabanza akita ku bye.

Abajijwe impamvu yafashe icyemezo cyo kugaruka nk’umuhanzi yagize ati“mfite inshuti zanjye zinsura buri munsi, hari igihe nikorera indirimbo, ariko nkazibika sinite kuzijyana kuri radio. Noneho bazumva bakababazwa nuko ntazishyira hanze, ariko ubu mfashe umwanzuro”

Akomeza agira ati “ubu nihaye gahunda ndende kandi maze kugira indirimbo nyinshi, ariko buri kwezi nzajya nshyira hanze imwe imwe.Nzahera kuri Simparara nzahyira hanze ku wa mbere.”

Kanda hano urebe amashusho y’indirimbo yitwa My baby ari kumwe na Ibra

Zimwe mu ndirimbo za King Pacento ni: Be my boo ari kumwe na Jay Polly ndetse na Fireman, Akaringa, Ndashoboye n’izndi.

Pacento, ubusanzwe atunganya indirimbo muri studio ya Narrow rod ikorera i Gikondo, yangiriye rimwe na Nasson igihe bigaga mu Ntara y’Amajyepfo.

Tanga igitekerezo