Nta mukunzi mfite nta nubwo ndamushaka aka kanya – Olvis

0
Amashusho ya Olvis na Miss Vanessa ari guhererekanywa cyane ku mbuga nkoranyambaga

Umuhanzi Olvier Mugabo uzwi cyane nka Olvis wo mu itsinda rya “Active” aravuga ko amashusho ye yagaragaye yicaranye ahantu ha wenyine na Miss Vanessa Raïssa Uwase adasobanuye ko bongeye gukundana, ko baganiraga nk’inshuti bisanzwe.

Uyu muhanzi asobanura ko nta mukunzi afite, kandi ko ataranafata umwanya wo gushaka undi mukunzi.

Ubwo yaganiraga n’Ikinyamakuru Izubarirashe.rw Olvis, yavuze uko aya mashusho yafashwe ari kumwe na Miss Vanessa nuko avuga ko bari bahuriye mu munsi mukuru wa Miss Bagwire Keza Joannah wizihizaga isabukuru y’amavuko.

Umukobwa w’isugi niwe wantera ibuye- Miss Vanessa

Yagize ati “Twari turi kuganira nk’inshuti nk’abandi bose, kimwe nk’uko bamfata akavidewo ndi kumwe na Joannah, cyangwa nicaranye na Tizzo (baririmbana muri Active) ni urugero ni ibisanzwe.”

Olvis yongeyeho ati “[Miss Vanessa] ni inshuti nyine bisanzwe, […]Ubu nta mukunzi mfite nta nubwo ndamushaka aka kanya”.

Ku rundi ruhande, Miss Vanessa nawe yabwiye Ikinyamakuru Izubarirashe.rw ko ibyo abantu bakeka ko baba barasubiranye atari byo. Yavuze gusa ko ari bwo bwa mbere bari bongeye guhura na Olvis kuva batandukana.

Yagize ati “Olvis ntabwo twaherukanaga, twahuriye hariya mu munsi mukuru wa Joannah yadutumiye twembi.”

St Valentin: Uko yizihijwe mu bahanzi n’ibyamamare byo mu Rwanda

Ati “Twari twicaranye n’abandi bahita bahaguruka bose, babonye ahari tuvuganye barahaguruka ubanza bari bazi ko hari ibindi byihariye tugiye kuvugana, sinzi icyo bikanze. Ntabwo rero bari guhaguruka nanjye ngo mpite mpaguruka.”

Ku bwa Miss Vanessa, nawe ashimangira ko yaganiraga na Olvis ibintu bisanzwe ko abantu batakwiye kubifata uko bitari.

Agira ati “Twaganiraga ibintu bisanzwe ni nk’uko nanjye nawe twahura tukaganira ni ibisanzwe yaransuhuzaga nta kintu gitangaje cyari kirimo. Abantu bose bagira abigeze kuba abakunzi babo (ex-friend) ntabwo ari ukuvuga ngo umu-ex anyuraho nawe ukanyuraho turi abantu bakuru ntabwo turi abo mu mashuri yisumbuye.”

Tumubajije niba afite umukunzi, Miss Vanessa yasubije agira ati “Ntawe ubu ngubu mfite”

Igihatse kururukururu ya Miss Vanessa na Olivis

Tanga igitekerezo