Musanze: Uruganda rukora inzoga muri ‘tangawizi’ rwahiye, batatu barakomereka

    0
    Aha ni mu ruganda rwahiye, hasi ni inzoga zahamenetse

    Uruganda ruciriritse rukora inzoga mu gihingwa cya Tangawizi rwo mu Karere ka Musanze rwibasiwe n’inkongi y’Umuriro ikomeretsa abakozi batatu harimo uwakomeretse bikomeye.

    Urwo ruganda rwitwa ‘Umurage Enterprise LTD’ ruherereye mu Kagari ka Kabeza, Umurenge wa Cyuve. Rwahiye ahagana saa sita kuri uyu wa Gatatu tariki ya ya 19 Mata 2017.

    Izubarirashe.rw tugera kuri urwo ruganda twasanze abakozi barwo cyo kimwe n’abandi baturage baruturiye bakangaranye kubera ibyari bimaze kuba. Ngo ntibazi icyateye inkongi.

    “Sinzi icyabiteye, twese dutunguwe no kubona mu kirere huzuye icyotsi cy’umukara tuje kureba dusanga rurimo [uruganda] gushya rwatokombeye, twarebye tubura icyo dukora.”

    Uko ni ko umwe mu bakozi b’uru ruganda yatubwiye. Mugenzi we yunzemo ati “Byari ibintu biteye ubwoba; twe nk’abakozi twese turatunguwe, twisanze buri wese akiza amagara ye cyane ko bagenzi bacu twariho tubabona bahiramo.”

    Harashyirwa mu majwi amashanyarazi

    Niyigaba Jean Pierre, Umuyobozi w’Uruganda ‘Umurage Ese LTD’, avuga ko akeka ko inkongi yibasiye urwo ruganda yatewe n’amashanyarazi kuko mubazi (compteur) yabanje gushya.

    Yagize ati “Nk’uko bigaragara hariya muri iriya compteur, habayemo circuit; tubona hajemo umwotsi, mu gihe tukigenzura ibibaye tubona hano hirya mu rusenge harimo gucumba umwonsi mwinshi cyane kubera ko yariho ishya. Ahahiye ni salle de fermentation y’icyo kinyobwa cyacu twenga hano.”

    Yunzemo ati “mu bakozi bakomeretse babiri biroroheje, umwe we biri grave [birakomeye], bahise bajyanwa mu bitaro bikuru bya Ruhengeri.”

    Mubazi (compteur) ngo ni yo yabanje gushya, nk’uko umuyobozi w’uruganda abisobanura

    Uru ruganda ngo rufite ubwishingizi bw’inkongi y’umuriro n’ubw’abakozi. Ibyatikiriyemo ngo bifite agaciro ka miliyoni 40 na 50 z’Amafaranga y’u Rwanda.

    Polisi y’Igihugu ishami rishinzwe kuzimya inkongi yatabaye, cyakora ngo yahageze ‘nyuma y’umwanya munini kubera ko ngo ikimodoka cyayo kizimya umuriro cyabanje kubura aho kinyura bitewe n’uko kugera kuri urwo ruganda bisaba kubanza gukatakata hagati y’ingo z’abaturage.

    Nubwo bahageze bakererewe, abapolisi bashinzwe ubutabazi baje bazimya inkongi

    Ibikorwa byo kuzimya bihumuje, Polisi y’igihugu n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Cyuve baremesheje inama abaturage babashishikariza gutunga kizimyamwoto ntoya zishyirwa mu ngo ari na ko bamenya uko zikoreshwa.

    IP Innocent Gasasira, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru akaba n’umugenzacyaha muri iyo ntara, yabwiye Izubarirashe.rw ko polisi igikora iperereza ngo imenye icyateye iriya nkongi.

    Nsengiyumva Télésphore, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve, agendeye ku nkongi y’umuriro yabaye, yahamagariye abaturage kwitwararika mu gihe bashyira amashanyarazi mu nzu zabo, bakoresha abakozi babizobereyemo n’ibikoresho byujuje ubuziranenge.

    Yagize ati “Icyo tubasaba ni uko iyo bakoze installation mu nzu zabo cyangwa ahandi bakorere bagomba gukurikirana ko bakoresha ibikoresho byujuje ubuziranenge kandi bagakurikirana ko installation yakozwe neza n’abakozi babifitiye ububasha.”

    Mu gihe  ruriya ruganda rwibasiwe n’inkongi y’umuriro ruherereye rwa gati mu nsisiro z’abaturage, mu Karere ka Musanze habarizwa izindi nganda na zo ziri hamwe n’ahatuye abaturage ku buryo bigaragara ko ziramutse zigize ikibazo umubare munini w’abaturage wahahurira n’ibibazo.

    Cyakora mu mbwirwaruhame z’abayobozi b’Akarere ka Musanze hakunze kumvikanamo ako karere gateganya gushyiraho icyanya cyihariye inganda ariko ntibiratangira gushyirwa mu bikorwa.

    Tanga igitekerezo