Kaboneka yashimiye Ntamfurayishyari wahoze muri FAR warokoye Abatutsi

    0
    Minisitiri Kaboneka n'abandi bayobozi batandukanye basuye Urwibutso rwa Ntarama

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka yashimiye cyane Ntamfurayishyari Silas wahoze ari umusirikare wa FAR warokoye Abatutsi barenga 18 abahungishirije i Burundi.

    Ibi Kaboneka yabitangarije ku Rwibutso rwa Ntarama ruherereye mu Karere ka Bugesera, ahashyinguwe abasaga 5000 bishwe urw’agashinyaguro.

    Abatutsi biciwe aho i Ntarama, harimo n’abari baravanwe mu Ruhengeri ngo bazicwe n’isazi ya Tsétsé.

    Jenoside yakorewe i Ntarama yakoranywe ubukana bukomeye kuko Abatutsi biciwe muri Santarali Gatulika yaho ari na yo yahinduwemo urwibutso, ndetse abana bakicwa bakubiswe ku nk’uto z’akumba kigiragamo abazahabwa amasakaramentu

    Ntamfurayishyari wahoze mu gisirikare cya Ex FAR, mbere gato no mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga mu kigo cya gisirikare cya Gako giherereye muri Karere ka Bugesera.

    N’ubwo muri icyo kigo higishwaga amacakubiri, kuri uyu mugabo we si ko yakiranye na yombi izo nyigisho mbi, ahubwo ngo yahisemo gukurikiza uburere bwiza iwabo bamutoje bituma atabara abari mu kaga.

    Ubwo habaga ijoro ryo kwibuka ryabereye kuri Stade Amahoro kuri uyu wa 7 Mata 2017, Ntamfurayishyari yahatangiye ubuhamya bwerekana inzira yanyuzemo ahungishiriza Abatutsi mu gihugu cy’u Burundi.

    Ubuhamya bw’umusirikare wa Ex-FAR wahungishirije i Burundi Abatutsi barenga 18

    Kuri iyi nshuro, Ntamfurayishyari yongeye atangira ubuhamye ku Rwibutso rwa Ntarama, aho abasirikare babaga i Gako bishe Abatutsi bari bahahungiye.

    Byaje kumenyekana ko uyu musirikare yajyanaga Abatutsi i Burundi bituma ahigwa bukware na bagenzi be babanaga mu kigo cya Gako, afata umwanzuro wo guhungira i Burundi, aho yavuye igihe Inkotanyi zari zimaze gufata u Bugesera ndetse afatanya na zo urugamba rwo kubohora igihugu.

    Urwibutso rwa Ntarama

    Minisitiri Kaboneka avuga ko iyo haba abantu benshi nka we hari kurokoka Abatutsi benshi. anavuga ko hari umukecuru umwe uri mu bo Ntamfurayishyari Silas yarokoye ukiri muzima ndetse ubuhamya bwe babumenye Silas ataragira icyo anabitangazaho.

    Yagize ati “Hari ubwo utekereza ukavuga ngo iyo haza kubaho nka ba Silas icumi nibura mu kigo cya Gako muri icyo gihe, yabaye intwari we arahagarara agendeye ku mutima nama we arabikora…”

    Yunzemo ati “Abatarashoboye gukora ibyo yakoze cyangwa bijanditse mu bwicanyi bamwe babonye ingororano yabyo, abenshi barapfuye, abatarapfuye bashobora kuba bari mu magereza cyangwa bangara hirya no hino kubera ikibi bakoze. Ariko we aratuje ari mu gihugu cye n’ibyari byaramunaniye arabikora uyu munsi…”

    Uyu muyobozi anavuga ko ubutwari Ntamfurayishyari yakoze bukomeye mu gihe inyigisho abasirikare bigishwaga zari ukwica gusa.

    Akarere ka Bugesera gafite amateka akomeye kuko ariko gafite inzibutso 2 ziri ku rwego rw’Igihugu. Urwa Nyamata ndetse n’urwa Ntarama, nk’uko Kaboneka yakomeje abivuga.

    Mu rwego rwo kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, Minsitiri Kaboneka yasabye ababyeyi kwigisha abana babo kugira ubupfura.

    Yongeye kwibutsa abacitse ku icumu ko babuze ababo ariko bafite u Rwanda nk’umubyeyi ukomeye, anabashimira intambwe bamaze gutera baharanira kwibeshaho.

    Amwe mu mateka ya Ntarama

    Mu myaka itandukanye muri aka gace abatutsi barishwe cyane cyane mu gihe cy’ibitero byitwaga iby’inyenzi aho abicwaga babwirwaga ko benewabo bateye u Rwanda.

    Mu mwaka wa 1992 habaye igerageza rya Jenoside hishwa Abatutsi benshi.

    Jenoside yakorewe Abatutsi itangira, benshi bahungiye muri Kiriziya ya Santarali ya Ntarama aho ngo bari bizeye ko bazahakirira kuko bumvaga ko ari ahantu hatagatifu.

    Tariki 7 Mata 1994, ngo abatutsi b’i Ntarama bagerageje kwirwanaho, bakorasha amabuye, imiheto, imyambi, amacumu kugira ngo babashe gukumira ibitero by’interahamwe.

    Abagore, abana, abasaza n’abakecuru bafite imbaraga nke bahungiye muri Santarali ya Ntarama, aho ngo abantu bahabaye benshi, buzura kiriziya no hanze yayo.

    Ku musozi witwa Cyugaro ni ho abakumiraga ibitero bari bari, aho bageragezaga gukumira interahamwe zashakaga kubica.

    Gusa ngo byabaye iby’ ubusa kuko, ku wa 15 Mata 1994, haje interahamwe nyinshi n’abasirikare bavuye i Kigali n’ i Gako, bica abatutsi benshi bari bahungiye mu kiriziya no mu nkengero zayo.

    Kuri iyi Santarali hari igikoni cyatwikiwemo abatutsi, aho interahamwe zifashishije imifariso bari bahunganye zikamenaho peteroli zikabatwika bumva, nyuma zibasenyeraho urukuta rw’igikoni.

    Abari mu kiriziya ngo bagerazageza gufunga imiryango n’amadirishya ngo birengere ariko biba iby’ubusa kuko interahamwe n’abasirikare basenye inkuta bakazajya bacishamo za grenade bakica abarimo imbere.

    Abasirikare n’Interahamwe batoboye Santarali bagatera gerenade mu batutsi bari bahungiyemo (Ifoto JC Ndayishimye).

    Abashoboye kurokoka ibyo bitero bahungiye mu rufunzo bitaga muri CND (Ni izina ryahimbwe n’interahamwe biturutse ku basirikare ba FPR inkotanyi 600 bari barashyizwe muri CND aho bari baraje kurinda abadiplomate ba FPR, mu gihe cy’Amasezerano ya Arusha.)

    Urwibutso rwa Ntarama ni rumwe mu nzibutso 6, hari kwigwa uburyo zajya mu murage w’isi wa UNESCO, aho bitanyijwe ko umwaka utaha zishobora kuba zinjiyemo.

    Tanga igitekerezo