Minisitiri Busingye yihanangirije abashyira ubwambure bw’abandi ku mbuga nkoranyambaga

0
Minisitiri w'Ubutabera, Busingye Johnston (Ifoto/Ububiko)

Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, yihanangirije abafata amafoto n’amashusho y’abandi bambaye ubusa bakayakwirakwiza mu mbuga nkoranyambaga, yibutsa Abanyarwanda ko ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Muri iyi minsi ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga ryarazamutse ku Isi yose no mu banyarwanda, ibintu byatumye havuka n’ibindi byaha bishya.

N’ubwo izi mbuga zafashije byinshi cyane cyane mu itumanaho ryoroheje akazi n’imibanire, hari n’abazifashisha mu byaha bitandukanye harimo no gukoza isoni bagenzi babo bashyira ahagaragara amafoto cyangwa se videwo bambaye ubusa.

Minisitiri Busingye ashimangira ko icyo ari icyaha gihanwa n’amategeko. Ngo niba bitananditse neza mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda biraza gusobanuka vuba.

Ati “Nta muntu ufite uburenganzira bwo kuza agafotora umuntu atabizi cyangwa se mu bundi buryo, mu ngo z’abandi, cyangwa hari ahandi hantu yayakuye ku buryo abafotora akabikwirakwiza. Imbuga nkoranyambaga ntizikuraho amategeko. Niba ukora ikintu kibuzwa n’amategeko nticyahita gihinduka icyemewe ngo ni uko byakorewe ku mbuga nkoranyambaga. Ntibyemewe n’amategeko mubyandike.”

Busingye akomeza avuga ko hari uburyo buhari bwo gukurikirana aho umuntu yakoreye icyaha hakamenyekana, ku buryo hari na bamwe bajya babihanirwa mu gihe bo bibwiraga ko ibyo bakoze byarangiriye aho.

Ingingo ya 183 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga icyaha cy’urukozasoni nk’igikorwa cyangwa se imyitwarire ihabanye n’imyifatire mbonezabupfura itesha umuntu agaciro kandi ikamubangamira mu muco, ariko ntivugamo mu buryo bweruye bene uru rukozasoni rukorerwa ku mbuga nkoranyambaga

Icyo abantu babivugaho

Issa Kwigira

Issa Kwigira, Umunyamakuru kuri Family Tv, ufite imyaka 27: Ntibikwiriye, njye mbifata nko gusebanya cyane cyane iyo uwagaragajwe mu mafoto cyangwa muri video azwi.

Inzego zirwanya ibyaha bikorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga zikwiriye gushyira imbaraga mu gukurikirana ibi bintu.

Biteye impungenge ku burere bw’abarimo kubyiruka, ku bwanjye ni ibyo kwamaganwa kuko hari n’ababikwirakwiza bagamije gusebanya.

Uwizirerera Sibo Ange

Uwizirerera Sibo Ange, Umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda, w’imyaka 23: Ibyo ni ibintu bibi cyane, ni ubugome ndetse ni ugusebanya.

Gushyira ifoto y’umuntu ku nkoranyambaga yambaye ubusa ni kimwe mu bikorwa by’ urukozasoni Imana ifata nk’ icyaha nk’uko tubisanga muri Bibiliya, ndetse n’ umuntu muzima yafata nk’icyaha.

Hagakwiye no gushyirwaho ibihano bihana bene ibyo bikorwa.

Tanga igitekerezo