Karekezi Léandre niwe mukandida rukumbi ku mwanya w’umuyobozi wa FRVB

    1

    Karekezi Léandre wigeze kuba Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, niwe wenyine wiyamamariza umwanya w’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda.

    Aya matora ateganyijwe tariki ya 6 Gicurasi uyu mwaka.

    Uretse uyu Karekezi wiyamamariza ku mwanya w’umuyobozi mukuru hari n’abandi bamaze gutanga candidatures mu myanya itandukanye ari bo: Mukamurenzi Providence wifuza kwiyamamariza umwanya w’umubitsi na Ruterana Ferdinand wifuza kwiyamamariza umwanya wa Visi Perezida wa kabiri.

    Abari muri iyi myanya basezeye mu mirimo yabo ni: Nkurunziza Gustave wari Perezida, Uwera Jeannette wari usanzwe ari umubitsi w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball ndetse na Ribanje Jean Pierre wari Visi Perezida wa kabiri.

    Umuyobozi w’Inteko rusange y’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), Mutwarasibo Philbert, yatangarije izubarirashe.rw ko aba bakandida ari bo bamaze kugeza dosiye zabo mu ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda ndetse ubu ni nabo bemerewe kwiyamamariza iyi myanya .

    Yagize ati “ Twatanze igihe ntarenga cyo kuba uwaba wifuza guhatanira muri iyi myanya izatorerwa agomba kuba yagejeje ibyangombwa bisabwa muri federasiyo bitarenze tariki ya 20 Mata uyu mwaka ku isaha ya saa kumi nimwe z’umugoroba, icyo gihe rero cyararenze kandi ibyakiriwe biruzuye igisigaye ni amatora”.

    Avuga ko iminsi 15 mbere ko amatora aba niyo ihabwa abakandida kwiyamamaza kugeza ku munsi wa nyuma w’amatora.

    Amatora aheruka yabaye tariki ya 4 Gashyantare 2017 aho Nkurunziza Gustave yari yatsinze ku majwi 18 kuri 9 ya Karekezi Léandre bari bahanganye.

    Nyuma y’aya matora yabaye muri Gashyantare uyu mwaka, hashize icyumweru kimwe gusa nibwo inzego z’umutekano zataye muri yombi bamwe muri aba bayobozi barimo Nkurunziza Gustave wari Perezida, Hatumimana Christian wari umunyamabanga nshingwabikorwa n’Uwera Jeannette wari umubitsi bose bakekwaho icyaha cya ruswa cyagaragaye mu bihe by’amatora y’ubuyobozi bushya icyo gihe.

    Tariki ya 2 Werurwe uyu mwaka nibwo Urukiko rw’Ibanze rw’Akarere ka Nyarugenge rwategetse ko barekurwa kuko ibyo ubushinjacyaha bwabaregaga rwasanze nta bimenyetso bararekurwa ariko bahita basezera mu mirimo yabo ku mpamvu zabo bwite.

    Igitekerezo kimwe

    1. Uyu ni umukandida w’igitugu, umukandida 1 rukumbi mu banyarwanda barenga miliyoni 13???? Ah! nzaba mbarirwa! Icyiza nuko uyu mupira ntashobora kuwureba n’iyo waba ubera iwanjye! Iri tekinika ritangiye mu mafederations muryitege? Rizakurira amakimbirane ndabarahiye! Naho Karekezi ntashoboye rwose! shiner nakomeze yicururize!

    Tanga igitekerezo