Knowless na Clement basabwe kubyara undi mwana

0
Ishimwe n'umugore we Knowless barasabwa kubyara undi mwana

Mu kwizihiza isabukuru y’amezi atanu umwana wabo amaze avutse, bamwe mu bafana ba Butera Knowless baboneyeho umwanya wo kumusaba ko we na Clement Ishimwe bakwibaruka undi mwana, kuri uyu wa Kabiri 21 Mata 2017.

Butera, uheruka kwibaruka umwana yise ‘I.O.B’ bisobanuye Ishimwe Or Butera, mu kwizihiza isabukuru y’aya mezi umwana we na Producer Clement amaze yasangije abafana be ifoto ye amuteruye, ku rukuta rwe ku rubuga rwa Instagram.

Hey Princess I.O.B, It’s so hard to believe that you are 5 months old today. It honestly feels like just yesterday that I was checking into the hospital, anxiously waiting to meet you. You are growing way too fast! I have to admit I’m a bit sentimental today and I’ve been giving you lots of extra hugs and kisses. By extra, I mean a billion jillion. Every month I say that your current age is my favorite but I have to say that 5 months is the absolute best. You are really starting to notice the world around you and it is so amazing to watch you take it all in. You love your Mommy and Daddy and your eyes follow us all around the room when we’re not sitting right by you. You love to smile and laugh and will often laugh at the weirdest things 😂😂. Daddy is the best at getting you to do full on belly laughs. He can just pretend to tickle you and you will laugh like a wild girl😃😂😂😂. I love to watch y’all play together and to hear your shrieks and giggles.  I honestly don’t think my heart has ever been so full.  You are my little mini-me😍. Every single day I wonder how I got so very lucky to be your Mommy.  Daddy and I were happy before you came along, but now that we have you, happiness doesn’t even touch how we feel! We love you so much beautiful Princess I.O.B and we are SO proud to be your parents.❤❤❤ Love, @clementishimwe

A post shared by knowless butera (@buteraknowless) on

Bamwe mu bafana mu bitekerezo byabo bagaragaje ko bishimiye kubona bwa mbere ifoto y’uyu mwana, nubwo atagaragazwa mu maso.

Gusa benshi bagarutse kuri uyu mwana, aho bamwe bamugaragarije ko bishimiye kumubona, umwe agira ati “Ako Mana, amajambe nk’aya maama we,” undi ati “Wagira ngo ni munini kurusha nyina we Butera, Imana ihe umugisha umuryango,” naho abandi bati “Musubireyo nta mahwa”.

Butera we, mu magambo menshi yanditse, yagaragaje ko amezi 5 ashize vuba, ko umwana yibarutse abona akura vuba.

Yagize ati “Birakomeye kwizera ko wujuje amezi atanu uyu munsi. Ndumva bimeze nk’ejo hashize, ndi kwa muganga ngutegerezanyije amatsiko. Uri gukura cyane bitangaje. Uyu munsi nibwo nemeye ko ngira amarangamutima menshi, nuko nguterurana ubwuzu bwinshi ndagusoma cyane inshuro zitabarika, miliyoni, n’izindi. Buri munsi kunda kuvuga ko nishimiye igihe umaze, ariko ubu amezi atanu ndumva yo nyishimiye kurushaho.”

Muri ubu butumwa burebure, Butera yanditse ko umwana we yatangiye kugaragaza amatsiko y’ibimuri iruhande, kandi ko bimushimisha nk’umubyeyi kumubona akura.

Yagize ati “Nkunda kukureba ukira, ukinana na so, ngakunda kumva usakuza utera hejuru. Sinabasha gusobanura uburyo uburyo umutima wanjye wuzuye ibyishimo. Uri njyewe muto wanjye. Buri munsi nishimira uko nagize amahirwe yo kuba mama wawe. Njye na so twishimiye kukwakira na mbere y’uko uza. Turagukunda cyane mwamikazi wacu ‘I.O.B’ kandi twishimira kuba ababyeyi bawe.”

Icyo Butera avuga ku kubyara undi mwana…

Kuri iki cyifuzo cy’abafana cyo kwibaruka undi mwana, Butera we avuga ko adateganya guhita yibaruka undi mwana vuba aha. Avuga ko nibura yifuza kuzabyara undi mwana mu myaka 5 nk’uko yabigarutseho.

IR: Watangiye gutekereza uti ‘nzabyara bangahe’?

[Yiyamireho] Ahhh… Yego [asa n’uwibaza] narabitekerejeho ariko rero buriya kubyara ntabwo aba ari ibintu byoroshye. Nujya ubona nk’ababyeyi babyaye nk’abana 5 [aseke] ehhh… biba bigoye, abo ni abanyembaraga cyane. Rero kuri njyewe Or kugeza ubu ngubu arahagije. Ntabwo kumukurikiza, icyo gitekerezo ntabwo kiraza vuba. Ariko wenda we ubwe azabyisabira, umunsi yabyisabiye wenda nibwo bizaba […aseke cyane]. Umunsi yabyisabiye akavuga ati ‘rwose […] Hmmm!!!!’

IR: Icyo ni icyemezo mwemeje mwembi?

Yego, ni icyemezo. Tuzarindira we ubwe nyine abone niba akeneye umuntu umuganiriza, tugire uko asabye.

IR: Atisabiye?

Ubwo icyo gihe nk’ababyeyi tuzareba niba nyine twamugenera [aseke].

IR: Kubyara ni iki gishya byakwigishije?

Uhita utekereza ku mubyeyi wawe, bitewe n’ako kamalayika gashyashya ukibaza nawe niba ari ko byagenze uhita utekereza nawe ku ivuka ryawe. Kuri njyewe byatumye numva ko ababyeyi bakomeye kurenza uko umuntu abitekereza.

IR: Amazina wise umwana wawe asobanuye iki?

Ishimwe ni irya se, hanyuma Or ni irisobanura Zahabu; kuri twebwe ni Zahabu. Hanyuma Butera ni iryanjye rikaba n’irya data. Amazina twayatekereje na mbere yuko anavuka kubera yuko twabuze icyo twamugereranya nacyo, impano Imana iguhaye irabagirana gutyo ni Izahabu nyine. Kuri twebwe twasanze ako kana karabagirana nk’izahabu, cyangwa se gafite agaciro karenze ak’izahabu niko guhuriza kuri Or.

IR: Nyuma yo kwibaruka, abantu bakwitegeho iki?

Mu myaka 5 cyangwa se hafi 6 maze nta gihe na kimwe nari narigeze mfata ikiruhuko cy’ukwezi nibura, nta gihe na kimwe byigeze biba mu muziki wanjye. Muri aya mezi hafi 3 ashize nduhutse nagize umwanya wo gutekereza bihagiye. Nagize umwanya wo kwisubiramo ngo ndebe ibyashize, nagize umwanya uhagije wo kwitekerezaho. Ubu rero navuga nti ‘2017 inyitege!’ Nari nkumbuye cyane abakunzi banjye, kandi nabo bari bankumbuye, ariko ubu ngubu byatangiye, akazi katangiye [aseke] […] ‘ni inkotanyi’, yavutse nyine azi ko agomba kuba nyawe.

Butera n’umwana

Tanga igitekerezo