Knowless yateruye Icyongereza cy’abandi yifuriza umwana we isabukuru nziza

16
Butera Jeanne d'Arc, umuhanzikazi w'icyamamare mu Rwanda

Mu mikoreshereze y’umutungo bwite mu by’ubwenge, amategeko abuza kwiyitirira ikitari icyawe.

Kugikoresha bisabirwa uburenganzira cyangwa kugaragaza aho wagikuye, bitewe n’urwego ugikoreshamo.

Uko ikoranabuhanga ritera imbere ni ko byorohera abantu kumenya byinshi babisomye cyane cyane ku mbuga za interineti.

N’ibitangazamakuru biterura inkuru z’ibindi, ariko bigasabwa kwereka abasomyi babyo aho byavuye, mu rwego rwo guha agaciro nyirabyo n’ingufu yakoresheje.

Knowless abicishije kuri Instagram yifurije isabukuru nziza umwana we wujuje amezi atanu. Yabwiye Ishimwe Or Butera ko we na se, Ishimwe Clément, bamukunda cyane.

Ku muntu wasomye aya magambo kuri Instagram, ntiyari gupfa gukeka ko atayitekerereje, cyane ko atavuze ko yayakuye ahandi.

Gusa ntibisaba ubuhanga gufata agateruro kamwe ukakinjiza mu rubuga mpuzambaga rwa Google, rukakwereka isoko yavomwemo ubwo butumwa.

Knowless yafashe igika cya mbere cy’ubutumwa umubyeyi mugenzi we yanditse, yifuriza isabukuru nziza umwana we w’amezi atanu witwa Emerson.

Ubutumwa bwagiye ku rubuga rwa interineti rwa littlemomentslikethis.com kuwa 18 Ukwakira 2011, yabufashe ahinduramo amazina y’umwana uvugwa, yongeramo udushushanyo duseka n’utw’umutima dusobanuye urukundo, ubundi asoza abwira umugabo we Ishimwe Clément ko amukunda.

Ubu ni bwo butumwa bw’umwimerere Knowless yakoresheje yifuriza isabukuru y’amezi atanu umwana we I.O.B bumaze imyaka igera kuri 6 kuri interineti.

Umwaka ushize Mélanie Trump, umugore wa Perezida wa Amerika, ‘yashishuye’ imbwirwaruhame Michelle Obama yavuze mu mwaka wa 2008. Byateje impaka ndende.

Byasabye abashinzwe kwamamaza Trump gutanga ibisobanuro byinshi byerekana ko nubwo Michelle yakoresheje ayo magambo ariko atari we wayahimbye.

Bavugaga ko amagambo Melanie yakoresheje ari amagambo asanzwe mu Cyongereza, ariko biba iby’ubusa kuko yasubiye mu bitekerezo bya Michelle uko byakabaye.

Yavugaga ko ababyeyi be bamubwiye ko kugira ngo atere imbere agomba gukorana umuhati, kandi agashyira mu bikorwa ibyo yasezeranyije, yirinda agasuzuguro, nk’uko tubikesha BBC.

Aya magambo Melanie yayavuze mu mwirwaruhame ye ya mbere ubwo umugabo we yiyamamarizaga kuyobora Amerika umwaka ushize. Michelle Obama yari yaravuze ameze nka yo mu myaka myinshi ishize.

Perezida mushya wa Ghana Nana Akufo-Addo ubwo yarahiriraga kuyobora iki gihugu, na we yateruye amwe mu magambo yo mu mbwirwaruhame ya Bill Clinton yo mu 1993.

Hari muri Mutarama 2017. Yahawe urw’amenyo ku mbuga nkoranyambaga kuko atagaragaje ko asubira mu byo Bill Clinton yavuze arahirira kuyobora Amerika.

Aho Clinton yashyiraga Amerika, avuga ko hari inzitizi ziteye ubwoba ariko ko n’imbaraga z’Abanyamerika ziteye ubwoba, Akufo we yahitaga ahasimbuza Ghana ubundi akikomereza.

Akufo we ntiyashishuye imbwirwaruhame ya Clinton gusa, kuko yashishuye n’iya George Bush wamusimbuye, ubwo yarahiriraga kuyobora Amerika mu mwaka wa 2001, nk’uko byatangajwe n’Ikinyamakuru The Star.

Mu mbwirwaruhame yo kurahirira kuyobora Ghana, Perezida mushya w’iki gihugu yashishuye amagambo ya Bill Clinton na Bush bavuze barahirira kurahirira Amerika, umwe mu 1993 undi mu 2001

Kwiyitirira ibitekerezo by’undi cyangwa undi mutungo mu by’ubwenge, abanyeshuri bakunda kubizira mu mashuri iyo bakora isuzumabumenyi n’ikizamini. Byitwa gukopera.

Hari n’ingero nyinshi z’abagiye bamburwa impamyabumenyi zabo, nyuma y’uko bigaragaye ko hari ibitekerezo bizikubiyemo biyitiriye. Ubushize hari uwo byabayeho muri Finland.

Yahawe amanota menshi (Excellent Grade) kubera igitabo yanditse asoza impamyabumenyi ye y’Icyiciro cya Gatatu cya kaminuza muri University of Eastern Finland, hadaciye kabiri baramutahura.

Yahise yamburwa akazi yari amaze guhabwa ko kuba umushakashatsi w’iyo kaminuza, atakaza n’uburenganzira bwo gukomeza amasomo mu cyiciro cyisumbuyeho. Kanda hano usome inkuru irambuye ibisobanura.

Kwiyitirira ibitekerezo ni ikosa rikorwa n’abantu barimo n’abafatwa nk’ibihangange. Barack Obama byari bimukozeho mu mwaka wa 2008 ubwo yiyamamarizaga kuyobora manda ya mbere.

Nta kuzuyaza, yemeye ikosa, avuga ko yakagombye kuba yaravuze ko asubira mu bitekerezo bya Deval Patrick wari Guverineri wa Massachusets, ariko ko yabyibagiwe kuko bari basanzwe ari inshuti.

Martin Luther King, wapfuye mu 1968, nyuma y’urupfu rwe byamenyekanye ko yashishuye bimwe mu bitekerezo yanditse mu gitabo (thesis) cyamuhesheje impamyabumenyi y’ikirenga (Doctorate) muri Boston University.

Amakosa yo muri icyo gitabo yise “A Comparison of the Conceptions of God in the Thinking of Paul Tillich and Henry Nelson Wieman” cyanditswe mu mwaka wa 1955, yagaragaye mu mwaka wa 1990, ubwo umugore we yagihaga umushinga wa “Stanford University King Papers Project” nk’impano.

Gusa byagaragaye ko ngo atiyitiriye ibyo bitekerezo ku bushake kuko ngo atari asobanukiwe ko bibujijwe, bityo Doctorate ye ntiyayamburwa nubwo ngo kutamenya ko bibujijwe bidakuraho ko yakoze amakosa.

Iyo bigeze mu muziki, mu Rwanda biroroshye kubona ingero nyinshi z’abagiye biyitirira ibihangano bitari ibyabo, ariko si umwihariko w’Abanyarwanda. Ni ikibazo rusange.

Nicki Minaj yisanze aregwa gushishura bimwe mu bigize indirimbo ye ya Starships yo mu 2012, abikuye mu ndirimbo yahimbwe na Clive Tanaka muri 2011.

Terrence Davidson na we yareze Minaj kumwiba design y’imisatsi ye yo mu mutwe (wigs), asaba ko amwishyura Amadolari miliyoni 30.

Justin Bieber na Usher Raymond bisanze mu rukiko baregwa na Devin Copeland na Mareio Overton, bavuga ko indirimbo “Somebody to Love” bayishishuye.

Iyi ndirimbo yanditswe na Usher iririmbwa na Bieber, ngo yashishuwe ku ndirimbo yabo bari barasohoye mu mwaka wa 2008, basaba kwishyura Amadolari miliyoni 10.

Niba ushaka kumenya ibiteganywa n’Itegeko N° 31/2009 ryo kuwa 26/10/2009 rigamije kurengera umutungo bwite mu by’ubwenge mu Rwanda, kanda hano urisome.

16 Ibitekerezo

  1. Hhhhh Ariko abantu muriyemera koko ,mugira numwanya wo gukora research wibidafite akamaro nonese kiriya nikizami yarari gukora ku buryo ngo atagomba gukora plegiarism ,ntawe udakoresha google rwose kandi icyo dushaka cyose tugisangaho ,keretse ari uwabyandise mbere uvuze ko byamubangamiye kandi ahubwo nawe ndumva yaba proud yuko hari uwakunze amagambo ye akayakoresha no kumwana we,ntakibazo kirimo rwose ntimukange abimereye neza 👌,mbifurije ibyiza byose kabsa family Ishimwe&Butera

  2. @ kagenzi elie.ko mbona wihaye gushaka gushyira ibitekerezo byawe mubandi.ubwo nubwambere ubonye umuntu wiyitirira imvugo yabandi.ibyari byo byose ntagishya kiri muri iyi nkuru.uzajye no mubandika ibitabo birangiza muri kaminuza uzasanga bakora copy nkaswe poste yo kuri twitter

    • ariko nawe ukwiye kugabanya gufana. nonese yabeshye? Knowless ntiyabiteruye se? Urashaka kuvuga ko yabyitekerereje? Nta gishya kiri mu nkuru se wari uzi ko Knowless yabiteruye? ibi bya ba Obama na ba Melanie na ba Luther wari ubizi? mujye mutuza mwige, itangazamakuru ribereyeho guhugura abaturage nkamwe mwumva ko mugomba kwiyitirira iby’abandi ntimuvugweho. hanyuma uti n’abandi bariyitirira, ibyo se bikuyeho ko bakora amakosa? amakosa niba akorwa na benshi ashyigikirwe? jya gushaka igisobanuro cya plagiarism plz naho abanyamakuru nubwo rimwe na rimwe badupfunyikiramazi ariko uyu munsi baduhaye inkuru nziza pepepepe

  3. Kiriya cyongereza nanjye nakibonye kuri instagram ndavuga nti iki acyandikiw en’undi muntu pe, kuko n’ubu umusubirishijemo ibyo yanditse ashobora kutabimenya. ushoobora no kumubaza igisobanuro cy’amwe mu magambo yakoresheje ntakimenye. Murakoze kutubwira ko yadupfunyikiye ikibiribiri ariko ni ibisanzwe n’indiirmbo babwira abakuze barazishishura nkanswe ibyo msg bagenera impinja. Gusa biramugaragaje pe. Plagiat ni ikintu kibi nubwo gikorwa na benshi.

  4. Nkawe Amos koko mbere yo gutanga ibitekerez nk’abasomyi tujye tubanza dusome. uzi icyo plagiarism ari cyo? ibyo wanditse bigaragaza urwego rw’imitekerereze yawe. umuntu araterura ibintu ahantu akarunda hariya hanyuma ngo ibyo yakoze birasanzwe? umuntu azashishura indirimbo ashishure nubutumwa ageneye umwana we yari yaraduhishe, nigihe amutwerekeye nyuma yamezi atanu abuduhane namagambo akuye ateruye kuri interineti hanyuma uti abanyamakuru badindizumuziki? ubundi se uwo muziki uvuga uri ku ruhe rwego ko gushyigikiramafut ari byo bituma utarengumutaru? Tujye tugabanyubufana kuko na Knowless ndakeka yasubiyiyuma akigaya

  5. Ubwo rero ngo namwe mwacukumbuye mbere na mbere muzajye mumenya in what circumstances those Words were used in, all Knowless want is to share the happiness she is feeling right now and she found the perfect Words From that particular post.
    Show some respect guys.
    Be proffessional

    • Pedal how can you be professional when u’r committing plagiarism!!
      You sound unprofessional for real. Go find more abt plagiarism and how people cite other’s work/ ideas.

  6. UYU MUNYAMAKURU WANDITSE IYI NKURU ARI MU BADINDIZA MEDIA NYARWANDA KBSA, KU KINYAMAKURU NKA IZUBA RIRASHE NEMERA SINZI UKO MUREKA ITEMS Z’AMAFUTI NK IZI NGO ABANYAMAKURU BANYU BAZANDIKE , MA CHIEF EDITOR NAWE AKABIREKA, HAHAHA NONE SE AHO UBERA INJIJI AMAGAMBO ABEREYEHO IKI? SABEREYEHO KUYAKORESHA? CYANE NK AYA ABA YIFURIZA IBINTU RUNAKA UMUNTU CG ABANTU, URUGERO ISABUKURU, UMUNSI MUKURU NKA NOHERI, PASIKA, UMWAKA MUSHYA HARI INTERURO CG AMAGAMBO ABA AKORESHWA CYANE, NONE WOWE AHO WEREKANIYE N’UBUJIJI BWAWE UZANAMO BA TRUMP NA BA MICHELLE , ABA BANYAMAKURU RAAAAAAAAAAA

    • Wowe wanditse iki gitekerezo sinakurenganya ushobora kuba utarize ngo ugere muri kaminuza. Uzi Plagiarism? Uzi ibihano bihabwa uwabikoze? Subira ku ishuri. Ahubwo ibya Trump na Michelle nibyo byongeye uburyohe bw’inkuru….

    • Niwowe njiji hubwo udaha agaciro plagiarism. Arko wasanga utazi nicyo bivuga. Igitekerezo cyawe cyigaragaza amashuri wize Cg nawe plagiarism akaba ariyo yarigutunze.

  7. Ndi umusomyi w’ikinyamakuru cyanyu hamwe n’umuseke, nibyo binyamakuru mu Rwanda mbona bifite akantu ka professionalism muri media. Inkuru yanyu ndayikunze cyane rwose irigisha gusa namwe ibigishe kuko iriya foto mwakoresheje hejuru musubire muri archives zanyu murasanga atari iyanyu kuko nayibonye cyera k’Umuseke bagifotorerwa n’uwitwa Plaisir, ubwo rero ibyo mwigisha abandi namwe ndumva mwareba niba bitabareba.

Tanga igitekerezo