Mininisitiri Nsengimana yasobanuye impamvu uzitabira inama ya Transform Africa2017 agomba kwishyura

    0
    Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana

    Bitandukanye nk’ibisanzwe, uyu mwaka abazitabira inama mpuzamahanga ku ikoranabuhanga izwi nka Transform Africa izabe mu Rwanda ku nshuro ya gatatu basabwa kuba bishyushye amafaranga kugira ngo babashe kuyijyamo.

    Ni inama ihuza abakuru b’ibihugu batandakanye muri Afurika, aba za guverinoma, abacuruzi n’abashoramari bo hirya no hino ku isi. Ikaba iteganyijwe kubera mu Rwanda guhera tariki ya 10 kugeza ku ya 12 Gicurasi 2017.

    Inama zabanjirije iyi zabaye muri 2015 na 2016, kugira ngo umuntu abashe kuzitabira byasabaga ko yiyandikisha akemererwa cyangwa ntiyemererwe bitewe n’uko umubare wababishakaga babaga ari benshi ugereranyije n’imyanya yabaga yateganyijwe.

    Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana avuga ko uyu mwaka abantu bashaka kuyitabira bagomba kwishyura kuko byagaragaye ko izo nama zifite akamaro kandi abantu bazungukiramo kenshi, bityo bakaba bakwiye kwishyura mbere y’uko bazitabira.

    Yagize ati “Mbere mu nama ebyiri zabanje abantu bariyandikishaga bitewe n’umubare w’imyanya ubonetse hakagira abemererwa, kandi hiyandikishije abaruta umubare w’imyanya kandi ni ko bihora bigenda, kuri iki gihe rero hashyizweho ndetse n’uburyo abantu bajya mu nama bishyuye, ubundi ni ko bigenda, inama nk’izi abacuruzi baraza bagahuriramo n’abandi bacuruzi, abashoramari, mbese bigirira akamaro abantu gahagize ku buryo ntabwo ubundi byakaba bikomeza gutangirwa ubuntu…”

    Uyu muyobozi avuga ko abishyura bazajya bahitamo uburyo bishyuramo, aho hari abazajya bishyura amadorali 200 bakaba bajya mu biganiro byose ndetse hakaba n’abakwishyura amadorali 500 bakitabira ibiganiro ariko bakanahuzwa n’abandi bafatanyabikorwa.

    Yunzemo ati “Ibyo bikaba bigaragaza koi bi bijyanye no kwakira inama ni ubundi buryo bwo guteza imbere ubukungu bw’igihugu cyacu nk’uko musanze mubizi, kwakira inama cyangwa se gutegura inama nk’uku twabikoze ni ibintu tugomba natwe kugiramo inyungu, abikorera ku giti cyabpo ndetse ndetse n’umuryango wa Smart Africa ufite icyicaro hano mu Rwanda ntibumve imvune mu kwakira iyi nama ahubwo hakagira umusaruro wavamo, icyo na cyo kikaba ari ikintu kiza ntekereza ko bisaba ko abantu kugira ngo babyumve, nujya kwiyandikisha bakakubwira ko ugomba kwishyura , wishyure utinuba , ahubwo bitume nawe winjira mu nama ufite icyo ushakamo kandi uwo musaruro ugire icyo ufasha bukungu bw’igihugu cyacu.”

    Biteganyijwe ko iyi nama iziga ku guteza imbere imigi ifite ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi zitandukanye ndetse no guteza imbere umugore mu ikoranabuhanga.

    Muri iyo nama abahanga mu by’itumanaho ngo bazungurana ibitekerezo ku buryo ba rwiyemezamirimo bafite ibikorwa by’udushya mu ikoranabuhanga bafatanya n’inzego za Leta mu iterambere ry’urwo rwego bikaba igisubizo cyo guhindura umugabane wa Afurika mu bukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

    Minisitiri Nsengimana asaba abafite amahoteli n’amarestora gutangira kwitegura iyi nama mu rwego rwo kwakira neza abanyamahanga bazaba bayitabiriye.

    Inama ikoranabuhanga mu guhindura yitezweho gufasha Abanyafurika kurushaho gushyira ikoranabuhanga mu buzima bwabo bwa buri munsi ridakumiriwe n’imipaka y’ibihugu.

    Ubwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yafunguraga inama nk’iyi muri 2015 yavuze ko nta gisobanuro nyakuri gihari cyatumye Afurika yonyine isigara inyuma mu by’ikoranabuhanga mu gihe bigaragara ko hari ubushobozi bwo guhindura ubuzima bw’Abanyafurika.

    U Rwanda rukunze kugarukwaho cyane mu guteza imbere ikoranabuhanga, aho kugeza ubu serivisi nyinshi zitangwa mu gihugu zisigaye zikoresha ikoranabuhanga, bigatuma umuturage atirirwa asiragira asaba serivisi.

    Muri 2015 U Rwanda rwabaye urwa mbere ku isi mu guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu nzego zose, bitanga umusaruro ndetse no kuzamura ishoramari ririshorwam, aho byemejwe byemejewe n’icyegeranyo cya World Economic Forum cyiswe ‘The Global Information Technology Report 2015’, aho cyashyize u Rwanda ku mwanya wa mbere mu bihugu bisaga 143 byo hirya no hino ku isi.

    Tanga igitekerezo