INIGURE – Icyo Kayirebwa akinenga amaradiyo yo mu Rwanda

0
Kayirebwa aririmbira abafana

Umuhanzi Cécile Kayirebwa  avuga ko atiyumvisha uko amaradiyo n’amateleviziyo byo mu Rwanda bitagura ibihangano by’umwimerere by’abahanzi bigacuranga ibyiganano.

Kayirebwa avuga ko amaradiyo yagombye kujya agurira abahanzi ibihangano byabo akaba ari byo acuranga, ndetse akagirana na bo amasezerano y’ubwumvikane.

Uyu muhanzi mu kiganiro cyihariye yagiranye n’Izubarirashe.rw avuga ko nta gitangazamakurucyagombye gucuranga indirimbo z’umuhanzi nta masezerano yabayeho ngo bumvikane inyungu buri wese azabigiramo.

Agira ati “Nta muyobozi wa radiyo, uwa televiziyo utazi icyo kintu. Asaba uruhushya nyirabyo bagahana amasezerano haba hari ubwumvikane ku by’amafaranga bukabaho, ayo masezerano atabaho twabyiyemeranyije njyewe ibyo bihangano byanjye nkabitangira uruhushya.”

Kayirebwa avuga ko aya makosa yigeze kubaho ku bihangabo bye mu 2012, ko ari yo mpamvu ibyo bitangazamakuru yabireze mu nkiko.

Abigarukaho agira ati “Ibyo ni amafuti cyane rwose. Ni abantu bakoreshaga ibihangano byanjye, iyo baruwa ntibayanditse, izo CD sinzi aho bazikuye; bazigura mu isoko! Nta muntu n’umwe ukora ibintu byamuturutse mu bwonko  ari impano yifitiye akabirwanaho, akabikoraho, akajya muri studio agapfa agapfuka, yego si ugupfa gupfuka kuko tuba tubikora tubikunze, ariko umuntu abitangaho amafaranga, agashaka abagufasha, bikagutwara n’igihe kirekire cyane ariko aho kugira ngo bagure ibyo byiza wavunikiye kugira ngo bitungane bakajya kugura ibyiganano byo mu isoko, ari Radio koko?”

Kayirebwa avuga ko ubu yagiranye amasezerano na Radiyo 10 na TV 10, ati “Bo nta kibazo cyigeze kiba bahise babyumva ako kanya, abandi bo banteraho amahane kandi ari bo bansarurira ibintu?”

Uyu muhanzi waririmbye indirimbo ‘Tarihinda’, akaba yarigeze no guhabwa igihembo cya KORA Award avuga ko ubu afite ibihangano bishya, kandi ko amaradiyo n’amateleviziyo abyifuza akwiye kujya agura iby’umwimerere cyangwa akavugana na we bakagirana amasezerano.

Tumubajije niba hari amaradiyo ajyanamo ibi bihangano bye bishya, Kayirebwa agira ati “Indirimbo ntabwo, nzibashyira rwose, nibashaka bajye bazinyaka cyangwa barorere!”

Kayirebwa nyuma y’igitaramo aheruka gukorera i Kigali, ubu ari mu Bubiligi.

Soma inkuru yabanje:

Cecile Kayirebwa yasohoye indirimbo 11 nshya

Tanga igitekerezo