Mu Rwanda benshi mu bafunzwe iyo bafunguwe bahabwa akato – Ubushakashatsi

0
Bamwe mu bafunzwe

Ndereyimana Valerie atuye mu Kagari ka Busanza mu Karere ka Kicukiro yamaze imyaka 15 afungiwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yafunzwe kuva kuri 20 Mata 1995 afungurwa kuwa 23 Mata 2010 arangije imyaka yari yarakatiwe.

Mbere yo gufungwa, Ndereyimana yabanaga n’umugabo batari bagashyigingirwa mu buryo bwemewe n’amategeko, ariko bari barabyaranye abana batanu (5), nk’uko yabibwiye Izubarirashe.rw.

Babaga mu Karere ka Nyaruguru, mu Murenge wa Cyahinda, Akagari ka Cyahinda.

Kuva amaze gufungwa nta muntu wo mu muryango we yongeye kubona uza kumusura, ntiyongera kumenya amakuru y’umuryango we n’abana be.

Ndereyimana avuga ko umugabo we yaje guhita yishakira undi mugore barabyarana abana baratatana, abari mu mashuri bayavamo n’amasambu yabatungaga yisubizwa n’imiryango.

Agifungurwa, Ndereyimana avuga ko yahisemo guhungira i Kigali kuko yabonaga kuva aho afunguriwe nta n’umwe wo mu muryango yashatsemo washakaga no kumuvugisha, ko bamuhaga akato.

Agira ati “Mfunguwe nasanze aba bose baratatanye, babiri ari bo baba kwa mukeba wanjye. Isambu nasanze barayitwaye, nabaza abandimo umwenda bakambwira ngo nuvuga turagusubizayo,’ ngo ‘nonese aho uvuye ntuhazi?’ Mbonye guhangana ntabishoboye nafashe inzira nza i Kigali, ntangira urugendo rwo gucuruza agataro, ‘Panda-gali’ zinyirukaho.”

Ubuhamya bwa Ndereyimana busa cyane n’ubwa Ndikumana Daniel we wafunzwe umwaka umwe.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye n’Izubarirashe.rw we yavuze ko avuka mu Ntara y’Amajyepfo, mu Karere ka Huye, mu Murenge wa Huye. Ndikumana yafunzwe azira icyaha cy’urugomo.

Agira ati “Mfunguwe nasanze ibyo nari narasize byose byarangiritse harimo n’inzu, ariko nanone nasanze umuryango, abaturanyi n’abo twari tuziranye bose batakingirira icyizere.”

Ndereyimana avuga ko benshi mu bo baganira abumvana amagambo yo kumuheza, no kumwereka ko nta cyizere bakimugirira, ko ari umunyabyaba. Uyu musore wo mu kigero cy’imyaka 25 na 30 avuga ko muri gereza yize ibijyanye no gusiga amarangi, ariko ko nta n’umwe umugirira icyizere ngo abe yamuha akazi.

Ndikumana Daniel yaje guhurira na Ndereyimana Valérie mu muryango utegamiye kuri Leta witwa Tumaini wiyemeje gusubiza mu buzima busanzwe abafunguwe bose, ukabafasha mu gukora imishinga y’iterambere.

Mu bushakashatsi wakoze, uyu muryango ugaragaza ko ibi bibazo bya Ndikumana na Ndereyimana bigirwa n’abafunguwe hafi ya bose mu gihugu; ko mu bushakashatsi bakoze basanze iyo umuntu afunzwe abenshi mu bo mu muryango we bahita bamukuraho amaboko.

Mu kiganiro n’Ikinyamakuru Izubarirashe.rw, Isidore Gahamanyi washinze uyu avuga ko basanze abafunzwe imiryango yabo ikunze kubatererana, kuko iba ifata abafunzwe nk’ibicibwa ‘n’abanyamakosa’.

Bamwe mu bantu bigeze gufungwa bagafungurwa bafashwa n’uyu muryango wa Tumaini

Abandi babagurira Mituwelle de Sante

Agira ati “Abafunzwe iyo bagarutse muri sosiyete bakenera mu by’ukuri kwakirwa kandi sosiyete y’Abanyarwanda namwe murayizi iyo ucitse akaboko bakakwita kaboko, iyo ijisho ripfuye bakwita kajisho, bakakwita kaguru, bakakwita nyangufi, bakakwita gasongo […] ngo bakwereke inenge.”

Yungamo ati “Abanyarwanda mu mibereho yacu no mu myumvire yacu iteka dukunze kureba ikibazo ufite bakakikwitirira aho kugira ngo bakwereke ko ubuzima bwakomeza, ni cyo gituma umuntu ufunguwe yari akwiriye kubona umuntu umwakira kuko mu dusa n’abakandamiza umuntu dushingiye k’uko tumubona, kandi iteka bakavuga ibigoramye ibyiza ntibabyiraho.”

Gahamanyi avuga ko muri ubu bubushakashatsi bakoze basanze 15% by’abafunzwe ari bo bonyine bakomeza gusurwa kugeza bafunguwe.

Isidore Gahamanyi yakoze mu rwego rushinzwe amagereza mu Rwanda, mu myaka 10.

Mu gushinga uyu muryango Gahamanyi avuga ko yasanze buri mwaka abantu bari hagati ya 800 na 1.000 bafungurwa bityo asanga ari umubare munini ukeneye abajyanama bo kubafasha kongera kwiyakira mu muryango mugari.

Kuri ubu Tumaini imaze gufasha abantu bafunguwe bangana na 1,485 bo mu turere twa Kicukiro, Kayonza, Rwamagana na Huye.

Tanga igitekerezo