I Nduba bane barimo n’utwana tw’utunyeshuri bishwe n’ikamyo ya NPD

  0
  Ikamyo yo mu bwoko bwa Benz ya NPD yagonze abantu bagapfa

  Kuri uyu wa 18 Mata 2017, mu Murenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo habereye impanuka ikomeye y’imodoka ya kompanyi y’ubwubatsi ya NPD yahitanye ubuzima bw’abantu bane.

  Iyi mpanuka ngo yabaye mu masaha ya saa sita z’amanywa, aho ikamyo yagonze abantu yari ifite purake RAD 731J nk’uko polisi yabidutangarije.

  Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, CIP Emmanuel Kabanda avuga ko mu bitabye Imana harimo abana bato b’abanyeshuri batatu ndetse n’umushoferi w’iyo kamyo witabye Imana akigezwa kwa muganga.

  Iyi kamyo yangiritse cyane, ngo yavaga i Nduba yerekeza i Gasanze. Polisi ikaba ivuga ko ikiri mu iperereza ngo hamenyekane icyaba cyateye iyo mpanuka.

  Ikaba yanagonze inzu ariko irasenyuka ariko ku bw’amahirwe ngo nta bantu bari bayirimo.

  N’ubwo hataratangazwa icyaba cyateye iyi mpanuka, ni kenshi Polisi y’u Rwanda ihora isaba abatwara ibinyabiziga kwitwarika birinda ko bashobora kugwa mu makosa ashobora gutwara ubuzima bw’abantu.

  Tanga igitekerezo