LODA n’inzego z’ibanze baritana ba mwana ku bibazo bivugwa muri VUP, Ingoboka

    0
    Abaturage bo mu Murenge wa Cyabakamyi

    Mu gihe hirya no hino mu Rwanda abaturage batishoboye bagenerwa imirimo na VUP ndetse n’abahabwa inkunga y’ingoboka binubira gutinda kwishyurwa, abayobozi b’inzego z’ibanze na LODA baritana bamwana ku batuma iki kibazo kibaho.

    Vision 2020 Umurenge Program (CUP) ni gahunda yashyizweho mu rwego rwo gufasha abatishoboye kuzamuka.

    Muri iyi gahunda, abashoboye gukora bo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe bahabwa imirimo ifite inyungu rusange bagakora bagahembwa, mu gihe abatabashije gukora nk’abasaza, abakecuru, abana n’abandi badafite imbaraga bahabwa inkunga y’ingoboka buri kwezi.

    Abenshi mu bayigenerwa binubira ko bakora bagatinda guhembwa cyangwa se abagenerwa ingoboka na bakayibona nyuma y’igihe.

    Soma:

    1. Rubavu: Abasaza ntibemeranya n’ubuyobozi bwabahagarikiye inkunga ya VUP
    2. Gakenke: Abo muri VUP binubira ko bategekwa kuguza SACCO aho kwishyurwa
    3. Bavumira ku gahera gahunda ya VUP, ngo n’uwo bakunda ntazayishakemo akazi
    4. Gatsibo: Barashinja ubuyobozi gutekinika imikoreshereze y’amafaranga y’ubudehe

    Ubusanzwe, abakora imirimo yo muri VUP bahembwa buri minsi 15 ni icyitwa Quinzaine mu rurimi rw’igifaransa. Ahenshi mu ho Izubarirashe.rw ryageze, wasangaga bamaze amezi abiri cyangwa atatu batarahembwa, ni ukuvuga quinzaine zirenze esheshatu.

    Mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Bwira ubwo baganiraga n’itangazamakuru, bari bavuye guhembwa quinzaine 2 mu gihe bari bagejejemo 5.

    Niyoyumva Emmanuel ukora muri VUP mu Murenge wa Bwira, avuga ko gutinda kubishyura bituma imyenda yiyongeranya, babahemba makeya ntagire icyo abamarira mu kwiteza imbere.

    Niyoyumva yagize ati “Ubu tumaze gukora imibyizi 72, bagombaga kuduha ibihumbi 72 none baduhaye ibihumbi 30. Ubu tugiye gutaha twishyure aho twikopesheje, aho twariye, ndabishyura iki? Bo bazi ko twahembwe. Twifuza ko badushakishiriza asigaye vuba natwe tugakemura ibibazo byacu n’iby’imyenda mu baturage.”

    Ngo iyo aba baturage bagerageje kubaza impamvu badahabwa amafaranga yabo ku gihe cyangwa se ngo bahabwe angana n’imibyizi bakoze, ngo babwirwa ko ataragera ku murenge.

    Hari mu mpera z’umwaka wa 2016 ubwo Izubarirashe.rw twaganiraga n’abaturage bo mu Murenge wa Cyabakamyi mu Karere ka Nyanza, aho bavugaga ko batagikunze VUP kubera gutinda guhembwa bitiranyaga no kwamburwa.

    Abaturage barenga 300 mu Murenge wa Cyabakamyi bafashwa muri iyi gahunda. Dushimimana Josée ufite abana babiri, avuga ko batangiye gukora amaterasi muri gahunda ya VUP mu kwezi kwa gatanu.

    Aba bakozi ubusanzwe bakorera amafaranga 1500 ku munsi bakaba baragombaga kujya bahembwa buri minsi 15, bavuze ko bahembwe rimwe gusa mu kwa karindwi bahabwa makeya, banakatwa imibyizi badasobanuriwe impamvu.

    Mushimiyimana avuga ko bari bateze amakiriro ku mafaranga ya VUP ntibanaca incuro none babihombeyemo.

    Ati “Nkanjye nari ntunzwe no guca incuro nkabona amafaranga 700 ku mubyizi. VUP iduhaye akazi ndishima nti ‘wenda nanjye nabona udufaranga’, none inzara yaratwishe abana baricaye na yayandi y’inshuro ntayo twabonye.”

    Bavuga ko byageze aho umuyobozi ushinzwe imibereho myiza mu Murenge wa Cyabakamyi akabagira inama yo kujya baguza mu murenge SACCO bakazishyura bongeyeho inyungu ubwo bazaba bahembwe.

    Mukantaganda Savera na we wakoze muri VUP yavuze ko agihabwa akazi yumvaga agize amahirwe akomeye yo gutera imbere, ngo ariko ubu ntiyabisubiramo, ngo n’uwe ntiyamugira inama yo kujya gukoramo.

    “Sinakongera kubijyamo kuko gukora ugatahira aho na perezida wacu ntabishyigikira. Nzajya nkomeza nce incuro ntahane duke ariko ntubone.”

    Mu Gushyingo 2016 ubwo abaturage bo mu Karere ka Gakenke mu Murenge wa Muzo batangarizaga Izubarirashe.rw ko batishimira ko ubuyobozi butinda kubishyura amafaranga bakoreye ahubwo bukabategeka kuguza muri SACCO.

    Ntawuryera Eugenie, umwe muri aba baturage yabwiye Izubarirashe.rw ko n’ushatse kugira icyo abaza abayobozi acyahwa, agakangishwa ko ashobora kwirukanwa.

    Yagize ati “Baratubwira ngo bazaduhembera iminsi 15, tugakora amakenzeni atatu (iminsi bakoze kuva Nzeri kugeza mu Gushyingo) nk’ubu turayujuje ubu twatangiye indi (ikenzeni ubundi ni iminsi 15) ya kane tutarahembwa n’ifaranga na rimwe. None turavuga bakaducecekesha batubwira ngo ‘wowe uvuze akazi kihorere’, ngo ‘abagakeneye barahari kandi bagashaka’, bagatuma nta kintu tuvuga.”

    Bavuze ko uku gutinda kwishyurwa kubagiraho ingaruka nko kunanirwa gutanga amafaranga y’ubwisungane mu buvuzi, ndetse mu gihe baba bagujije muri SACCO nk’uko babibwirwa n’abayobozi bagahembwa bishyura hariho n’inyungu aho kwiteza imbere.

    Ingoboka ngo ijya itinda cyangwa abayihabwa bagakurwa ku rutonde batamenyeshejwe

    Umusaza uri mu kigero cy’imyaka 70 wo mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Bwira avuga ko yahoze ari ku rutonde rw’abahabwa amafaranga y’ingoboka muri VUP agenewe batishoboye, ngo ariko yahagaze atazi impamvu.

    Yagize ati “Muri uyu mwaka ushize ntibayampaye kandi abandi twari kumwe barayabahaye. Njyewe kugeza ubu nta n’ifaranga na rimwe barampa kandi perezida yaravuze ngo abasaza bazicwe n’urupfu ntibazicwe n’inzara.”

    Uyu musaza ubana n’abana biga mu mashuri yisumbuye n’umugore we urwaye umutima, ngo yakuwe ku rutonde nyuma y’amabwiriza ya LODA avuga ko umuntu wese uhabwa iyi nkunga ufite abantu bashoboye gukora mu rugo agomba kurukurwaho nk’uko umuyobozi w’akagari uyu musaza akomokamo abivuga.

    Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze buti amafaranga aba ataraza…

    Mwumvaneza Alfred ushinzwe irangamimerere na notariya mu Murenge wa Bwira yavuze ko kuba amafaranga y’abaturage bakora imirimo ya VUP yaratinze hakanaza igice, ngo ni yo akarere kabonye dore ko na ko kabanza kuyasaba muri LODA (Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutera inkunga ibikorwa by’iterambere by’inzego z’ibanze.)

    Yongeraho ati “N’andi yose aba azaboneka, baranabizi ko iyo batangiye gukora batayabonera rimwe. Batangiye gukora amafaranga ataraza akarere karayasabye, none ayabonetse ni yo twabahaye. N’andi na yo azaza”

    Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Nzamwita Déogratias, yabwiye Izubarirashe.rw ko koko abaturage batinze kwishyurwa ngo ariko birimo gukosorwa.

    Icyo LODA ibivugaho

    Gatsinzi Justin, Umuyobozi w’Ishami rya Gahunda zo Kurengera abatishoboye muri LODA avuga ko gutinda kwishyura abaturage bakoze imirimo yo muri VUP biterwa n’intege nkeya ahanini zishyirwamo n’inzego z’ibanze.

    Yemera ko gahunda yo kubishyura mu minsi 15 itaratangira kubahirizwa ngo ahanini bikomoka ku bukererwe bw’uturere mu gusaba amafaranga yagenewe ibikorwa bya VUP.

    Ngo hari n’igihe asabwa kare, ariko abakoze muri VUP ntibishyurirwe igihe.

    Gatsinzi yagize ati “Ni akarere kagomba kuyasaba, iyo bayasabye batinze aza atinze. Mbere y’uko batangira imirimo bagaragaza raporo y’uko bayitangiye isoko bagasaba 40% by’ingengo yose izakenerwa. Kugira ngo bazishyurire igihe, iyo bamaze gukoresha kimwe cya kabiri cyayo barongera bagasaba 40% mu gihe na yo atarashira bagasaba 20% asigaye. Ni ko byagombye kuba bigenda.”

    Ngo abenshi bategereza kuyamara bakabona gutangira gusaba andi bagakererwa bikagira ingaruka ku baturage batishoboye.

    Naho abakurwa ku rutonde rw’abahabwa ingoboka batabimenyeshejwe?

    Gatsinzi avuga ko iyo amabwiriza avuguruwe amenyekanishwa akaba ari yo agenderwaho.

    Ngo umuntu udashoboye gukora ufite abanyeshuri biga n’iyo baba bafite imyaka 24, nta muntu uba ushoboye gukora ubarwa, ngo bibaye bihari byaba ari amakosa.

    Ati “Iyo tuvuga abadashoboye gukora icyo bisuzumirwaho, wa muntu ufite imyaka kuva kuri 18 kugeza kuri 64, abaye afite ubumuga, afite indwara ihoraho, ari umunyeshuri, urwo rugo nta muntu ushoboye gukora uba urimo, bahabwa ingoboka.”

    Ngo kugira ngo ikibazo cyo gutinda kwishyurwa gikemuke, inzego z’ibanze ni zo zifite urufunguzo.

    Yagize ati “icyangombwa ni uko buri muntu amenya ko baba bakwiye guhembwa. Ni abakene, igikorwa cyaje kugira ngo kibafashe, iyo utabahaye ibyabo bakwiye uba ubashubije inyuma.”

    Uyu muyobozi anasaba abaturage gushira amanga bakavuga ibibazo bafite, bamenye ko ari uburenganzira bwabo si ukugenerwa ibitabakwiye kuko ngo Leta izi ko bafite agaciro.

    Mu gihugu hose abafata inkunga y’ingoboka ni ingo ibihumbi 94, na ho abakora imirimo yishyurwa ni ingo ibihumbi 115 babarirwa mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe.

    Tanga igitekerezo