Kajugujugu mu guhashya nkongwa, RDF iti ‘ntabwo tuzaruhuka ako gakoko kadatsinzwe burundu’

    0
    Indege y'Ingabo z'u Rwanda zirwanira mu kirere iri gukoreshwa mu gukwirakwiza umuti urwanya nkongwa, aha yari mu karere ka Musanze ku wa 15 Mata 2017 (Ifoto/Ally Muhirwa)

    Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) kiravuga ko cyiyemeje gufatikanya n’izindi nzego mu guhashya icyorezo cya ‘nkongwa’ kimaze amezi abiri kigaragaye mu turere dutandukanye tw’u Rwanda aho cyibasiye ibinyampeke ku isonga ibigori biri mu mirima y’abahinzi.

    Lt Col Réne Ngendahimana, umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda, avuga ko mu nshingano yo kurinda ubusugire bw’igihugu ingabo zifite, zitarenza ingohe umutekano w’abaturage mu buryo butandukanye harimo no kumenya niba batekanye mu birebana n’imirire, akaba ari muri urwo rwego avuga ko RDF yiyemeje gufatinya n’izindi nzego mu gushaya kariya gakoko.

    Ati “Aka gakoko ka nkongwa kabangamiye abaturage cyane kubera kagiye mu bigori hirya no hino mu gihugu karabyangiza, tukaba rero twafashe ingamba zo kuva mu bigo tugafatanya n’abaturage tukagahashya ku buryo dukora ku buryo bushoboka bwose ngo ako gakoko karacitse, (…) nk’uko mubizi dushinzwe umutekano w’iki gihugu kandi nk’uko duhora tubisubiramo kuri twebwe nk’Ingabo z’u Rwanda umutekano w’igihugu ntiwawutandukanya n’umutekano w’umuturage ari byo twita ‘human security’.”

    Lt Col Ngendahimana akomeza avuga ko ingabo z’u Rwanda zizakomeza kurwanya agakoko ka ‘nkongwa’ mu bihingwa kugeza gatsinzwe burundu aho kari kugaragara mu mirima y’abaturage, ati “Bishobora rero kutamara icyumweru kimwe gusa kuko kari ahantu henshi mu gihugu, ariko icyo nakwizeza ni uko byamara icyumweru kimwe, byamara ibyumweru bibiri, byamara bitatu ntabwo tuzaruhuka ako gakoko kadatsinzwe burundu kuko bigaragara ko gashobora guteza inzara abaturage.”

    Hitabajwe indege

    Mu rwego rwo gukomeza gutanga umusanzu mu guhashya agakoko ka nkongwa, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Mata 2017, igisirikare cy’u Rwanda cyakoresheje indege ya kajugujugu mu kugeza muri buri ntara n’Umujyi wa Kigali umuti wa ‘Pyretrum EWC+’ urwanya kariya gakoko aho wakurwaga mu Karere ka Musanze mu ruganda ukorerwa rwita Horizon SOPYPRWA rusanzwe rutunganya igihingwa cy’ibireti rukaba rushamikiye kuri Minisiteri y’Ingabo(MINADEF).

    Agaruka ku gukoresha indege mu gukwirakwira uriya muti, Lt Col Ngendahimana yabwiye Izubarirashe.rw ati “Cyari igikorwa cyo gufasha kugira ngo imiti igere ku ma site aho igenewe kuko kugenda n’imodoka byasaga nk’aho bifata igihe kinini, rero badusabye ko twabafasha kuyijyana mu buryo bwihuse; ni nk’uko n’ubundi iyo habayeho umuntu ukomerekeye ahantu twoherezayo indege ngo imutabare mu buryo bwihuse, (…) imiti yajyanwe mu turere irahagije kugira ngo abantu babe bayikoresha.”

    Hifashishijwe indege ya kajugujugu y’ingabo z’u Rwanda, Litiro 4500 z’umuti wa ‘Pyretrum EWC+’ ni zo ku ikubitiro zagejejwe mu turere twa Karongi, Rwamagana, Huye na Musanze; uturere twatoranyijwe muri buri ntara mu rwego rwo korohereza utundi turere kujya tubona uriya muti hafi.

    Bamwe mu basirikare bakuru ba RDF batera umuti wica nkongwa mu murima w’umuturage (Ifoto/Twitter/@ArmyweekRDF)

    Abakoresheje ‘Pyretrum EWC+’ bayifitiye icyizere

    Mu buhamya bw’abahinzi bakoresheje umuti uri gukwirakwizwa n’ingabo z’igihugu baganiriye n’iki kinyamakuru, bavuga ko uwo muti ubaha icyizere cy’uko nkongwa iri mu myaka yabo izatsindwa bityo bakabasha kubona umusaruro nk’uwo basanzwe babona.

    Nsengiyumva Jean Bosco ni umwe mu bahinzi bo mu Karere ka Musanze baterewe umuti wa ‘Pyretrum EWC+’ n’abashakashatsi bo muri Horizon SOPYRWA, agira ati “Ibigori byanjye bijya gufatwa byazamutse bisa nk’umuhondo amababi agenda apfumagurika kubera nkongwa zabiryaga, ubwo abashakashatsi baraza babikoreraho ubushakashatsi babitera umuti mbona ibigori biri kuzamuka neza nta kibazo, kugeza uyu munsi ndi kubona nta kibazo bifite, uriya muti urakaze mbese mfite ikizere ko nkongwa yamaze kugenda burundu.”

    Ibyo bisimba ni byo bita ‘nkongwa’ akaba ari byo byibasiye ibinyampeke mu turere dukandukanye tw’igihugu(Ifoto/Twitter/@KicukiroDistr)

    Kugira ngo abahinzi bahashye agakoko ka nkongwa barasabwa kujya batera umuti wa ‘Pyretrum EWC+’ mu masaha ya mu gitondo cyane no mu masaha ya nimugoroba kuko andi masaha ako gakoko gakunze kwihisha mu mababi y’ibihingwa nk’uko agoronome Twizerimana Marcel ukora ubushakashatsi kuri ako gakoko abivuga.

    Agira ati “Uyu muti kugira ngo ube wizeye ko wakoze neza bigusaba kuwukoresha mu gitondo kare cyane izuba ritarava, wabona izuba rivuye ubwo ugahagarika gutera umuti ukaza kongera kuwukoresha nimugoroba.”

    Imirenge 108 yo mu turere 23 ni yo imaze kumenyekano ko yafashwe n’agakoko ka Nkongwa ibasiye ibinyampeke ku isonga ibigori.

    Tanga igitekerezo