Makuza yijeje uwahishe umurambo wa Agatha Uwilingiyimana ko ntawe uzamukoraho

    0
    Perezida wa Sena yunamira abanyepolitiki bashyinguye ku i Rebero

    Ubwo hasozwaga icyumwero cy’Icyunamo cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida wa Sena, Bernard Makuza yahumurije Karamaga Thadée wahoze mu ngabo za FAR agahisha umurambo wa Agatha Uwiringiyimana ko ntawe uzigera amukoraho.

    Ni umuhango wabereye ku rwibutso rwa Rebero mu Karere ka Kicukiro, aho hari hateraniye imbaga igizwe n’abayobozi bakuru b’igihugu, imiryango y’abahashyinguye ndetse n’abandi banyacyubahiro.

    Karamaga avuga ko ubushize ubwo yatangaga ubuhamya bw’uko yahishe umurambo w’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe, Uwilingiyimana Agatha, yagaragaje ko hari abantu bamuhamagara bakamubwira amagambo mabi, bamunnyega ko avuga ibyabaye.

    Perezida wa Sena yahumurije Karamaga amubwira ko ntacyo azigera aba na rimwe. Yagize ati “Nagira ngo munyemerere mpumurize Tadeyo ko nta mpamvu n’imwe yo kwikandagira ntawe uzagukoraho.”

    “Uretse n’ubugabo wagize mu byo wadusobanuriye, waniyemeje guhagarara ku kuri ukavuga ibyo uzi kuko bidufitiye akamaro twese nk’abanyarwanda nk’uko n’abandi banyarwanda b’abanyakuri babikora babikora bagafasha kumenya amateka y’ibyabaye kandi bahagazeho atari ibihimbano atari ibitiriano kuko uko ni ko kuri.”

    Karamaga avuga uburyo yanze gushyingura umurambo w’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda wishwe n’abasirikare ba FAR, yavuze ko yari afite ipeti rya Kaporali mu gihe cya Jenoside, aho yashyinguraga abasirikare babaga bapfuye ndetse no gukorera mu ibarizo rya gisirikare.

    Mu ijoro indege ya Habyarimana yarasiwemo, Karamaga ngo yaraye akora amasanduku yo gushyinguramo abari mu ndege. Bukeye ni bwo bamuhaye imirambo ayishyiramo.

    Ku itariki ya 8 Mata 1994, ni bwo Majoro Ntihora wayoboraga Batiment Militaire ngo yamuhaye umurambo wa Agatha ngo awushyingure, kandi ngo nibigera saa munani z’amanywa agomba kumumenyesha ko yabikoze.

    Agatha Uwilingiyimana yapfuye yishwe n’abasirikari barindaga umukuru w’igihugu mu gitondo cyo kuwa 7 Mata 1994, yicanwa n’umugabo we.

    Aho kubahiriza amabwiriza yahawe, yo gushyingura umurambo wa Agatha, Karamaga yahisemo kuwujyana mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kanombe ashaka ko wazashyingurwa na FPR mu cyubahiro.

    Ni ko byaje kugenda, umurambo yaje kuwandikaho amazina, kugira ngo Inkotanyi nizihagera zizawumenye.

    Wa mumajoro wari wamusabye gushyingura uwo murambo ngo yaje kumubaza ko yabikoze amubwira ko yabirangije.

    Asobanura ububi bw’abasirikare ba FAR, yavuze ko mbere gato y’itangira rya Jenoside yakorewe Abatutsi, abasirikare bakuru b’ingabo ngo bajyaga mu bigo bitandukanye bategeka abasirikare kuzica Abatutsi ndetse no gukomeza guha imbaraga interahamwe.

    Yatanze urugero rw’umunsi umwe mu mwaka wa 1993, aho uwari Umugaba w’ingabo wa FAR, witwaga Gen Nsabimana Deogratias wahimbwaga izina rya Castar, uyu ngo yagiye mu kigo cya Gisirikare cya Kanombe abwira ingabo zageraga ku bihumbi bine zahabaga ko igihe ingabo za FPR zizongera kugira isasu na rimwe zisohora ngo bazahita bahanagura abo bitaga abanzi (Abatutsi).

    Kuri Karamaga, icyo ni ikimenyetso simusiga cyerekana ko Jenoside yateguwe kandi yashishikarijwe abantu hakiri kare.

    Anavuga Col Bagosora na we yahoraga ashishikariza abasirikare kuzakora Jenoside. Ibi ngo byatumye abasirikare bica abatutsi bari baturiye ikigo cya Gisirikare cya Kanombe, hacukurwa ibyobo babajugunyamo.

    Usibye kuba yarahishe umurambo w’uyu mugore wagizwe Intwari y’u Rwanda, Karamaga kandi yarokoye abantu batandukanye, aho ngo yanahunganye na bo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo.

    Mu buhungiro avuga ko yabonye ko abo babanye mu gisirikare bashaka kuzamwica, ahitamo guhunguka, aho ngo yakiriwe na Col Rutabana (ubu ni Amabasaderi w’u Rwanda muri Israel).

    Ageze mu Rwanda ngo yafatanyije n’ingabo z’u Rwanda guhangana n’abacengezi bateraga u Rwanda bava muri Kongo.

    Kuba atanga ubuhamya, yavuze ko bituma hari abantu bamuhamagara kuri telefoni bamutuka, bakanamutera ubwoba, ibintu avuga ko ntacyo bimutwaye kuko ngo azahora ahagaze ku kuri.

    Perezida wa Sena yanasabye abanyepolitiki guhora bazirikana inshingano bafite zo kudatatira politiki nziza iri mu gihugu muri iki gihe, bakarangwa no gushyira imbere ubumwe muri byose.

    Tanga igitekerezo