Museveni yikomye abayobozi be batumye ibikomoka ku biguruka bihagarikwa n’ibihugu by’ibituranyi

0
Perezida wa Uganda Yoweri K Museveni (Ifoto/Interineti)

Nyuma y’aho ibihugu birimo u Rwanda bihagaritse ibikomoka ku biguruka biturutse mu gihugu cya Uganda, perezida Yoweri Museveni yamaganye abaminisitiri mu gihugu cye batumye ibi biba.

Perezida Museveni yahise ategeka ko nta muyobozi muri Uganda wemerewe kuzongera gutangaza ko muri iki gihugu hari ikibazo gikomeye keretse we ubwe ariwe ngo ubitangaje.

Mu ibarurwa Museveni yandikiye visi perezida we, yavuze ko nta minisitiri n’umwe muri Uganda wemerewe kuzongera kuvuga ko iki gihugu kiri mu bihe bidasanzwe, kuko ngo bigira ingaruka zikomeye ku bukungu bwa Uganda.

Aha Perezida Museveni yakomoje ku bayobozi be ngo batangaje ko ibiguruka byo muri Uganda bifite ibicurane, ibi bikaba byaratumye ibihava bihagarikwa bigira ingaruka ku bukungu bw’igihugu.

Yagize ati “Gutangaza ko mu gihugu hari indwara y’ibiguruka, byatumye habaho ubwoba bwinshi  mu gihugu ndetse no hanze, muzi ko ibihugu bimwe byahagaritse kongera gutumiza ibikomoka ku nyama hano.”

Museveni avuga ko abayobozi barimo abaminisitiri ngo bavuga amagambo uko bishakiye kandi agatera ubwoba rubanda.

Avuga ko ibi bituma abashoramari na ba mukerarugendo bagabanuka.

Gusa aya magambo ya Perezida Museveni nk’uko ikinyamakuru Daily Monitor kibivuga ngo yafashwe n’abatavuga rumwe nawe nko kugaragza ko abayobozi be nta bushobozi bafite mu myanya bahabwa.

Umuvugizi w’ishyaka ritavuga rumwe na we rya Forum for Democratic Change Party, Ibrahim Ssemujju Nganda yagize ati “Museveni arimo kugaragaza ko abayobozi be nta bushobozi bafite, ndabona asigaje kubwira abaganga ati, mbere y’uko muvura umurwayi mujye mubanza mumbaze”.

Muri Mutarama uyu mwaka, Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubuzima muri Uganda Dr Diana Atwine, niwe watangaje ko hari ibiguruka byinshi muri iki gihugu bimaze gupfa kubera indwara, ibi byatumye ibihugu birimo u Rwanda bihagarika ibihakomoka birimo amagi.

Tanga igitekerezo