Musanze: Umwe mu bahiriye mu ruganda rukora inzoga muri tangawizi yitabye Imana

    0
    Ubwo uru ruganda rwashyaga, inzoga zamenetse hasi nk'uko bigaragara kuri iyi foto

    Hakizimana Evariste Alias Muneza yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu nyuma yo guhira mu ruganda rukora inzoga muri Tangawizi rwo mu Karere ka Musanze, rwafashwe n’inkongi y’umuriro.

    Abakozi batatu b’uruganda ‘Umurage Enterprise LTD’ bakomerekeye mu nkongi yibasiye uru ruganda kuwa Gatatu tariki ya 19 Mata 2017. Ruherereye mu Kagari ka Kabeza, Umurenge wa Cyuve.

    Inkomere ebyiri zahise zihutanwa ku Bitaro bikuru bya Ruhengeri maze Hakizimana wari wakomeretse ‘bikomeye’ we yoherezwa mu Bitaro bikuru bya Kigali (CHUK).

    Mukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 ni bwo Hakizimana yashizemo umwuka nk’uko abo mu muryango we babibwiye Ikinyamakuru izubarirashe.rw

    Umwe mu bo mu muryango wa Hakizimana wifuje kudatangarizwa amazina, yagize ati “Nyakwigendera ajya koherezwa kuvurirwa i Kigali abanganga bari bavuze ko yahiye ku kigero cya 80%. Muri rusange ibice byinshi by’umubiri we byari byangiritse ku buryo byari bigoye ko yaba muzima.

    Yunzemo ati “Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu ni bwo twamenyeshejwe ko yashizemo umwuka, ubu turi kwitegura kumushyingura.”

    Nyakwigendera Hakizimana asize umugore n’abana batatu; batuye mu Mudugudu wa Kungo, Akagari ka Kabeza, Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze.

    Abajyanwe mu Bitaro bya Ruhengeri bo “nta kibazo kinini bari bafite, barivuje bahita bataha” nk’uko Muhire Jean de Dieu ushinzwe guhuza Ibitaro bya Ruhengeri n’ababigana yabibwiye Izubarirashe.rw

    Niyigaba Jean Pierre uyobora ‘Umurage Enterprise LTD’, avuga ko bafite ubwishingizi bw’inkongi y’umuriro n’ubw’abakozi. Hangirikiyemo ibintu bifite agafiro k’amafaranga miliyoni hagati ya 40 na 50.

    Soma inkuru yabanje:

    Musanze: Uruganda rukora inzoga muri ‘tangawizi’ rwahiye, batatu barakomereka

    Tanga igitekerezo