Nizzo yasibye amafoto yose y’umukobwa bakundanaga

0
Nizzo apfumbase umukobwa bateganyaga kurushinga

Urukundo hagati y’umuhanzi Nizzo Kaboss uririmba mu itsinda rya Urban Boyz na Umulisa Yvette rwajemo agatotsi, aho Nizzo yasibye amafoto ye yose yari yarashyize ku rubuga rwa Instagram bakundaga gutangarizaho cyane iby’urukundo rwabo.

Yvette Umulisa ubusanzwe yiga mu gihugu cy’u Bushinwa, ari naho ubu yasubiye nyuma y’ibiruhuko by’amezi abiri yari amaze mu Rwanda, aho yari ari kumwe na Nizzo.

Bombi, Nizzo na Yvette ntacyo bifuje gutangaza ku makuru avuga ko batandukanye.

Mu kiganiro Nizzo yagiranye n’Ikinyamakuru Izubarirashe.rw, abajijwe ku by’aya makuru, yagize ati “Ibyo ntacyo nshaka gutangazaho, izo ni gahunda zanjye nta kintu nshaka gutangazaho cyerekeranye na byo.”

Ku bijyanye n’impamvu yasibye amafoto y’uwari umukunzi we, Nizzo yasubije ko nabyo ari gahunda ze bwite atahita atangariza Ikinyamakuru Izubarirashe.rw.

Instagram niho Nizzo na Yvette bakundaga kugaragariza cyane iby’urukundo rwabo

Yagize ati “ibyo ngibyo ni gahunda zanjye zindi nawe ntabwo wapfa kubimenya, buriya ubutaha muzabimenya. Ntabwo bishimishije kujya hanze cyane.”

Ku bijyanye n’ibyo Nizzo yakundaga kuvuga ko ateganya gukorana ubukwe n’uyu mukobwa Yvette, yavuze ko nabyo ari ubuzima bwe bwite, ko itangazamakuru rizagira icyo ribimenyaho mu bihe biri imbere.

Yagize ati “[Ubukwe] Oya nta kibazo bizamenyeshwa hagize igihinduka nabamenyesha rwose.”

Nizzo na Yvette

Uyu mukobwa Yvette na Nizzo bakundaga kugaragaza cyane ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko kuri Instagram amafoto bari kumwe bakandikaho bombi ko bakundana ndetse Nizzo agatangaza ko ategereje gusa ko Yvette arangiza amashuri bagashyingiranwa bagatangira kubana mu rugo nk’umugabo n’umugore.

Muri Mutarama 2017, ubwo Yvette yazaga mu Rwanda, Nizzo yatangaje ko yishimye kongera kumubona, avuga ko yongeye gusubirana, ko yari amukumbuye cyane. Byanavugwaga ko muri ibi biruhuko by’amezi abiri Yvette yamaze mu Rwanda yibaniraga na Nizzo.

Mu minsi ishize umuhanzi Platini Nemeye wo mu itsinda rya Dream Boyz nawe aheruka gusiba kuri Instagram amafoto yose y’umukobwa bakundanaga witwa Diane bamaze gutandukana.

Binavugwa ko Platini we yahise ahimbira Diane indirimbo 2; ‘Inkundo z’i Kigali’ na ‘Kizungu zungu’.

Tanga igitekerezo