Kanyankore wirukanwe muri APR FC n’Amavubi agiye gusimbura Mashami

    0
    Kanyankore Yaoundé wirukanwe muri APR FC (Ifoto/Ngendahimana S.)

    Kanyankore Gilbert Yaounde agiye gusimbura Mashami Vincent mu ikipe ya Bugesera Fc mu mpera z’uku kwezi.

    Umutoza Kanyankolle Gilbert yatangarije Izubarirashe.rw ko ubuyobozi bw’ikipe ya Bugesera FC bwamusabye kuba umutoza w’iyo kipe aho azatangirana na Gicurasi 2017.

    Kanyankore avuga ko yasabwe gutoza iyo kipe mu gihe kingana n’amezi abiri gishobora kongerwa bakurikije uko bazaba bitwaye.

    Bugesera iri ku mwanya wa 6 n’amanota 36 muri shampiyona uyu mutoza afite inshingano zo kuyifasha kugira ngo ikomeze kwitwara neza kandi bibe bityo mu irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro (Peace Cup).

    Uwari usanzwe ari umutoza wa Bugera FC Mashami Vicent azasoza imirimo yo gutoza iyo kipe ubwo ukwezi kwa Mata kuzaba kurangiye nyuma yaho ako kazi kazakomeza Kanyankore.

    Usibye kuba mu myanya mwiza muri shampiyona uyu mutoza yongeye gusabwa kuba mu myanya myiza mu gikombe cy’Amahoro, akaba ari muri urwo rwego bagiye kwitegura neza iryo rushanwa.

    Ku ikipe ya Bugesera FC bifuza ko yakomeza kuba mu makipe ari imbere muri shampiyona kandi igakomeza kuzamuka.

    Kanyankore mu mwaka ushize yagizwe umutoza wa APR FC aza kuyivamo yirukanwe.

    Uyu mutoza yaje kugirirwa icyizere cyo gutoza Amavubi mu mwaka ushize ariko nabwo yirukanwa ataratoza.

    Kanyankore yatoje amakipe atandukanye arimo VitalO yo mu Burundi, AS Kigali, Les Citadins, Kiyovu Sports, Rayon Sports n’andi atandukanye.

    Tanga igitekerezo