Kuwa 18 Mata: Abasirikare barashe ibisasu kuri Stade Amahoro ahari hahungiye Abatutsi 5000

Aya mateka tuyakesha Komisiyo y'Igihugu yo Kurwanya Jenoside, CNLG.

0
Aha urubyiruko rwarimo rukina umukino uvuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, muri Stade Amahoro

Ku itariki ya 18 Mata 1994

Abasirikare barashe ibisasu bikomeye kuri Stade Amahoro, ahari hahungiye impunzi z’abatutsi zigera 5000.

Inama yabereye i Gitarama, iyobowe na Guvernoma ya Sindikubwabo na Kambanda, itumirwamo ba Burugumestri bose ba Perefegitura ya Gitarama. Basobanurirwa ko badakwiye kugira amakimbirane kubera amashyaka atandukanye barimo, ko ahubwo umwanzi wabo ari umwe ari Umututsi, ko bakwiye kumwica.

Perezida Théodore Sindikubwabo yagendereye Perefegitura ya Gikongoro na Butare, ashishikariza Abahutu gutsemba Abatutsi.

Kuva ku itariki ya 18-20/04/1994, Abatutsi bari bahungiye ku Kigo Nderabuzima cya Simbi, mu macumbi y’abapadiri muri Komini Maraba n’ahitwa Buvumo muri Komini Ngoma, ubu ni mu Karere ka Huye, barishwe barashira.

Guverinoma y’inzibacyuho y’u Rwanda yasimbuje Perefe wa Kibungo, Godfrey Ruzindana wari umaze kwicwa, asimbuzwa undi ufite amatwara y’ubuhezanguni.

Perezida Sindikubwabo yumvikanye kuri Radiyo Rwanda, akangurira abaturage kwica Abatutsi i Butare.

Interahamwe zishe abatutsi bagera ku 2800 muri Kibungo.

Umusirikare wa nyuma mu ngabo z’u Bubiligi yahagurutse Kigali, mu gihe ubwicanyi bwibasiye Abatutsi bwari bukomeje gukaza umurego mu gihugu hose, ndetse amaradiyo n’ibinyamakuru byo mu gihugu bikomeza gukwirakwiza poropaganda yo kwica Abatutsi.

Hishwe Abatutsi bo ku Nkombo mu Kagali ka Gisumu Umudugudu wa BigogaAbatutsi benshi bo muri gatereri i Cyangugu biciwe kuri paruwasi gatolika ya Nyabitimbo.

Abatutsi benshi b’ i Kamanyenga muri Nkanka (Cyangugu) biciwe kuri Paruwasi Gatulika ya Nkanka.

Hishwe Abatutsi mu kigo cy’amashuri cya Muramba.

Aya mateka tuyakesha Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, CNLG.

Tanga igitekerezo